Inama Nkuru y’Itangazamakuru iti: “Ikinyamakuru Umuvugizi ntigikwiye no gusohoka kuri internet”
U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Inama Nkuru y’Itangazamakuru iti: “Ikinyamakuru Umuvugizi ntigikwiye no gusohoka kuri internet”

 Gasasira Jean Bosco, Umuyobozi w'Umuvugizi

Gasasira Jean Bosco, Umuyobozi w'Umuvugizi

Nyuma y’aho ikinyamakuru Umuvugizi hamwe n’Umuseso bihagarikiwe gukorera mu Rwanda, Umuyobozi Mukuru w’Ikinyamakuru Umuvugizi Jean Bosco Gasasira yatangaje ko Umuvugizi uzakomereza imirimo yawo kuri Internet.

Patrice Murama, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa HCM, Inama Nkuru y’Itangazamakuru, aratangaza ko ibyo Umuvugizi ikora ari ukwongera amakosa akomeye kandi ko bishobora no kubaviramo guhagarikwa burundu. HCM isanzwe yarasabye urukiko ko ruhagarika burundu ibyo binyamakuru byombi.

Gasasira avuga ko gukorera kuri Internet nta mategeko y’u Rwanda aba yishe kuko adakorera mu Rwanda ariko Murama akemeza ko nta ibyo nta shingiro bifite kuko ikinyamakuru cyanditswe mu Rwanda, ibyo bikaba biha u Rwanda ububasha bwo gukurikirana iki kinyamakuru.

Murama kandi akomeza avuga ko iki kinyamakuru cyasuzuguye bikomeye, ngo uretse ko n’ubusanzwe gisanzwe ari ikinyamakuru kitubaha inzego, kitanubahiriza amategeko.

Ibyo kuba cyahagarikwa ku mirongo ya Internet, Murama atangaza ko bitoroshye ariko ko bishoboka, nubwo kuri ubu atari cyo HCM igambiriye.

– Niba ushaka kwohererezwa emails z’ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda, kanda hano.
– Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. GAKWAYA Vincent says:

    Njye sinumva impamvu ibyo bitangazamakuru bikomeza gushyushya umutwe abantu .Ubu koko biyibagigije ibyo Kangura yakoze kandi atari no kuri Internet?Aha njye usibye gufunga ikinyamakuru nanafunga nababisohora kugeza igihe bemerye gusubira kuri gahunda nziza.

  2. KAGABA Jean Pierre says:

    mbona atari ugushyushya imitwe ahubwo abanyarwanda duhunga ukuri, kuko ntacyo biriya binyamakuru byavuze kitabaye. Nuko aribo batinyuka kubivuga, naho ntawe utabibona ariko umuntu agaceceka ngo arebe ko bwacya kabiri.

  3. KAGABA Jean Pierre says:

    mbona ikibazo atari ugushyushya imitwe, ahubwo abanyarwanda dutinya ukuri, none se ibyo biriya binyamakuru byavuze bitabaye ni ibihe, ahubwo dukunda gushyigikira ibyo abakuru bakora byaba byiza cg bibi.

Speak Your Mind

*