Abagore bagize inteko itora bagenzi babo babahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko mu Rwanda, bashobora kongererwa umubare nyuma y�uko umushinga w�itegeko ryongera uwo mubare wagejejwe ku badepite ngo wemezwe.
Mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyahuje imitwe ya politiki yemewe ikorera mu Rwanda na Komisiyo y�Igihugu y�Amatora cyabaye ku wa Kane tariki ya 21 Werurwe 2013, Perezida w�iyi Komisiyo Prof. Kalisa Mbanda yatangaje ko nyuma y�ibitekerezo bitandukanye Abanyarwanda bayigejejeho baba abatora, indorerezi n�abandi bafite aho bahuriye n�amatora basaba ko umubare w�abagore bagize inteko itora bakwiyongera kuko usanga ari bake kandi batora abadepite benshi.
Prof. Mbanda avuga ko bagendeye kuri ibyo bitekerezo n�ibyifuzo Komisiyo ayoboye yafashe icyemezo cyo kugeza umushinga ku Nteko Ishinga Amategeko, isaba ko inteko itora idakwiye guhera ku rwego rw�akagari izamuka, ahubwo bahera ku rwego rw�umudugudu abatora bakava ku bihumbi bitatu bakagera ku bihumbi 14.
Mu kiganiro cyahuje izi nzego zitandukanye, abagize Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry�imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda babajije ibibazo byinshi�; urugero ni uwabajije impamvu Abanyarwanda batajya mu mahanga kuba indorerezi mu matora ahakorerwa kandi bo baza mu Rwanda, aho yasubijwe ko u Rwanda nk�igihugu gishimwa mu matora rukora rukunda gutumirwa cyane mu matora ategurwa ku isi, ariko kuyitabira habanza kurebwa inyungu zirimo n�ubushobozi.
Mu matora y�abadepite ateganyijwe muri Nzeri uyu mwaka hatorwa abazahagararira imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, biteganyijwe ko abazatora barenga miliyoni esheshatu n�ibihumbi magana atatu, mu gihe mu yandi nk�aya yabaye mu 2008 abatora bari miliyoni enye n�ibihumbi magana ane.
Gusa ngo n�ubwo umubare wiyongereye amafaranga azakoreshwamo asaga miliyari eshanu mu gihe mu 2008 yasagaga miliyari indwi. Kugabanuka kw�ayo mafaranga kwatewe n�uko ibikoresho byagiye bibikwa neza bikazongera kwifashishwa.
Source: Igihe
Ibivugwa n’Abasomyi