Urubuga rw'Amakuru n'Amateka Mu Rwanda

Inzitizi mu kugeza demokarasi mu Rwanda

Victoire Ingabire – FDU-Inkingi.

Take advantage of Twitter explosion

4 comments

1 Eleneus { 03.22.10 at 18:36 }

I like this lady. Victoire, your courage is an inspiration to all who know and have heard you speak. Long live Victoire, long live Rwanda. Together, we will make a difference, if not now, one day!

2 INKUBA { 03.23.10 at 16:22 }

Madamu rwose,
Mbese iyo muvuga uburenganzire mukavuga amategeko muba mwirengagije ukuri n’amateka by’u Rwanda .
Ese iyo demokarasi cangwa uko kubahiriza amategeko mubyibutse aruko bibaremereye ese mwirengagije amateka,
Baravuga ngo :quand tu donne une mauvaise information tu d�soriente le peuple ndibwira kandi ndatekereza ko mwareka gukomeza kugira abana b’u Rwanda ibikoresho ,
Mbese iyo bikomeye ko mwifatira indege abasigara bawunera muri 1930 no mu masymba ya Congo,Rca, Congo Brazaville n’abana banyu cyangwa ni rubanda ,you guys need to think and think twice before mutera intambwe iyo ariyo yose.
Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko twanze gukomeza kuba ibikoresho byanyu ,WE NEED PEACE .
Abana bawe bari mu buhorandi none uravuga ngo…………..
Niba mwifuriza amahoro,umutekano n’ibindi nimuzane abana banyu n’imiryango yanyu tubiharanire turi hamwe mu gihugu.
NI MUWUCANA MUZAWOTA.

3 Timtim { 03.25.10 at 23:21 }

Inkuba:
Nibyo koko u Rwanda rufite amateka ateye ubwoba. Kuva ku ngoma y’umwami ukanyura ku ngoma ya mbere ya Demokarasi y’umugabo Mbonyumutwa na Kayibanda ukagera ku ngoma y’igitugu ya Generali Habyalimana, n’ingoma y’igitugu ya Generali Kagame abanyarwanda twagombye kumena amaraso kugira ngo ubutegetsi buhinduke. Icyo tutunvikanaho gusa n’uko wunva ko ntakundi byamera tugomba kuguma mu bwoba tukagaruzwa ubuhili kuko uko bimeze kwose nta mpinduka y’ubutegetsi ishoboka mu Rwanda tutamennye amaraso. Uti icyo nicyo wita PEACE. Nyamara kandi ntabwo wakwirengagiza ko ingaruzwamuheto mu nzego zose zirangwa no guhora zickwa urubozo izitishwe urubozo zigahora zikanga balinga nkuko Generali Nyamwasa amaze kubitangariza Ibukabose. Icyo nicyo njye nita FEAR. Hali Intwali z’abanyarwanda lero zidashobora kwihanganira akarengane kageze aho zigeraho zigahaguruka zigahamagalira abanyarwanda babishoboye kuzifasha kubohoza igihugu. Niba wowe utabishoboye ntawakuveba aliko sigaho guca abandi intege ubigisha kunnya mu makabutura. Utege amatwi Madame Ingabire, cyangwa se Mme Ntaganda cyangwa se Frank Habineza igitwama ufite kizahita kigushiramo. Kimwe nawe, nabo bakunda ubuzima bwabo aliko kandi bakunda kwishyira ukizana kurusha amagara yabo. Uti baraza bakabateranya n’ibikoko mufite mubutegetsi bw’igihugu barangiza bakigira mu Bulayi. Nizere ko uzi ko Mme Ingabire yahakanye ko adateze guhunga igihugu cye ku mpanvu iyaliyo yose. Generali Kagame azanywa amaraso ye niba ayafitiye inyota aliko ndakurahiye nawe azayarukishwa bidatinze. Sigaho lero mara abandi ubwoba aho kububatera kandi mbona ubajijukiriye.

4 NKUNDA Rwanda { 03.29.10 at 22:13 }

Victoire INGABIRE,
“Biroroshye kuba umukinyi mwiza hanze y’ikibuga kurusha hagati mukibuga”. Mbere yo kubona igitotsi kiri mu jisho y’undi uzajye ubanza kureba niba ntacyo ufite.
- Mpereye kubwubahane usaba, uwasoma ibyanditse kuri site internet yawe, amagambo uvuga mubinyamakuru no ku ma radio, ukuntu utuka FPR n’abayobozi bayo utaretse n’abandi bayobozi bigihugu harimo cyane cyane Nyakubahwa Perezida w’igihugu, yatangara kwumva usaba ko bakwubaha mugihe utubaha abandi !!
-Ubutabera !!
Mbese akarengane abatutsi bakorewe imyaka zirenga 30, itsembabwoko inzirakarengane zitabarika zakorewe: ko ntacyo ubivugaho ! Mbese ujya ukubita agatima ukibuka amahano nyoko yakoze muri G�nocide yica impinja, ababyeyi n’abandi barwayi ! Ko ubutabera usaba utabuhera aho ???
Iyo uje mu Rwanda ugasanga nta muntu ukizira ubwoko bwe kuko ntanubugihari; iyo uje ugasanga abanyarwanda bose bajya munzego zose zigihugu hatitawe aho ukomoka cyangwa uko usa; iyo uje ugasanga abana babanyarwanda biga kuva muri primaire kugeza muri universit� nta muntu ubitambika imbere cyangwa ngo abahugurutse mwishuli kugirango arobanure abahutu n’abatutsi ; iyo ubona abashowe mu bwicanyi bahabwa imbabazi bagafatanya n’abandi kwubaka igihugu, bagasangira n’abo biciye : usanga koko nta butabera buri mu Rwanda !!! Ngo hari abayobozi bariho ubu mu Rwanda bakagombye kwitaba ubutabera mbere yo kuyobora. Mbese wabanje kureba muri bureau politique ya FDU usanga bose ari abere ! Ndashaka kukumenyesha ko harimo abasahuye umutungo wigihugu (Ndagijimana), abahekuye u Rwanda, ariko ibyo byose ntabyo ubona. Ikibazo ufite aha n’uko wavutse, urakura bigera aho uhunga u Rwanda ubona ubutabera ari ubw’igice kimwe cy’abanyarwanda. None usanze ubwo butabera ari ubwa bose unanirwa kubyumva. Inama umuntu yakugira n’ukubanza ugasobanukirwa n’ubutabera icyaricyo !
- Ubukene.
Nkunze kwumva uvuga ngo naho wasanze amazu meza n’imihanda myiza mu Rwanda, nti byakubujije kubona abakene. Aha biratangaje kubona udasobanukirwa ko ubukene wabusize mu Rwanda utarahunga, n’utwari duhari muradutwara ku nyungu zanyu bwite; ariko ko ayo mazu meza n’iyo mihanda uvuga utabisize. Hari icyakozwe rero kugirango ubihasange kandi bigikomeza kuzagera aho ubwo bukene bugabanuka. Icyo utasobanukiwe nk’umunya politiki gito n’ubushobozi bw’ uRwanda, ko ibibazo byose bidakemurirwa rimwe kandi ko ntagihugu kitabamo abakene. Ngirango aho wagiye usiragirira hose mu burayi , muri amerika no muri Canada wabonye ko hari abakene kandi ibyo bihugu byitwa ko bikungahaye ! Nakugira inama yo kuzasoma inyandiko zingamba ziriho zo gukemura mu mikoro make igihugu gifite ibyo bibazo byose uvuga: uzasome document ya Vision 2020 na EDPRS bizaba bihagije ngo wumve n’izindi ngamba.

Abanyarwanda benshi ntabwo bumva igituma leta y’ubumwe ikwihorera ugakora ibyo wishakiye: uvuga ibyo udasobanukiwe, uteza umutekano muke nyamara umuryango wawe wibereye hanze, usebya igihugu no gukomeza ingenga bitekerezo ya G�nocide (uwashidikanya azatere ijisho kuri site web yawe), n’ibindi bikorwa bibi byinshi mu byukuri bigamije inyungu yawe n’abandi bantu badakunda u Rwanda. Ibyo byaha birahagije ngo ube ubarizwa i mpanga aho nandikira aha. Ariko nizere ko tuzagaya abayobozi gutinda tutazabagaya guhera. Birabaje kubona hakiri abantu nkawe bagishaka gukina n’ubuzima bw’abanyarwanda nyuma y’amahano rwaciyemo .

Leave a Comment