Imodoka nshya 8 zaguzwe na sosiyete ya Tribert Ayabatwa Rujugiro zafashwe mbere y’uko zigera i Goma zikekwa kuba zaraguriwe imitwe irwanya Kagame
U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Imodoka nshya 8 zaguzwe na sosiyete ya Tribert Ayabatwa Rujugiro zafashwe mbere y’uko zigera i Goma zikekwa kuba zaraguriwe imitwe irwanya Kagame

Ngizo imodoka 8 zafatiwe ku Mukamira

Kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Mata 2011 ahagana mu ma saa saba z’amanywa, Polisi y’Igihugu yafashe imodoka 8 zari zivuye muri Akagera Motors zerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Izo modoka zafatiwe mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu zaguzwe n’isosiyete y’umunyemari Tribert Ayabatwa Rujugiro yitwa Congo Tobacco Company(CTC) ikorera mu Mujyi wa Goma.

Ngo inzego z’umutekano zari zifite amakuru ko izo modoka zigiye gutera inkunga imitwe y’inyeshyamba zirwanya u Rwanda harimo uwashinzwe na Kayumba na Karegeya, n’indi mitwe ikorera mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nka FDLR.

Nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu Supt Theos Badege rivuga, izo modoka zifungiye kuri sitasiyo ya Police ya Mukamira, naho abashoferi bazo 7, umu déclarant 1 (clearing agent) n’ Umuyobozi w’uruganda rwa CTC, bafungiye kuri Sitasiyo ya Police ya Kicukiro mu Mujyi wa Kigali mu gihe iperereza ry’ibyo bashinjwa rigikomeza.

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. abakomeye birabakomereye aboroheje ?

  2. claude mbanda says:

    ariko ngewe numva uwo munyemari arengana byagera kurabo bakozi be bwo bikaba akarusho kuko sinumvako nubwo abayabiteganyije ntiyari kubibabwiza ukuri ko izomodoka agiye kuzitanga leta ikwiye kurenganura abaturage ikareka kubarenganya

  3. Gahizi says:

    Amakuru yimpamo agaragaza ko izi modoka zari zigenewe imitwe irwanya Leta y’u Rwanda aho kuba izikora umurimo wo muruganda rwitabi ni ayahe?

Speak Your Mind

*