Ijambo rya Paul Kagame ryababaje abanyarwanda benshi
U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Ijambo rya Paul Kagame ryababaje abanyarwanda benshi

Kagame, mad? angry? upset?Paul Kagame, mad? angry? upset?

Ijambo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavugiye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku tariki ya 13 Mata, igihe yarahizaga abayobozi bashya b’Ingabo, ryababaje abanyarwanda benshi, uretse nyine abari ku isonga ry’ubutegetsi kuko bo bamukomeye amashyi.
Hano rero twashyize hamwe inyandiko zerekana uko abanyarwanda bahurira ku mbuga zo kuri Internet bafashe igice kimwe cy’iryo jambo.

Iri jambo rya Kagame ryababaje abanyarwanda benshi!
[wpaudio url=”http://rwandinfo.com/audio/20100413-kagame-abahunga-ni-umwanda.mp3″ text=”Iyumvire aho Kagame avuga ko abahunga ari umwanda” dl=”0″]

Tubishyizeho kugira ngo duhe Perezida Kagame ‘feedback’, tumusabe gutangira akisuzuma, agasuzuma amagambo asigaye akoresha muri iki gihe, kugira ngo ubutaha azajye ayasukura yirinde ko abantu bamufata nk’aho ariwe usembura rubanda cyangwa se nk’aho yibagirwa ko ijambo rimusohotse mu kanwa riba rigomba gusesengurwa n’abamwumva bose, ari abamwogeza cyangwa abamuvuma.
Umukuru akwiye kwiyubaha no kwubahiriza umuco, ni nayo mpamvu bamwita Nyiri Icyubahiro.
Nyuma y’iryo jambo rero, abenshi ni abumiwe, bagaceceka, bagasenga basabira Kagame ko yakwisuzumisha cyangwa agashaka abajyanama bamubwiza ukuri batameze nk’abacancuro b’abidishyi; ariko bamwe bareruye baravuga. Isomere nawe!

Before 1994 Kagame yari “amabyi”!
Balinga Pierre ati:

Before 1994 Kagame yari “amabyi”!
Abagera kuri Kagame bamutubarize.
Niba abari hanze ari amabyi, ubwo nawe yari amabyi mbere ya 1994. Mbese amabyi ashobora guhinduka umuntu?
Ngo : “Akabaye icwende ntikwoga”

Before 1994 Kagame yari “amabyi”!
Jean de Dieu Manishimwe ati:

Balinga,
Hari umuhungu wahoraga atuka umukozi we ngo ni amabyi. Bukeye uwo mukozi arayashaka, ayashyira mu isorori, arenzaho uturyo dukeya, ategura ku meza.
Le patron atahutse yegera ameza bisanzwe aza kumva umunuko amazirantoki arangijeho nka kimwe cya kabili.
Ni uko aza kubona agapapuro umukozi yamwandikiye mbere y’uko yigendera amubwira ati “nabonye ukunda amabyi cyane nsanga ibyiza ari uko nayagutegurira.”

Abari hafi ya Hitler Kagame ntacyo mwamumarira ko bigaragara ko akunda amabyi cyane ?

Before 1994 Kagame yari “amabyi”!
Mbarushimana Fidele ati:

Ndabona gutera urwenya warabikomeje pe !! kariya kantu rwose karansekeje imbavu zari zimvuyeho!! Gira amahoro ya Rurema !!

Those fleeing are like [the waste] being excreted??
Murebwayire Agnes ati:

Waramutseho Manishimwe,
Jye rero kubera ko ndi umwemera gato cyane cyane mu bintu ntahagazeho, sinakwemera ko perezida yakoresheje ririya jambo mu ruhamwe kandi ngo bakamukomera amashyi.

Namwumvise ejo nimugoroba kuli gahuzamiryango cyakora kurakara ko yali arakaye byumvikana no mw’ijwi, avuga ko abakwiza ibihuha baba bagamije guhungabanya umutekano no kujijisha abanyarwanda kandi ko nta burenganzira babifitye…, ndetse yongeraho ko niba hali ababikoresha ngo bazabatware iwabo.
Aya matindi y’ama… sinayumvise, kandi no muli The New Times n’Izuba rirashe (ibinyamakuru byizewe) ntabyo mbonamo.

Ikibazo cyanjye rero ni iki: koko se perezida yakoresheje ririya jambo avuga abantu kandi mu ruhame rw’inteko ishinga amategeko, hanyuma ababyumvise bamukomera amashyi?

Koko pee ngo “the President compared the officials who have been fleeing the country to human waste which the body expels becauses it does not need it”? “Those fleeing are like [the waste] being excreted, he said amid applause”?

Hanyuma ejo uzabwira umwana wawe ko gutukana bidakwiye se, akagusubiza ati ibyo uvuga si byo kuko na perezida yita abandi ama…, uzifata ute?

Tanga ituze Rwanda we

Jean de Dieu Manishimwe ati:

Waramutseho Murebwayire,

Nanjye numvaga nta mukuru w’igihugu wavuga ibintu nka biriya. Nyamara ikigaragara ni uko batabimuhimbiye. Ahasigaye rero ni ukumirwa tugasigara dusabira u Rwanda rwacu ko Uwiteka yarugoboka akaruha abayobozi bazima.

Rukabu Rugamba ati:

Agnes se rwose nushaka ubyemere dusigaye dufite umutegetsi utukana kurusha abashumba, nibyo rwose yakoresheje textuellement ariya magambo ko “the officials who have been fleeing the country or those fleeing are like [the waste] being excreted waste which the body expels becauses it does not need it ”
Hanyuma inkoma mashyi sinakubwira zirayakoma.
Wibuke kandi ko ubushize mu nteko abadepite bashyabarahira, yavuze ko bariya bahunze ari imbwa, zitari zazindi zifite amaguru ane, ko ari imbwa bantu!!!
Akumiro ni amavunja koko!!!!
Ngaho tekereza uko azita abandi badafite stature nk’iya Kayumba noneho!!!!
Mana urabe hafi

robmillecollines ati:

Na none ngo: “umunnyi azira undi”.

KAGAME NGO:KAYUMBA & KAREGEYA N’AMABYI(Human waste?)kokokoooooooooooooooo!
Pierre Bagilishya ati:

Shahu mu kinyabupfura bayita amazirantoki.
Ntimukabe abashumba ak’uyu mugabo

KAGAME NGO:KAYUMBA & KAREGEYA N’AMABYI(Human waste?)kokokoooooooooooooooo
Charles Rutagengwa ati:

Yewe, ubanza aba Bagabo bombi ali baba amabyi koko Sinon baramucecekesheje. Igihe yabatukiye ntibamusubize, babuze n’uwabavugira yambaye cya gikanzu?

Ni bemere babe amazirantoki RERO.

Those [Kayumba and Karegeya] fleeing are like [the waste] being excreted??
Charles Rutagengwa ati:

Nibyo koko, iyo bataba imbwa baba byibuze baranditse ikintu cyo kumucecekesha gato.
Erega Afande aba azi imbwa ze zose .

KAGAME NGO:KAYUMBA & KAREGEYA N’AMABYI(Human waste?) Non, ce type, Nyamwasa le rend ZINZIN..
Pierre Bagilishya ati:

Azilinde kuyakubita
Wumvise ko “Inkubisi y’am…..irayitaruk iliza”.

En fait Kagame a plus peur de Nyamwasa qu’il ne l’a jamais été vis-à- vis des rebelles des FDLR.

Pour les FDLR, les cartes étaient jouées dès le départ. Il s’agit des ennemis du pays et de la nation. La propagande est bien au point: les mèdias et la communauté internationale contribuent depuis 1990 à mettre hors d’état de nuire cette race de génocidaires.

Pour Nyamwasa, Karegeya et leurs mulitants qui se trouvent à Kampala, Nairobi, Lusaka ou Lilongwe; les choses sont plus compliquées.
Kagame ne peut pas les accuser de génocidaires ni d’ennemis de la nation aussi longtemps qu’il est conscient de leur rôle actif et historique au sein de l’organisation RPF.
La problématique aussi pour Kagame est qu’il ne peut savoir à vue d’oeuil les faux et les vrais amis de Nyamwasa.
Et c’est cet aspect de situation qui le rend ZINZIN.

Les FDLR restent comme des préservatifs dans le conflit interne qui oppose Nyamwasa à Kagame.
Les informations qui nous parviennent sur ce mouvement décrivent que cette organisation est scindée en 4 morceaux dont deux sont des créations de Kagame, ayant pour mandat de créer des troubles, violer les femmes dans le but de discréditer les vrais FDLR.
En conclusion, les FDLR tels que les journalistes les présentent actuellement, ne feraient pas peur à Kagame au point de le rendre dingue.

La vermine est dans la pomme, c’est-à-dire au sein du FPR et non pas au Kongo. Vous pouvez me contredire!! !

KAGAME NGO:KAYUMBA & KAREGEYA N’AMABYI(Human waste?) Non, ce type, Nyamwasa le rend ZINZIN..
Charles Rutagengwa ati:

Pierre,

Vous avez peut être raison ou pas de penser que la vermine est dans la pomme.

Et quand une pomme est atteinte de vermine, elle devient imangeable et finit par pourrir, tandisque la vermine sort bien nourrie et très grosse pour attaquer d’ autres pommes.

Mais les pommes transgéniques arrivent à intoxiquer la vermine et à la faire mourir ou à s’en débarrasser grace aux gênes modifiés.

Ou bien il arrive aussi que le propriétaire des pommes, pour sauver ses pommes, tue la vermine par un produit insecticide puissant du genre inyundo pour isazi qui tue tout ce qui passe quitte à sacrifier même les innocents suspectés, là c’est une catastrophe comme celle arrivée aux Kadogo francophones dans la forêt..

Donc, vous voyez finalement que tout est possible !

KAGAME NGO:KAYUMBA & KAREGEYA N’AMABYI(Human waste?) Non, ce type, Nyamwasa le rend ZINZIN..
Rukuba Yihunga ati:

Muzongere mudushyirireho iyo video rwose twiyumvire aho nyakubahwa “ashumba”:aba umushumba.

FPR se ibaye amazirantoki ?
Kota Venant ati:

Oya Rwaka, ulibeshye!

Ahubwo RPF iyo uyinjiyemo ukayikorera na umurava mwinshi nka baliya basoda ba Kayumba na Karegeya, wageraho ukarambirwa cyangwa se ugashaka gusesa contaro bikuyobeye, irakwituma nkuko ibilyo binyura mu gafu byarangiza gutanga intunga-mubili bigasohoka ali amazirantoki!

Erega ntawabanzwe ureka imandwa, mhaka upfe ukibandwa; uwegereye Biheko ntayitatira na limwe keretse yemeye agapfa!

FPR se ibaye amazirantoki? UMWANDA (= ama…) / IMPUNZI AZAZIRASA KANDI YARAZIRASHE, INTAMBARA ARAYITEGUYE,….
Jean Ruasibo ati:

Kubatarumvishe discours ya Kagame avuga ko impunzi yazirashe kandi ko yiteguye kongera kuzirasa, avuga ko ba Kayumba Nyamwasa ari ‘UMWANDA’ (= ibisigazwa umubili utagikeneye, donc ko ari ama…zirantoki), ko yiteguye kurwana nihagira ukopfora,…

Ntabwo byoroshe mu Rwanda rwacu. Ahasigaye ni ugusenga.

Pierre Bagilishya ati:

Urakoze cyane Rwasibo, nali nfite amatsiko yo kwumva iliya discours none urayamaze.

Iliya discours inteye kwibaza byinshi kuli Kagame, ou bien nta bajyanama afite ou bien abo afite nta burere nabo bafite. Ingabire siwo wenyine yashinja uburere buke.

Mu by’ukuli:
Se na nyina wa Kagame bahunga ntibahungaga ubusa.
Kanyarengwe ahunga Habyarimana ntiyahungaga amahoro.
Sendashonga na Lizinde bahunga ntibahunze amahoro.
Ruhashya, Kajeguhakwa, Evaristi Sisi, Paul Rwigara, bahunga ntibahungaga interahamwe.
Karegeya na Nyamwasa bahunga ndemeza ko batahunze umutekano.
Cyiza utarahunze ali he?
Rwose umaze imyaka 16 gusa uhungutse simpamya ko ali myinshi.
Wigumya gusonga impunzi ibikwasi zirekere mu buhunzi bwazo kuko uzi neza ko ali wowe mpamvu ya benshi mu guhunga kwazo.
Nibyo koko presida: Ubonye impare vuba ayigulira impari.

FPR se ibaye amazirantoki? UMWANDA (= ama…) / IMPUNZI AZAZIRASA KANDI YARAZIRASHE, INTAMBARA ARAYITEGUYE,….
JP Manzi ati:

Banyarwanda, banyarwandakazi,

Perezida Kagame nawe siwe muramurenganya. None se muragira ngo abereke ubundi burere atabonye cyangwa se akore ibyo atatojwe.
Njye mbona amakosa ari ay’abajyanama be niba koko abafite.
Amakosa ni ayaba bose numva bamukomera amashyi nkaho koko ibi avuga babishyigikiye.
Amakosa ni ayaba bayobozi avuga badakora inshingano zabo kugira ngo amahoro, na demokarisi biganze mu Rwanda.
Nawe se umuperezida uyobora abantu bagera kuri miliyoni 10 utuka abagabo bubatse bafite urubyaro kandi azi neza ko bafatanyije urugamba ati” ni UMWANDA wawundi umubiri uta umaze gukuramo ibyo ukeneye” Bivuga “AMABYI” nk’uko bamwe babivuze, cyangwa se “INKARI” dore ko ibyo byombi aribyo bisohoka mu mubiri umaze gukuramo ibyo ukeneye.

Ese iyo Kagame avuga ko arinze amahoro y´abanyarwanda, abo banyarwanda aba avuga ni bande? Mu Rwanda ayo mahoro agera kuri bande?
Abayafite se bo ni bande?
Kuba igihugu kitari mu ntambara y’amasasu, uretse ko n’iturika rya za grenade ritavuga amahoro, sibyo byemeza ko umunyarwanda wese afite amahoro cyangwa se umutekano mu Rwanda.
Ese impunzi z’abanyarwanda zo ntiziba zikiri abanyarwanda ko avuga ko azazirasa dore ko yana bikoze kenshi?
Ese iyo Kayibanda na Habyarimana bahiga impunzi z’abanyarwanda aho zari ziri nk’uko Kagame avuga ko yabikoze kandi ko azanakomeza kubikora, aho i Nakivara haba harabonetse abategeka u Rwanda muri iki gihe?

Ibyo Kayibanda na Habyarimana batakoze birakorwa na Kagame yarangiza ati “gukunda igihugu n’umurimo”. Wakunda igihugu ute mu gihe udakunda banyirigihugu kereka muri abo banyarwanda hari mo abo abona batari abanyarwanda cyangwa se hari abo babona barusha ubunyaranda abandi?
Wakubaka igihugu ute mu gihe wirirwa uhiga ba nyirigigugu aho gutahiriza umugozi umwe ngo mucyubakire hamwe?
Mu gihe umugabane umwe w’abanyarwanda ubonamwo ko ari abanzi ko bo atari abanyarwanda nk’abandi bagahabwa akato, warangiza ngo turakora politiki nziza yo kuraga abana bacu twubaka igihugu nta cyo byazamarira abenegihugu kuko byaba bisa no kubaka inzu ku musenyi kuko amateka yatweretse ko politiki ya kivemo nkijyemo ntaho izageza abana b’u Rwanda na gato. Perezida Kagame arikoma ba gashakabuhake, ariko yarangiza akabagira abajyanama be (TB). Niba ari abo bera bamugira inama byo ntawe byatangaza kuko politiki yabo yo twakomeje kuyibonera mu mateka, kereka amateka niba ntacyo atwigisha.
Yewe erega ntibakunda Kagame ahubwo bakunda icyo abaha n’icyo bamukoresha, ntibakunda abanyarwanda ahubwo bakunda icyo bakura mu Rwanda.
Icyo bakura mu Rwanda rero n’undi wese yakibaha, ndetse nabariya biswe “AMABYI” ejo wasanga aribo bagezweho.

Ntawe uvuma iritararenga

FPR se ibaye amazirantoki ?
Evode Uwizeyimana ati:

Ariko uyu muhimbiri wita abasohotse amabyi aho yibuka ko we ubwe na Siteriya kongeraho Rutagambwa nabo bari imyanda? Inkirabuheri ariko!

FPR se ibaye amazirantoki ?
Charles Rutagengwa ati:

Evode,
Aliko se wagaya isaligoma (sale gamin) uburere buke ? Kagame ni umuntu utagira uburere, wakoresheje ingufu nk’iza Ruteruzi, atera cya kibuye bitaga Gatarina yifatira ubutegetsi. Apfukamisha abagerageje kuvuga ibitandukanye n’ibye bose. Akoresha ibinyoma birafata. None asigaye yirukana n’aba Généraux bakoranye bakirukanka ubutareba inyuma bakanagenda balira nk’abana. Abanyamakuru bo sinakubwira. Yabuzwa n’iki gutukana ?

Abo bose bahunze nibo bagomba kwerekana ko ibyo abatuka atali byo.

FPR se ibaye amazirantoki ?
Jean Mbanda ati:

Evode mugabo wa mama !
Ushobora kuntega amatwi nkakubwira ikintu kimwe gusa?

Ubu uvanye abayobozi mu mvugo ukoresha mu bisobanuro utanga wumva ibyo bisobanuro byaba bitaye agaciro?
Ubu se koko umuntu usoma uburyo wahisemo gukoresha kuli izi mbuga yahamya adashidikanya uwo ulimo ukorera (ugirira cyangwa ushaka kugirira neza)? Niko se EVODE mwana wa mama ko ubizi ko ntawemerewe kwirengagiza amategeko (aliko cyane cyane iyo akekwaho kuba ayafitemo impamyabumenyi) wirengagije ute ko icyaha mperuka mwita “imputation dommageable” kili mu bikurikiranwa n’amategeko (aho mperukira gusoma umenya yali ingingo ya 359 y’igitabo cy’amategeko ahana mu RWANDA)?
Ubuse koko niba “ababyeyi” bawe bakiri ho bashimishwa no kubona wizihirwa no gutuka abo mutangana?
Soma kaliya ka message kawe maze bikurinde kumvirana!
Oya mbwira koko! Niko, tubaye turetse iby’ababyeyi, ubu se wibagiwe ute ko gutera ubusembwa cyangwa gukinisha “ibirango” by’Igihugu bilimo Umukuru w’IGIHUGU, Ibendera n’ Indirimbo by’igihugu bihanirwa by’intanga rugero?
Oya rwose mbwira. Niko, ubu se ushobora kunyumvisha ute ko, ” amaranga mutima, uburakari , akababaro, intimba, ishavu cyangwa agahinda”, bishobora kuba “impamvu” cyangwa “urwitazo” mu rwego rw’amategeko. Harya umuririmbyi wavuze ngo “isubireho mugabo wa mama” yitwaga nde?
Oya ni ukuli mbwira. Ibi ku bwange ko mbona atali “POLITIKI” ntibibe “ITIKU” harya wowe wumva ali ibiki?

Ngaho ba wiliwe kandi unsuhurize uwitwa Mbonigaba kera washyiraga mu gaciro!

URIBUKA ALIKO? Uti niba ucyemera imana n’inama muli kumwe.

FPR se ibaye amazirantoki ?

Evode Uwizeyimana ati:

Mbanda,
Twaraburanye mba nkuroga, iminsi ibaye myinshi.
Nuko nsanze uri umuntu nsanzwe nubaha kandi w’umugabo, uri umugabo kuko amateka yawe ndayazi. Ariko hari abantu qui nous poussent à la colère koko tukavuga ibyo tutakavuze.
Ariko se mbere yo kumbaza iki kibazo wowe uha akahe gaciro umukuru w’igihugu nka Kagame uvuga discours yita impunzi zose « imyanda yasohotse idafite akamaro», iyo igifu kimaze gutoranya intungamubiri mu biryo umuntu yariye ibisigara bikamanuka mu gitabazi ni iki?
Ushobora kwita umuntu nka Nyamwasa amabyi wowe ukaba uri iki?
Usobanura gute ukuntu umuntu nawe wabaye impunzi avuga ko impunzi zose ari abasabirizi ngo birirwa babeshya.
Icyo babeshya ni iki? Ntumwibuka i Bwisige mbere y’amatora gato avuga ko afite urusyo rwo kudusya?
Ntumwibuka avuga ko azadukomeretsa?
Ejobundi ntiyivugiye ko yaguze inyundo yo kwica isazi?
Iyo avuze isazi wowe wumva isazi? Icyo bamubeshyera ni iki?

Kuki asuzugura impunzi ngo zirabunuza zikambuka mu mugezi wa Kagitumba akibagirwa ko se na nyina bamuhunganye ari ikibondo kandi iyo nzira adukirira twanyuzemo nawe ariho ababyeyi be banyuze?
Niba twambuka Kagitumba à qui la faute?
None ngo impunzi azajya kuzicyura izanze azirasire aho zahungiye!
Aya mahomvu yose yuzuyemo ubugome n’ubwirasi arayavuga ses eclaves ngo ni abadepite n’abaministre bakamuha amashyi, amashyi dans le seul but de conserver leur statut d’esclave.
Une chose est sûre: Les dictatures ne sont jamais assassinées, elles se suicident elles-mêmes.

Komera cyane niba escadron za Kagame budacya zakugezeho.

FPR se ibaye amazirantoki ?
Jean Mbanda ati:

Aliko se EVODE ubwo aya magambo wanditse wongeye urayasoma mbere yo kuyohereza? Ni ukuli mbwiza ukuli ?
Dutahe cyane!

FPR se ibaye amazirantoki ?
Theobald Rwaka ati:

Uwahoze ari umunyamabanga mukuru wa FPR Bwana Ngarambe François ubu wagizwe Ambasaderi mu Bushinwa yadutangarije ko LT Gen Nyamwasa ari ikiremwa cya FPR ko FPR ariyo yamugize icyo ari, ko agomba kuyitaba agasobanura ibyo akora byose. None Perezida Kagame ari nawe Perezida wa FPR ati LT GEN Nyamwasa ni waste for humanity donc ni Amazirantoki. Abazi neza agaciro n’akamaro LT Gen Nyamwasa yakoreye FPR none ubu akaba afashwe nka waste akavuga ko na FPR ubwayo ari amazirantoki yaba atukanye? Nyamara igihugu kiyobowe n’umusazi ushyigikiwe buhumyi naba Gashakabuhake.

FPR se ibaye amazirantoki ?
Maniliho Jonas ati:

Théobald,
Ndagira ngo nkubwire ko hano ushobora kuba witiryanyije ba Ngarambe François babili batandukanye.

Ngarambe François ( – Xavier ) wagizwe ambassadeur mu Bushinwa ni urya wahoze ahagarariye Ibuka, ndetse wigeze no kuyobora Caisse Sociale du Rwanda mu myaka mike ishize ( kuko uwamusimbuye, Gaperi, ari we ukiyiyobora ubu). Atandukanye rero na Ngarambe François umunyamabanga mukuru wa FPR, wavuze ko Nyamwasa ari ikiremwa cya FPR.
Ijoro ryiza.

Evode Uwizeyimana ati:

Ok, j’assumerai mes responsabilités et suis prêt à me défendre devant les tribunaux.
Ngo mvane abayobozi mu mvugo nkoresha? Bo se ko batamvanamo ugashaka ko ari jye ubavanamo?
Nuko se ntemeye kujya mu mubare w’izo mpumyi bayobora?
Je vous rappelle cher Mbanda que la fonction de moudre et réduire en poussière ses citoyens, ne fait pas partie des attributions présidentielles.
Je vous invite à lire les dispositions de l’article 116 de la Constitution de la République du Rwanda, vous trouverez que ladite fonction honteuse ne figure nulle part.
Nta naho biteganyijwe ko Prezida wa Républika mu gukora akazi ke akoresha inyundo.
Ese régime yo igeze aho yicisha isazi inyundo yo wumva itageze ahabi.
Urakoze kandi inama zawe nubwo zimbwira ibyo nsanzwe nzi.

Those fleeing are like [the waste] being excreted??
Elodie Giramata ati:

C’est du délire, c’est de l’agonie politique, une vraie déchéance d’un pseudo leader en manque d’inspiration. Voilà ma conclusion.

N’aho umuntu yaba afitiye urwango n’umujinya abo adashaka ku isi, hari ikinyabupfura n’uburere bw’ibanze dutozwa mu kinyarwanda.
Mwambwira tugana he ???
Jye ntibyantangaza ko Perezida Kagame avuga ibyo, kuko ibindi avuga bisa na byo tubyumva kenshi.
Abo yita ubusa (useless, nothing,…) mugira ngo par une interprétation analogique hari aho bitaniye.

Nibwira ko n’aho ataba umuyobozi wo ku rwego rwe, emwe n’umuturage usanzwe, ntibikwiye ko mu Rwanda tugira abantu bavuga amagambo y’urukozasoni. Nibwira ko n’abamushyigikira bakwiye kugirana isoni natwe nk’Abanyarwanda n’ababyeyi turerera u Rwanda twifuza ko igihugu cyacu uko byagenda kose cyazagira ejo hazaza heza.
Birababaje cyane, biteye agahinda, biteye isoni, biteye ipfunwe ku muntu wese ufite umutima muzima. Ishyamba turivuyemo riranga ritubamo akaramata !!
Namwe mumbwire abakurikirana izo disikuru bakanakoma amashyi. Bwana Ntaganda rero nabita “ababyinirambetezi”, ngo aha aratukanye. Umwera uturutse i Bukuru se…

Dutabare igihugu cyacu.

FPR se ibaye amazirantoki ?
Evode Uwizeyimana ati:

Muratera ibiremo ku busa akabaye icwende ntikoga.
Ariko mwatujyanye mu nkiko niba ibirego byanyu bifite ishingiro.
Ariko hari igihe muntera ubwoba de surcroît mukankangisha amategeko mukagirango muzi ko ndi moniteur agricole.
Je ne suis pas la personne à menacer de poursuites judiciaires.
Kuki mwumva dukwiye kubaha umunyagitugu? Si vous voulez négocier le statut d’esclave chez l’Umwidishyi, vous pouvez y aller sans aucune forme de procès ni protocole!
Mwinshakakiraho visa vers l’esclavagisme.
Je me battrai pour être un meilleur libre, et non un meilleur esclave. Les dictatures ne sont jamais assassinées, elles se suicident elles-mêmes. C’est moi qui vous le dis.

Evelyne Mpamo ati:

Gutukana, impamvu yaba ibiteye iyariyo yose, uwaba abikoze ukwari kose, ntibihesha ishema cg agaciro ubikoze.

FPR se ibaye amazirantoki ?
Emmanuel Mwiseneza ati:

Bwana Jean Mbanda,
Niba hari amategeko yishwe, uwambere wayishe ni Président wa Repubulika utuka abo ashinzwe kuyobora naho Evode uramuhora ubusa.
Ibyo Evode avuze ntabwo ari na un dixième y’ibyavuzwe n’umukuru w’igihugu, ce qui est une circonstance aggravante.
Mwemma

Evode ati:

Mzee Mbanda,
Uzahorane umugisha.
Nakubwiye nti uri umugabo nzi, icyo wavuze nacyumvise. Wanze ko mba aka wa mukobwa babwiye bati urasuzugura nawe ati « niba nsuzugura ndamaze mwa buhungu mwe ». Jye mudukebura aho mubona ari ngombwa abantu twambutse Kagitumba saa saba z’ijoro mu mbeho nyinshi iyo twibutse ayo mateka aratubabaza noneho byakubitiraho n’abatwibutsa akabuze bigahumira ku mirari.

John Habineza ati:

Amabyi y’abazungu!
Uyu mugabo ukunda kuvuga amagambo nk’urusyo, inyundo none akaba ageze ku mazirantoki avuga ibyo azi kandi amenyereye.

Kwirirwa atuka abantu ngo ni amabyi uwamubaza niba annya impunzi yavuga ko mu musarani we huzuye aba generali bangahe?
Azi kunnya cyane kuko amazirantoki ye agera kure cyane na afurika ya kusini mavi yake anafika.

Rwanda: P.Kagame ngo abahunga ni nk’umwanda umubiri wohereza….
Murebwayire Agnes ati:

Bantu b’Imana,
Ejobundi nagishaga abantu impaka ko Perezida atavuze ama… bamukomera amashyi, none ijambo rye maze kuryumva ryose.

Umva: “… amaraso… amaze kumeneka uko angana, ntawe ufite uburenganzira bwo kujyamo ngo atobange ubuzima bw’abanyarwanda, never. (amashyi) ! »

«… aba birirwa birukanka imisozi bahunga bagira bate, bariya, ni nkaa, een, muli science, yo yo, mu by’imibereho, iyo ugiye ku meza, ukarya, iyo, ibyo kurya bigeze mu mubili, ibifite akamaro, ibyiza umubili, ura, urabyinjiza, urabikoresha, ibidafite akamaro, umubili ufite aho ubyohereza, bigasohoka bikagenda (amashyi )!.

«…Abagenda, ni nk’ibyo bisohoka, ubwo, igihugu, kiba cyayunguruye, abakorera ineza y’igihugu, bumva uruhare bafite, igihugu, nyine, kibagira abacyo, bakakibamo. Umwanda, igihugu kigashyira hanze, birikora, ni ibintu bili authomatic, niba ali ko bigomba kumera, ubwo ni uko bimeze… »

Rwanda: P.Kagame ngo abahunga ni nk’umwanda umubiri wohereza….
Ibukabose ati:

Uburere nibwo muntu. Kagame aliyibagiza ko ababyeyi be bahunze igihugu muli 1959, bakamara imyaka isaga 35 batarataha, ndetse umubyeyi we umwe agapfira ishyanga mu butindi kandi afite umuhungu ukomeye mu gisilikari cya Uganda? Kagame arashaka kuvuga ko abo babyeyi be bali ama……… kubera ko bahunze uRwanda?
Abamwegereye bajye bamurya akara, niba agifite amatwi yo kubumva. Ikibabaje nuko perezida w’igihugu avuga ama….. bakamukomera amashyi ! Niho tugeze.

Rwanda: P.Kagame ngo abahunga ni nk’umwanda umubiri wohereza….
Rose Mutesi ati:

Yewe, ibi birababaje ariko kandi biranasekeje, ngo akabi gasekwa nk’akeza!

None se ubwo yashatse kuvuga ko aho abo atuka bahungiye, muri S Africa cyangwa i Burayi, ari mu musarani, ko ariho tuzi ko amazirantoki ajya?

Mbega Banege, Banenga-itirora wiha gutuka isi yose!

Ese mama, kwanga umugayo ntibikibaho?
Uwabonye inkomamashyi zirahira ko zitazahemukira igihugu, none se igihemu kiruta kukiroha n’ubwidishyi cyava he?
Ahubwo abafite amafoto cyangwa video z’igihe cy’iryo ngirwajambo bazifate neza, nibura kera hazaza, bazajye bibuka izo nkomamashyi zo kumazirantoki!

Hanyuma se, kuva igihe cy’ibitutsi kugeza n’ubu izo nkomamashyi z’abategetsi be, habure n’umwe wiyemeza kuvugisha ukuri kwe ngo amenyeshe isi ko adashyigikiye imvugo nyandagazi y’abashumba mu butegetsi? Iby’i Bwidishyi noneho ni akaga pe! Ariko ubwo abo bidishyi nabo nibabe bitegura guhinduka umwanda igihe bazaba baharurutswe.

Cyakora niba anageze kuri chapitre yo gutukana gishumba, ubundi uretse n’umutegetsi bitanakwiye umuntu w’umugabo ukuze, yagombye no kumenya gutukana mu buryo buboneye uko A. Sibomana yabyanditse muri “Umpangare, nguhangare”.
Ubusanzwe, uko abashumba batukanaga, ntawe utuka uwo batari kumwe ngo amusubize kuko abikoze gutyo aba yitutse.
Ese ubundi uwahunze yatukirwa iki, ko “abatutira batongana batura ukubiri?”.
Kumubisa se bihindura umuntu umwanda gute mu by’ukuri?

Kwangana gitindi bigeze aho se byo ni muco ki I Rwanda? Impala hambere ziti, “Ntukangane nk’abatindi, nibo bahura ntibaramukanye” , none uyu we si no kutaramukanya, ahubwo ni ukwitwa amazirantoki!

Yewe, amahano aba menshi, ni aho iyibukiro ryo gusabira inkomamashyi kugarura ubwenge, naho igihugu cyo ndabona cyararangije akacyo!

Rwanda: P.Kagame ngo abahunga ni nk’umwanda umubiri wohereza….
Ismaïl Mbonigaba ati:

Kagame yahahamuye abantu bose ahereye ku byegera bye.
Mujye mwumva amashyi bamuha ari nta n’ikintu avuze. Atuka Abanyarwanda amashyi ngo kaci kaci, agatuka abamurwanya amashyi akaba urufaya, ndetse n’aba ministres n’abadepite baratukwa bikaba uko.
Yagira, ati “nzabasya”, amashyi akaba urwunge! Hooliganism ni yo iyoboye u Rwanda mu nzego zose, uwihaye kwiyubaha aregwa agasuzuguro mu butegetsi bw’umwidishyi Kagame.
Kwita abantu rero amabyi Kagame yabigize ingeso igihe cyose aba yiteguye kubahutaza.
Mu matora ya 2003, abari bashyigikiye Faustin Twagiramungu twaratotejwe cyane bamwe bahitamo kutajya bigaragaza, ariko basigarana slogan imwe: “IBANGA RIRI KU MUTIMA”.
Kagame ajya kuri radio si ugutukana yiva inyuma: “NGO BAFITE IBANGA KU MUTIMA, NI MITIMA NYABAKI SE KO ARI IBIKAPU BYUZUYE UMWANDA”.
Ubwo bari bamaze guhimba ikinyoma cy’uko ngo Twagiramungu yari ashyigikiwe n’abahutu gusa!!!
Umwanda rero ahoza mukanwa wagira ngo yawonse mu mashereka ya nyina.
Nk’uko nabivuze imvugo nyandagazi ya Kagame imufasha kwica atabajije umutimanama kuko aba yumva atari umuntu upfuye ahubwo ari umwanda ugomba kuva mu nzira ngo utamwanduza.
Yabikoze kuva kera akiri mu ishyamba ubwo yabaga agiye kwica abasirikare be yakekagaho kuba ibigwari cyangwa ibyitso bya Habyarimana (Abatutsi baturutse i Burundi n’abahutu batorokaga Ikinani bashize muri ubwo buryo: abajyaga kwicwa bitwaga “gasiya”).
Abaturage mu byaro aho FPR yabakoranyirizaga mu manama niko bicwaga nta kurobanura, bose babaga biswe “gasiya” kandi biturutse ku itegeko rya Kagame.

Uko guhindura abantu imyanda rero ni formule y’abicanyi bose, n’Interahamwe byarazoroheraga kwica Abatutsi ndetse n’Abahutu zibita inyenzi (entre autres qualifications dégradantes).
Igihugu cyabyaye abasazi sinzi Imana izabadukiza. Umutegetsi w’igihararumbu nka Kagame ntushobora kuzategereza ko ahinduka umuntu mwiza, kuko ahora yongeza ubugome abitewe n’inkomanga zimuhora ku mutima.
Arabizi ko ashakishwa ntateze kuzarekura ubutegetsi, buriya tuzategereza urupfu rwe kugira ngo imitima yongere isubire mu gitereko.


FPR se ibaye amazirantoki ?

Gallican Gasana ati:

Rwaka,
Aha wibeshye cyangwa witiranije ba Ngarambe F bombi.
Uwagizwe Ambachine ni Ngarambe wahoze muri Ibuka no muri Caisse Sociale! Naho Ngarambe wundi aracyayoboye Icyama.

Kagame ati “abagomba kuraswa tubarase : twarabikoze”
Felix Habimana ati:

Ce discours prononcé lors de la prestation de serment des généraux est historique, Kagame lui-même, y reconnait ses crimes sur les réfugiés dans les années 1996-97

Kagame ati “abagomba kuraswa tubarase : twarabikoze”

Charles Mutambuka ati:

Bwana Felix Habimana,
Ndagushimiye.
Igihe kirageze
Ndagira ngo ngushimire cyane kuba utumye numva neza Ijambo ry’Umukuru w’Igihugu, Perezida General Paul Kagame yavugiye mu nzu y’Intumwa za rubanda, ku munsi wo kurahiza aba “jenerali” bane, Kabarebe, Kayizari, Kayonga, na Muhire, bashingwa imirimo yabo mishya.

Nasomye ibyanditswe kuri izi mbuga. Nabonye hari abatuka Perezida Kagame, bavuga ko nawe ari “amazirantoki” . Ndetse hari n’abatandukiriye bashaka gutuka ababyeyi be. Aba batuka Kagame, harimo abantu b’abanyabwenge.

Abo bose ndabagaye cyaaaneee. Yego, barerekana umujinya n’urwango bafitiye Kagame, ariko na none ntacyo bamurushije.
Mbese nabo nta kinyabupfura, cyanga uburere bamurushije ku twereka.

Politike y’abashumba niharirwe “Inkotanyi zataye umurongo”. Dushake politike ya “pole”.
Abanyarwanda bakeneye kuruhuka mu mutwe, bakeneye kubana ku buryo bushya, buzira inzangano n’inzika, ubuzima buzira guhora ubuziraherezo.

Amagambo Kagame avuga ku mpunzi yirata ibigwi, avuga yirata ko yarashe izari mu makambi akazica kubera ko zanze gutaha, ntabwo ari amagambo y’umuntu ukwiye kuyobora igihugu, agishakira amahoro.

Amagambo Kagame yavuze ashaka gusobanura ko bariya ba officiers bavuye mu gihugu (n’abandi bahunga) ari umwanda, wirukanwa mu mubiri kandi ufite aho unyura (mu kibuno), ntabwo ari amagambo y’umuntu ukwiye icyubahiro, cyanga se ngo aheshe igihugu icyubahiro, cyanga ngo akiyobore.

KAGAME mu mvugo ye yibanda ku mutekano, no ku majyambere ngo yazanye mu gihugu.
Umutekano turabizi twese ko ntawo.
Amajyambere yo ntiyayarata cyane, kubera ko na ba Perezida Kayibanda na Habyarimana (yita ko ari abicanyi gusa), mu gihe cyabo, nabo barayazanye. Kandi bo ntibagiye kwica no kwiba muri Congo, ngo bazane iminyago, zahabu na diamant.

IGIHE kirageze. Kagame arananiwe. Bariya ba “jenerali” bane yashyizeho, niba bakunda igihugu, nibatange amahoro, bahamagare Nyamwasa na Karegeya bafatanye, bashakire hamwe politike nshya itari iyo kwidoga no kuruta ibigwi bishaje, by’ubwicanyi. Kagame arananiwe. Mu magambo make, yari akwiye kuvaho, hakajyaho umuntu wa pole kandi wunga abanyarwanda.

Mumuwace apumizike, amecoka. Give him time to rest. Don’t kill him. Let him alone at his farm at Intebe near Lake Muhazi. Hapo atajipatiya heewa na furaha ya kucunga ngombe zake.

NB: Bariya mwumva bakoma mu mashyi ntimubarenganye, ntabwo ari ukumushima, ahubwo ni ugutangara, bumva umukuru w’igihugu avuga ibintu nk’iby’abashumba, n’abantu badafite uburere, “n’amateka”.

Rwanda: P.Kagame ngo abahunga ni nk’umwanda umubiri wohereza….
Kota Venant ati:

Ni akumiro! Nabe na minister Dr Muganza we yayavugaga aliho agira inama nziza abanyarwanda!

Kagame ati “abagomba kuraswa tubarase : twarabikoze”
Jean Ngoga ati:

Charles!
Ngirango ijambo wari wansabye rivuga ko Kagame azica ndetse kaba yarishe impunzi ryakugezeho! Mbonye ugaya abantu bamutuka ariko njye naguha imigani 2 mu kinyarwanda ituma nshyigikira abamutuka:

1) Ukoze hasi akwibutsa gutora ibuye: Kudatuka Kagame mu mafuti nkariya ni ukumushyira igorora!

2) Ingoma idahora yitwa igicuma: Iyo Kagame atukana aba azi neza ko abo atuka bari bubabare, batamwishyuye rero ngo nabo bamutuke, baba babaye ibicuma!

Icyakora mbonye urangiza usa n’uburira inkotanyi! Bariya basilikare nibadahagarika uriya musazi Kagame bazamera nk’ingata imennye, kandi ntibizatinda; mbonye aho rwose wabagiriye inama nziza!!

P.Kagame ngo abahunga ni nk’umwanda umubiri wohereza….
Paulin Karasira ati:

Ariko ngirango usibye kwigiza nkana abo yavuze barumvikanye n’icyamuteye kubivuga murakizi.

Kandi koko umubiri ugira intunga mubiri uvana mu byo umuntu yariye puis le reste…
Aho yabeshye ni he?
Yabanje kuvuga ko hari abantu bamaze kurengwa bakigira uko bashatse, bakihanganirwa kugira ngo ibintu bikunde, hakarwanwa intambara yo hanze n’iyo mu gihugu ngirango harimo nabo bananizaga bagenzi babo b’abayobozi, kugeza aho nyine noneho bahunze bahisemo neza igihe cyo guhuna kugirango na none bace igihugu intege!

Aho batari kumuha amashyi abagaye yihanukiriye nihe?

Cyakoze yatanze processus ya digestion mushyiraho izina, ngira ngo iyo responsabilité yanyuma ni iyanyu…

Ese iyo abashima nibwo mwajyaga kwishima?

Ko mubashima se ntibihagije, muragira ngo nabo batabye mu nama babashime?
Hoshi nimugende…
“Karasira”

P.Kagame ngo abahunga ni nk’umwanda umubiri wohereza….
Maheshe Mugisho ati:

Justifier même l’injustifiable, que difficile !

Aka si akazi ni aka “baranyica” ! Mais, pas de choix lorsqu’on n’est qu’une vulgaire caisse de résonnance !

GLOIRE A NOS MARTYRS, NOUS VAINCRONS !

P.Kagame ngo abahunga ni nk’umwanda umubiri wohereza….
Karasira ati:

Ngaho, pendant que nous y sommes, mbariza abasomyi bandi à propos une rumeur qui a couru juste avant les mandats de Bruguière, qui disait que Kayumba Nyamwasa venait de démissionner de son poste en Inde…!!!

Vous ne pensez pas que ça en fait trop?

“Karasira”

P.Kagame ngo abahunga ni nk’umwanda umubiri wohereza….
Ignace Rudahunga ati:

Umva kandi none se byaje kurangira bite? Aracyari muli uwo mwanya se?
Ntiyawutaye amanwa ava akereka abamushinzwe ubworo bw’ikirenge?
Buliya rero ntibyali impuha ahubwo bigaragaza ko ikibazo cye na shebuja ali icya kera mugani w’umuseso.
Ibyo aliko ni ibyo mbona kuko ntakivanga mu byabo kandi bavuga ko abavandimwe iyo bavumbitse akarenge….
Gusa burya hari abazi gusoma ibiri mu nda y’ingoma.
Aliko Imana iyaba yali iduhaye indi minsi ngo nzumve ibyo uzaba uvuga cg wandika mu bihe bije.
Aliko umenya nigiza nkana kuli internet ntihazaba huzuyeho ibisingizo by’abategetsi bashya, uzajya ukoporora ibyo utwoherereze uti mbabwira!!! Umunyarwanda yise umwana we Nkejuwimye!!

P.Kagame ngo abahunga ni nk’umwanda umubiri wohereza….
Jean de Dieu Manishimwe ati:

Agnès wiriwe,
Umugabo Kamuzinzi Intare y’akanwa wahoze atwara u Bugoyi mu gihe cya revolisiyo ya bene Sebahinzi yahungiye i Congo.
Nyuma aho ibintu bicogoreye aza gusura abantu bari barasigaye mu Rwanda, ageze la Corniche ahasanga umusirikari wari umuzi, uyu amubazanya umunya mwinshi ngo “urajya he wa mabyi we ?” Kamuzinzi aramusubiza ati “ndajya mu musarani”.

Ubu Kagame avuga ririya jambo yashakaga kumvisha abantu ko ariya mantuza ajya he ?
Afurika y’epfo Kayumba na Karegeya bari ni mu musarani ?
Belgique, France, Canada, USA n’ibindi bihugu byakiriye abahunze igitugu cye ni imisarani ?
Nyabuneka muzamubwire ajye yigumira mu Rwanda ntakongere gutemberera mu misarani, dore ko mbona hari iyo akunda kwitsitsamo cyane.

Rwanda: P.Kagame ngo abahunga ni nk’umwanda umubiri wohereza….
Boniface Birete ati:

Muzamubwire azajye kubaza uwitwa Muganza wahoze ayobora Ministeri y”ubuzima uko byamugendekeye yirirwa aririmba amabyi aho ageze hose.
Hari n’aho yigeze gutaha ubukwe igihe bazanye ifunguro arabanza arahuguruka ngo agiye kureba ko imisarani yo hafi y’aho ubukwe bwari bwabereye ifite isuku.
Agarutse yanga gusangira n’abandi ngo hari aho abonye ayo mab….. ya Kagame.
Niba impunzi ari amab… amenye ko nawe ariyo kuko yabaye impunzi.
Mbabajwe na Jeannette urara yivuruguta muri ayo mashenzi…. ……… .

FPR se ibaye amazirantoki ?
Theobald Rwaka ati:

Urakoze Muvandimwe Gallican
Koko aba bagabo narabitiranije aliko ahanini byaturutse ku nkuru yari imaze iminsi itangajwe yerekeye amasezerano y’umubano wihariye hagati ya FPR na Parti Commuiniste Chinois yashyizweho umukono na Ngarambe ngira ngo rero bahereyeko bamuhemba nk’uko byabaye akamenyero.

Ibihe byiza kandi urakoze


Rwanda: P.Kagame ngo abahunga ni nk’umwanda umubiri wohereza….

Evode Uwizeyimana ati:

Boniface Birete ati kama mbaya mbaya, ndabivuze zikamwe ayo zitahanye: « Mbabajwe na Jeannette urara yivuruguta muri ayo mashenzi…. ……… . »

Kagame ati “abagomba kuraswa tubarase : twarabikoze”
Felix Habimana ati:

Le journal umuseso (avant son bannissement) avait suggéré que le Président Kagame souffrait de 5 maladies dont “the split personnality” ou trouble de la personnalité

Comment dans un même discours peut on accuser ses opposants de “manque de politesse” , “proférer les insultes” (invitant au passage l’assistance à ne pas répondre à ces “insultes”) et traiter ses anciens compagnons de “matières fécales”

A ces généraux (Kabarebe, Kayonga, Kayizari) qui ont été complimentés pour leur “rôle dans la libération du pays” Kayumba Nyamwasa n’était pas un simple soldat.

Aussi revenant à la “science” de Kagamé, que tous ceux qui ont applaudi son discours au parlement sachent que la voie digestive n’est pas la seule voie d’élimination des déchets dans l’organisme (humain)

Umugabo mbwa aseka imbohe

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. Julienne says:

    Erega amaraso arasama ntakuntu wakwica millioni eshanu ngo ugire amahoro! Ni ukumva ngo ni za Prezida, ubu se buriya ni ubuzima? Ingoma z’igitugi niko zigomba kubaho! Ese mukeka ko umuntu bamwita HITLER? LUSIFERO, PILATO, PAHULO KAGAME GATINDI bidafite imvano? Nawe ubwe yarabyivugiye ngo banyita HITLER! Ikindi dushaka se ni iki?

  2. Damas says:

    Amabyi iyo asubiye mu nda arica pee!..ariko uyu mugabo ko atukana ndagira nte!..nyabuneka gutukana abyirinde

  3. Jeannette Niwemukobwa says:

    Bavandimwe beza,

    Reka mbararikire gusenga

    .U Rwanda rwacumuye iki?
    Habayeho ibihe bigoranye, ariko iyi minsi yo ni ingorabahizi. Habayeho interahamwe , habayeho genocide ,habaho abayihagarika, batubwira good governance,……
    Kigali ibarwa mu mijyi ya mbere ifite isuku ….

    .Nk’abumva umukuru w’igihugu yirata ubwicanyi,avuga ibitavugwa ,utukana nk’aba bana bo muhanda -mwita ba mayibobo-,koko rwose agira ngo iki?

    Umuzehe wanjye yajyaga atubwira ngo Kagame azategeka imyaka n’imyaniko, ati: we azi ubuhungiro, yanga igitugu ,…,ntateze kuba Mobutu cyangwa Habyarimana.

    Kagame ni umuvandimwe simwifuriza kuzacirwa imanza nka ba Bokassa! Data yatubwiraga ngo ko Bokassa wari warabaye empereur wa Central african Republic ngo inkiko zamukatiye guhonda amabuye.
    Data yigendeye asubiramo kenshi ngo: Kagame aranze abaye urukozasoni.
    Simba mu Rwanda, ibyo bigambo avuga Imana yarabindinze.
    U Rwanda ni urwo gusabirwa.

    Miliyoni y’abavandimwe izize ubusa,abanyarwanda bakwiye imishwaro , abanyekongo bishwe urubozo,abarundi,abagande,…
    None ngo muracyicisha isazi inyundo? Ngo muracyitana am….
    U Rwand rwacumuye iki?

    Amateka azatuvuga iki?Hitler uwo wiyita ko yabaye nawe umunazi? Yabaye se nawe interahamwe?

    U Rwanda rwacumuye iki?

    Ngire inama abasigaye: ntimugatukanane, uwo niko abaye kandi ejo cyangwa ejobobundi azabibazwa. Njye mbabajwe na Jeannette n’abana wazasanga abashinyaguzi birirwa babarega ibinyoma.Bamwe batangiye gushyira madam mu majwi….

    U Rwanda rwacumuye iki?

    Nasomye n’inyandiko z’abanyamategeko, ndabiseka cyane!Igihugu cyahoze gifite Vice-president,yakuweho n’ayahe mategeko?Igihugu cyateye ibindi intambara musigaye murata ku maradiyo,ngo n’impuzi mwarashe, ayo mategeko mpuzamahanga mwasesheje urusyo muzayasobanura mute?
    Amategeko yo Data yabaruye menshi atajyanye n’itegekonshinga…….
    Umuyobozi wirata ubwicanyi

    Muramenye mwebwe ntimugorane, ntimushake kurushanya gutukana,nimubirekere uwarwihaye! Nawe siwe, nta n’ubwo ari ababyeyi be dore ko kubyara ibirumbo bituma ababyeyi batukirwa ubusa, uwo ni Hitler nk’uko abyivugira.
    Imana ikomeze ibarinde,irinde n’u Rwanda ni igihugu dukunda.

    Jeannette Niwemukobwa, kampala

  4. tuganishuli says:

    Afande yivugiye ko isi itagira inyiturano. Ntayo koko. nabibonye. ariko iwanjye atakaje ijwi. ntakindi namuhanisha.

  5. Audric says:

    Nimumubabarire nawe si we ni ibikomere byinshi by’amateka yabayemo bimutera kuvuga kuriya.Iyo abasha kugira amateka y’ubuzima asobanutse nkeka ko yari kuba avuga ibintu bizima byubaka.
    Ndi mubo yakozeho ariko iyo mbitekerejeho nsanga atariwe ashobora kuba yifitiye uburwayi .

  6. bebe says:

    Kagame is one funny guy…i am amazed at what he said..this really shows his level when it come to education.. this shows lack of diplomacy and wisedom. Somebody should teach him. One of the common characteristics shared by just about every great leader in history, is the mastery of the art of diplomacy, or using tact and sensitivity in dealing with others.

    We’re all amabyi, umwanda….all rwandiens who are outside the country…lol..igihugu cyaratuneye. makes me wonder ….kowe yagarutse mugihugu!? …i didn’t know shit can go back in the body…i thought it was that simply..when u shit u flush and the shit goes away …
    The country obviously took him back..if we take his words and this time think of the time when it was him who was outside the country..in other words he’s sayin he himself is/was shit, umwanda and my question in all his statement is ..using his terms, (biologically) can a person eat their own shit???..lol

  7. Ruhemba says:

    abo wita ‘amabyi” bazataha mu ndege bemye, baje kwishimira itsindwa ryawe no kuba mu mahoro nyuma yawe!
    Ariko ukize inkuba arayiganira koko! ubwo wiyibagije imbeho yo mu makoro ya Ruhengeri naka kanya uza usesera nk’umujura, none wararufashe da! mtch! akumiro ni itushi koko! wumve nkome!

  8. Rusisi says:

    Ngewe ndabona amagambo umukuru w’igihugu asugaye avuga agaragaza ko agiye kwitaba Imana, icyokora ni ukumusengera gusa.

  9. Girinka Jean Paul says:

    Banyarwanda, Banyarwanda kazi mwese bana b’u Rwanda, nimubabarire Umukuru w’igihugu. Niba mukunda urwababyaye, nimumusengere kuko ntagisinzira, arara ashikagurika,arota Nyamwasa , afatanije n’aba Afandi n’abo bose uyu muvandimwe wacu yise amazirantoki arar arota bari kumwasa.
    Ariko se abaye arimwe mufite Umwami w’u Rwanda hanze, mukagira abanyiginya bari imbere mugihugu n’abari hanze, mukagira interahamwe zituramye ziteguye gupfa cyangwa gukira, mukagira abo mwasangiye impungure mw’ishyamba mubohoza igihugu, none bakaba barimo baguhunga, uko bukeye n’uko bwije, wowe wasinzira? Ni mumubabarire bana b’Imana nawe siwe.
    Ubu se ko avuze ko muri amazirantoki, igihugu cye kiba cyarabitumye, ubwo mukaba mwasizoye ngo yabatutse, muribaza mute ibihugu mwahungiyemo yatutse akabitokoza, ko mbona mutabisabira nabyo? None se ntimuzi aho amabyi bayohereza? Reba rero Amerika (USA) Umwami w’u Rwanda yahungiyemo cyiswe Umusarane! Reba rero igihugu gitegekwa na Prezida Sarkozi, uvuye gukoma yombi vuba aha, Afandi acyise Umusarane!
    Reba impunzi zicaye muri UK aho Afandi amaze iminsi avuye kuzamura ibendera ry’u Rwanda nacyo acyise Umusarane!

    Ni murebe rero South Africa yabashyigikiyebinjira i Rwanda,nayo Afandi ayise Umusarane, n’ibindi bihugu mwese murimo, za Canada, za Ubudage, ntavuze Ububirigi n’ibindi…
    Ubwo se murumva Umubyeyi w’igihugu cyanyu ariwe urikuvuga!

    Ni mumurekere aho. Mumurekere abo bashinyaguzi bamukomera amashyi aho ku mufata mumugongo.

    Ihangane mubyeyi.

  10. Girinka Jean Paul says:

    Bantu b’Imana, mwitondere abanyamakuru basigaye hanze ah.
    Iyi foto y’Umukuru w’u Rwanda ko mbona ari igikara cyangwa se imibiri yombi, ko bashobora kuba atari *Afandi bafotoye! Ibi binteye no kwibaza kuri ririya jwi bakoresheje, bashobora kubabarakoresheje tekiniki zihanitse, bakabyitirira Afandi mukuru. Mushobora kumbwira ko bitashoboka, ariko abaririmbyi baminujebo ntibabihakana ko umuntu atakwigana ijwi ry’undi ngo aryite Uwo ashaka kuryita.

    Mujye mubanza mushishoze.

  11. Gatoto says:

    Ese mama ko buli munyarwanda wese waba yarumvise iriya mvugo cg ririya Jambo ry’Umukuru w’Gihugu :Yazahanurira iki abo abyaye ko nu Rwanda rwejo hazaza benshi ndetse tukazabonamo nu Umutegetsi!!!.Iyo uwabanje ahemuje Intwali
    Agahangara abamuhagitse bakamuha icyicaro yicayeho None ngo nti bareshya ntanabazi!!!Akaba yanabise ayo Mazira….ariko
    nayo akaba ayakurikirana aho yanyuze hose ndetse naho yaguye
    ahatega intoki!!!ngo yenda bayamusubize yongere ayarye!!!
    Ubanza n’Igifu cye cyidasya neza!!!!Ngo arashaka kunogonora but the problem is Urubavu rwe ni ruto cyane kandi imisaya ye
    isigaye ifatanye sinzi niba ikinabitapfuna Murabe maso bitazamuniga.Umubabariye ari ni Umubyeyi

  12. Mugesera says:

    Ahaaaaaaa, Only God knows where we are heading

  13. Mugesera says:

    Nyamara sigusa Muzehe arikungurira, Gusa he has broken the record of having the weakest memory ever, Sixteen years ago he was shit, and a miracle occurred shit returned into the body, Some one should remind him that more miracles are to occur, and more shit will return into the body. When shit returns, expect shit to happen to the body, just like it did in 1994. Shame on him, on refusing to defecate and keep shit in his Gaddamn body, Why can’t he let Karake and Muhire into the toilet. Is he afraid of the return of Shit? Any way, he is soon getting another award.

  14. habigenza says:

    None se muraziza Kagame ko avuga ukuri none se bishoboka bite ko umuntu yategeka undi ngo limbura abantu ukabarimbura kandi ugakomeza gukorana nuwo mwicanyi. Kuki batamuhunze mbere ko za mandats zisohoka, umuntu wese wakomeye satani amashyi ntakundi yakwitwa kiliya gihugu cyuzuye mo umwanda kuva hasi ukagera ku mutwe. None se ntimwibuka ibyo Bizimungu yarukagaga kandi yitwaga ngo ni prezida iyo yemera gupfa kigabo aho guhemukira abanyarwanda akorera satani dore ko gushukana alibyo biyiranga. Aliko umuntu wese ukulikira sekibi aba ameze nkigihuhwa. Naho uwahunze ikibi kuva sekibi yalibura abanyarwanda ni umugabo. Uwahunze kubwa mbuze uko ngira we sinzi uko namwita aliko ibibi birarutanwa.

  15. Girinka Jean Paul says:

    Ariko uwavuzeko Kagame avugisha ukuri ntiyabeshye. None se ko abo ba jenerari bose ibyo yabashakagaho by’intunga muryango amaze kubibona, aribyo gushobora kuyobora igihugu, ikindi akibakeneyeho n’iki?

    Ahubwo yongere yibutse na Ingabire Victoire ibyo yabwiye Twagiramungu Faustin kera, ati: Umuntu amaze kwisiziriza ikibanza, yubatse inzu, ayisize amarangi, n’uko ba Victoire bati tuje kuyigusohoramo, tuyibemo, kandi uzabazwe n’ibyo wayikozemo byose? NTABWO AZEMERA. Nanjye ndiwe sinakwemera. Ese yagifashe murihe? Simwe mwimuhaye cyabananiye?

    Ahaaa!!! Sinzi icyo mushaka kuri uyu Mubyeyi! Arababwira ntimwumva. Muzajya mumera nk’ugutwi kw’ihene kwumva guhiye!

    Icyo mbona muri ibi bintu n’uko, binyibutsa amateka y’u Rwanda twigaga kera, nkagira ubwoba bwinshi.

    Umwami Rudahigwa, atangiye gukura abahutu kungoyi, atangiye kubasubiza amasambu yabo yari yaragizwe ibikingi n’ab’ibwami, atangiye gutanga uburenganzira kubana b’abahutu ngo nabo bajye mw’ishuri, dore ko mbere batari babyemerewe, ubwo bahise bamusasira imigozi, Umwami aba aratanze, agwa i Burundi.

    Kigeli Ndahindurwa V agize ngo agiye kurubogora, abana bamadame baba bamurebesheje indege, none dore agiye kugwa ishyanga.

    Bene Madame bashyizeho Kayibanda Gregoire, ati ishyaka rimwe rukumbi MDR, ubwo abantu baba batangiye kuba ibicibwa mw’ishyaka rye n’inkoma mashyi ze.

    Habyarimana Juvénal ati jyewe u Rwanda ndarukura murwobo Kayibanda yaruroshyemo. Ntibiteye kabiri, nawe ati ishyaka rimwe niryo ribereye demokrasi nyarwanda (MRND).

    Paul Kagame ati ntabwo twakwemera gutegekwa n’ishyaka rimwe ry’igitugu, turashaka demokrasi ndetse y’ amashyaka menshi. Abazungu bati ngaho shyikira umugati, none nawe ntibiteye kabiri, ati demokrasi si amashyaka aturutse hanze muba hooligans. Ati abahunze n’amabyi, ubwo igihugu cye kikaba cyarabaneye mu misarane bahungiyemo. C’est grave!!!

    Ubwo nawe atangiye gutonganya mwene madamu, ubu nawe baramurebesha indege. Ubu se u Rwanda rwacumuye iki ku Mana koko? Ese Kagame ntiwagerageza ngo turebe nibura ko wazatubera Umuyobozi w’igihugu uzisazira azise urw’ikirago? Ubuse koko nawe urashaka ko bene madamu bakugambanira nawe tukakubura? Ubu nawe uziko agakingirizo Bizimungu atajya abarwa. Tumubara nka Mbonyumutwa mugihe cya Kayibanda. Niwowe Prezida twari dukwiye gutangiriraho abazisazira, noneho u Rwanda rukaba rutangiye amatwara mashya duhereye kuri zeru. None se wowe ntuzi amateka y’u Rwanda ko abami bavagaho hagaramye intumbi? Kuki se ushaka ko tukubura? Wadohoye, ukababarira, ukareka gukomeza kurakaza abavandimwe musangiye u Rwanda, tukazakwita umu Hero ntangambabazi? Jye ndakwinginga ngo utange imbabazi kubantu bose, nawe wihereyeho, kuko ntamwere uri mu Rwanda cyangwa hanze, maze tuguhereho twubaka u rwatubyaye. Giramahoro!!!

  16. nyiranzamurerericyimanayamumereye says:

    hahhahhah

  17. nyiranzamurerericyimanayamumereye says:

    wewe

  18. nyiranzamurerericyimanayamumereye says:

    ngewe ndinyuma ya mzee uri umugabo peeeeeeeeee, va kumyanda yangare.

  19. nyiranzamurerericyimanayamumereye says:

    Mzee wa kazi you are a great man in this world, mwebwe mwirirwa mumutuka kuri se na nyina nimwebwe imana izahana pe naho mzee araganje azabategeka abatemeye basange indi myanda, harya ngo muzamurasa mutegereje iki se? ndabashintitse? mugire vuba habuziki? ko vumva mumurusha ubwenge we atize nkayo mufite ese kambabaze mwemerera iki ngo injiji itize ibateke ugirango niyabibonye ko muri imyanda

  20. HUMUZA says:

    AHAA,Imana itari ryangombe idutabare kandi irinde abanyarwanda guhangana.

  21. Umusomyi says:

    Mukomere mwese mwe bavandimwe b’abanyarwanda aho muri hose.
    Nsomye izi nyandiko zanyu zose,j’ai juste quelques constats a vous faire part : reka nunge mu ry’umwe mu basomyi hejuru wavuze ati imvugo nyandagazi ntaho iva ikagera !! Ni iyo kwamagana,n’uyikoresheje akamaganwa cyangwa agakosorwa by’intangarugero n’ababishinzwe.
    Kuri Perezida Kagame rero njye ku giti cyanjye ndumva ntaho yaba aganisha abanyarwanda akomeje akoresha iriya mvugo nyandagazi. Abajyanama be (FPR) bakagombye kumuba hafi cyane cyane muri ibi bihe bikomeye arimo. Sinon tôt ou tard yazanyura aho abamubanjirije bose banyuze kandi we bishobora kuba bibi kurushaho !!
    Nzabandora ni umwana w’umunyarwanda !!
    Mugire amahoro,
    Umusomyi.

  22. STEFF says:

    Njye ndamwemera kuko yatubujije kwihorera muri 94.. kandi byarashokaga mu mpanvu nyinshi:
    – nta muntu numwe wakwemera ko abantu bapfa bazira ibyo batazi! cyangwa bazira ubwoko!! Never Again, ntibizabaho kubana bacu.
    -94 intego y’aba….(y’ibihereko) ibihereko bizwi n’abagoyi… kwari ugushakisha abagome no kubabaza icyatumye bica abanjye, abawe, abacu!? uyu mugabo
    yarabibonye abona ko tuzaba tubaye nkabo (….) kandi tuzabogamira imibereho myiza y’abana bacu! none se wahitamo ko abana babaho nkuko twabayeho? No; this is why ,yagerageje. Bizimungu twaramwemeraga ariko ntiyari kudushobora!
    Ajye yitonda nawe ntakarakare ngo avuge kuriya kuko niwe watubujije kuvuga uko natwe dushaka.

  23. Janvier Freeman says:

    (Hitler Kagame)
    you guys from Rwanda pretend to be smart, how can people pretending to be smart be ruled by a fool or criminal like your so called Hitler,

  24. Mato says:

    Muri politiki nta nshuti ihoraho nta n’umwanzi uhoraho,ibyo muzehe akora ni politiki namwe musakuza muramutse muyoboye u Rwanda abamurusha ni bake.Gusa nyuma y’imyaka 16 nemera ko yavanye u Rwanda ahakomeye.muri mwese nta numwe wari kugerageza nka we kuko mwari mwuzuye ingengasi abandi bashaka kwihorera we aza ari umuhuza hagati yanyu gusa muri kwanga mukamunanira niyo yumva bamwe yanabahitana kuko muri indashima,abandi mumaze kurengwa .Burya ngo nta kibagirana vuba nk’inzara,murahimbye none mutangiye kumva mwamuvuguruza kandi yarabayoboye mukanuye amaso akabageza ku nstinzi.None se ubwo mwari mushoboye namwe kuki mwarinze kumuhamagaza muri Amerika ngo aze ayobore.
    Njye mbona mukwiye kwemera akatuyobora kugeza igihe azumva ko ananiwe kandi iterambere atugejejeho nta wundi wari kumuhiga,icyubahiro aduhesha mu mahanga nta numwe muri wari kubikora.Abatamwumviye nemera ko agomba kubaca kugira ngo gahunda ze zikomeze.Kandi mwese ni umuhimbo burya koko ngo usiga inzara.Demokarasi muvuga wayisaba utahimbye,abaturage barashonje none mwe murashaka demokarasi mubanze mubateze imbere nibamara guhaga nkamwe mubone kujya kubasabira demokarasi kwa muzehe wacu nawe azaba abona ko igihe kigeze azayibaha.Si non, muwace maneno yenu

  25. TUMUKUNDE says:

    ariko birababaje cyane umuntu nka peresida wigihugu guhagarara imbere yabantu baba interectuelles nka bariya akita umuntu who was a very important person in this country even outside akamwita amabyi barangiza bakamukomera mumashyi maze nawe akiyongeza.
    Imana imufashe akizwe naho ahandi azakora nibitari biriya.

  26. Muba mwamwiyenjenjeho reka abatuke.

  27. alphonse says:

    niba afite abamugira inama nibihute kuko ntazi iyo ava niyo ajya amenye ko kuyobora abamurusha ubwenge bizamugora iyo nibura yagiraga n.abanza naho kumva ko aliwe uzi gukoresha imbunda wenyine aribeshya nta munyarwanda utali umusilikali

  28. janne says:

    yewe Kagame muramurenganya ngo yise abantu amabyi! None se we yizehe? Ibyo avuga biramusa ntawamurenganya. Kuko burya umuntu avuga ibimurimo kandi aribyo aba afite….
    Nimumubabarire ahubwo musabe Imana itabare u Rwanda iruhe umuyobozi wize neza kandi wubaha Imana nabantu, naho ubundi ntaho u Rwanda rurimo rugana, Igihe kirageze cyo kugirango Imana itabare abanyarwanda bose aho bari bagataha ntabyoba bafite.

  29. IGIHOZO Corine says:

    Maze kumva ijambo rya Hitler Kagame yavugiye i Bruxelles nsanze rwose tukiyoborwa n’umushumba kandi ubona adateze kureka ubunyamusozi bwe. Gusa amenye ko hari igihe kirimo kumusatira kugirango ijisho ryamenwe rihorerwe irindi. Hari umukozi w’IMANA wahanuye nyuma gato ya 94 avuga ko abanyarwanda nibatumvira Imana nubundi bazahura n’akaga noneho hagapfa 2/3 byabazaba batuye igihugu mu gihe ibyo bizaba. Nongeye kwibutsa ubwo muri 2003 Kagame ahatanira na Muligande Charles umwanya wo guhagararira FPR mu matora yategurwaga hanyuma Kagame agakoresha igitugu cyamuranze akegukana guhagararira FPR, icyo gihe Muligande yavuze ijambo rikomeye kandi mbona signs zaryo zo gusohora. Muligande yabwiye inteko yari iri aho ariko abwira Hitler ko hari ibyo azakorera abanyarwanda bashobora kutazabona uko babimubaza ariko ko Imana izabimubaza none ntimuzatangare ibyo Muligande yahanuye nubw yari mu mubiri birimo gutanga ibimenyetso byo gusohora. A bon entendeurs, salut.

    Gusa Kagame akwiriye gupfa kugirango abantu benshi bagire amahoro naho ubundi Kagame azakomeza kutumaraho urubyaro buhoro buhoro kuko biri mu ntego ze bijyanye n’ijambo yabwiye ses officiers muri militay council ajya agirana na les principaux generaux ze ubwo bamubwiraga ko guhoora ari ngombwa noneho akababwira ngo erega arabizi ngo ariko amahanga yabitahura ngo ariko burya ingunguru iyo yuzuye amazi ugenda ukoresha igikombe amazi ukazayamaramo buhoro buhoro ngirango ibirimo gukorwa aho Kagame yirirwa abeshya amahanga iterambere ry’u Rwanda ari uburyo bwo kuyobya amarari bikagaragarira muri za escadrons de la mort yohereza hanze mu kujya kwica abantu kugirango atazabazwa les frais de mission abatangaho kuko ni menshi. Kuburyo amakuru yangezeho kandi afitiwe gihamya avuga ko hari abantu bacunze compte en devise hanze zikoreshwa n’inkoramaraso za Kagame mu kujya kwica abantu hanze. Byanze bikunze Kagame ntagihe afite ku isi kuko agiye gutabaruka gusa agiye” Gusiga inkuru mbi imusozi” agasigira umurage mubi MURUTUBARWE Jeanette na ba CYOMORA kuko nta muntu n’umwe uzabaha amazi yo kunywa.

    Abasenga musengera u Rwanda kugirango abazarokoka babe benshi niba hari abagikunda abanyarwanda.

    Mugire amahoro ava ku Mana.

  30. Umuntu says:

    mwese murarushywa nubusa mutukana,Kagame akomeje imigambi ye yo kuzamura igihugu nabagituye mwe mwomongana hanze mwirirwa mutukana gusa mumeze nka cya kirondwe,njye nakurikiye discour yose ntahantu nahamwe Kagame yavuze ayo matindi, cyakoza yavuze umwanda,umwanda rero ntabwo usobanuye amabyi mwe nkuko muivuga, umwanda urimo ibisobanuro byinshi,ariko kubera ko wowe ntacyo wakora kuri Kagame wishimisha utukana cyangwa wandika ibintu nkabiriya nawe uwagushyira muri uriya mwanya ngo wumve ibyo tugutuka,,gusa ikibabaje ibyo mwandika bisomwa nabantu batarenze 1000 kuko murwanda abatunze internet nibakeeeeeeeeeee cyane, n’amahirwe rero kuko bitaza kwanduza abenegihugu,mukomeze musinzire gusa abndi bateri imbere ngo murashaka guhirika kagame ayuwe murababaje disi.

  31. karisa says:

    mana tabara urwanda.
    kutukana kwe sibitangaza kuko abamuzi neza muzabaze abagande,
    ikimbabaza kubariki abanyarwanda batabona amafuti ye ese wowe rubanda utazwi bubona umuntu wabafatiye igihugu wamwita nintwali yigihugu ahunga wowe utazwi uvugira umuntu uri kunyungu za famille ye .jye sishobora kumwita president nurwanira abaturage, we arwanira abazungu bamurebe nyamara rubanda rurayoyotse ese uri woha ubwira panda gari yishakira amayisha kuberiki icyo gihe nyakubahwa MUSEVENI atakubwiraga panda gari yewe nawutazagena baza mubutu and kadaf …. umwami arasuwuza abanyarwanda….

  32. kagome says:

    mundeke narumiwe ngo bijya kusha …
    ese rwigema aramutse agarutse yewe kanyarwanda we wamwereka ukunu wubatse igihugu banyiracyo wabamariye mu ta and hunga

  33. karisa says:

    sirenganya nuyu witwa kagom. reka uzabe ngakagabo kamwe gakora mu bus za jaguar gasozi ariko kubutindi na macakubire bwe basigaye bamwita kagome . arigihe ndeba nkabona URWANDA ruzagira amahoro aroko umwami agarukanye nu butwari bwarangaga URWANDA nakitashira mubutu arihehe sasa gadaffi amazeta bujya kuba president wigihugu yugiye kuvaho abaturage batakushaka uba urutwa nuriya ucuruzaga akataro yishakira icyokwibeshaho mukamwandikira panda gari…
    ariko perezida we ni panda sasi…….
    umwami nturuhe kubera igihe kirihafi nasaba abanyarwanda bose tutukwa tuhaguruke umujura ari mubyumba byanyu…..bye… MANA tabara urwanda….

  34. karimikashyari says:

    Ariko umuntu, abantu bumva ko gusebya abayobozi bigihugu no gushaka gukomeza kubiba amacakubiri mubantu mwumva byabageza kuki? ese uwabaha umwanya mwe mwakora ibingana iki? aho nti mwadusubiza muri 1994 doreko bitanakonzwe neza uko mwe mwifuzaga? kuko mwifuzaga kumaraho burundu,Imana ikunamura icumu.Nimurekere kuko umugambi wanyu nuwo kubibamo abanyarwanda amacakubiri, mwese iyo n’inda(stomarch) ibavugisha. Imana ikwiye gutabara igihugu cyacu kuko Rushofero Satani arimo guca inzira nyishi zo gutsemba igihugu cyacu.

  35. Umunenzi says:

    Ibyo muvuga byose nabinenze kuko ntabushishozi burimo usibye uburakare ndetse n`umujinya udafite aho wabageza dore ko abanyarwanda bavuga ngo “usurana umujinya ukinera” abihandagaza rero bagatuka umukuru wìgihugu, ngewe nabagereranya nazamayibobo nazo zitari izo murwanda ibyo muvuga bigaragaza iyo muri kuko mutazi amahoro,umutekano, iterambere tumaze kugeraho.Yemwe ibyomurimo birashaje kandi nimukomeza iyo myumvire mufite ,ndabarahiye muzahinduka abatindi mu bitekerezo ndetse no mumibereho yanyu.

    Umunenzi

  36. ishimwe says:

    oyaoya yemwe namwe ntimukarenze , ubwo se yaba yabivuze yisunze iki? bashobora kuba bamubeshera kuko hari nabazi kumwigana mwijwi pe. jye nabyemera wenyine anyemereye ko yabivuze , nimba aribyo IMANA irahari izamugaragaza.

  37. amani says:

    Najye ndi nyakubahwa kagame nabita n’ikindi kirenze amabyi ahubwo, erega afande kagame ni umusirikare kdi yabwiraga bagenzibe. Ahubwo mwe ba sivile mujye mwitondera ibintu mubona mu itangaza makuru. Iyi ni politics bano bagabo baba bakina ariko mwese murahumye ntabyo mubona. Ari kagame ari nyamwasa bose babiziranyeho kdi bose baragaburira u rwanda jye ndabemera cyaneee. Reka interahamw tuzifate mpiri zokagwa muziko zigaköngoka kdi twiyubakira igihugu

  38. Celerukera says:

    Yemwe! Ndatekereza ko nta mwanya mugira wo gutekereza ibyo muvuga hano. Sinumva ukuntu mufata amagambo mukayagoreka mwitaje ko muri hanze y’igihugu. Yego muri hanze yacyo nkuko nanjye naba mpari. Ariko nta wababujije gutaha iwanyu. Muri abanebwe gusa mutungwa nuko mwavuze amagambo bakabaha uburaro.. Jye nibaza ko ibintu bidasa ubu nibyakera! Mumenye neza ko imbaraga ubu mushyiramo mushaka kugisenya, mwazakenera izikubye ijana mucyubaka kandi icyo mwifuza ntimukigereho. Twe abaturage ntitukajye duta umwanya wacu inyuma ya politiki kandi hari izindi nshingano twakagombye kwitaho. De toutes les facons nitwe nyuma tuba victimes wibiba.

  39. NTEZIMANA Jean Bosco says:

    Kagame abeshwa ni inkomamashyi ze ngo akunzwe nabaturage kandi ababikora baba bagira ngo bakomeze kwibonera indonye bamukurabo kandi benshi muribo ntibashoboye.Minisitiri w’umuco yananiwe kuvuga ijambo mu ijoro ryo kwibuka ryabereye muri IPRC kicukiro campus,none se uwo niwe wamubwiza ukuri kandi ategeje indonye.thanks

  40. christine umuhoza says:

    ariko se ninde waroze abanyarwanda kuvuga, ibinyoma no gusebanya? niba basabye commet yacu nka banyarwanda ntabwo batubwiye, gutukuna. abanditse mpangara guhagare , barapfuye. ikibazo, bamwe mubanyarwanda, bibangiwe ko IMANA ariyo itanga ubutengesti. president kagame, yahawe nu butengesti, ni MANA. mubyukuri tudachiye hirya no hino, abifuzaga ubutengetsi bwa kagame, ni bake, ariko kuko IMANA izi umuntu, ukwiye kuyobora abandi, yamuhaye ubwo butwari. abatuka president kagame, ni babandi, bakoze hasi. kuko uzi aho urwanda ruvuye yangombaga, gushimira KAGAME na BANDI bafatanyije. ariko inyituro ya bantu, nibitutsi. ariko reka bwire abanyarwanda, IMANA izahemba aba bagabo badukuye, muburetwa. ese mutiyibangije, kera amashuri ya leta, yigagaho bande? ingisirikare se cyo ni bande bakibagamo? ariko mwashimiye kagame ko atuhaye umunezero. kumusebya ntacyo. bihindura, ahubwo ni mwe mubabaje, kuko umwanya wo gushaka igisubizo, nu buzima bwa bana banyu, mwiririrwa, mwandika ibidafite akamaro. ahubwo ni mumusengere, IMANA imuyobore, ingihungu cyacu, kitazongera kumenekamo amaraso. kandi ntabwo nizera ko abarihanze aribo, badika amagambo nkaya. kuko beshi abarihanze ntamwanya ya matiku. biteye agahinda, niba dushobora kwibenyera. eraga nabonye na bihaye IMANA basigaye batikura, aho kwisgisha ijambo ryi MANA basigaye bingisha politike. UWITEKA ATUNGIRIRE IMBABAZI. ndasaba abandisti, mungemubanza kushishoza amagambo mwanditse. PRESINDENT KAGAME NA KAYUMBA NYAMWASA,na bandi BANYARWANDA barihanze. ibyabo, IMANA ibifitiye ingisubizo. kuko na bavandimwe. ntimwivange, mubyo mutazi. numwana nase , bararwana hanyuma bakunvikana. banyarwanda tugabanye amagambo. njyewe navuga ngo IMANA ya bisirael natwe abanyarwanda idutabare. ubujiji ni bwishi. ndangije vuga ngo, IMANA ihane abakoresha amagambo yo gusenya urwanda. murasinzira, ariko KAGAME we arara atekereza ingisubizo cya banyarwanda, maze mwamara. kwijuta . ngo yabatutse. njyewe ndashimira KAGAME na BANDI BANYARWANDA bitanze, kuduha umutekano. PRESIDENT KAGAME urumugabo. komerezaho. nyakubahwa.

  41. Bazabona says:

    tuyobondwa n’umshumba kabisa.

  42. umuvandimwe says:

    Tuyoborwa n’imfura nikomereze aho twe, nk’abanyarwanda umutekano n’iterambere tumaze kugeraho rigaragarira no mugiturage atarabavuga kigali gusa biyibagije uko byari bimeze mbere.
    Dukomezanye twubake iterambere rirambye.

  43. umuvandimwe says:

    Bwiza abanyarwanda ukuri nibwo tuzatera imbere ureke gusenya ibimaze kugerwaho

  44. niyonsenga enock says:

    Niwigarure urabe amamjambo ukoresha mukuvuga wiba uhetse ukaba uri kwigisha uwo uhetse.Abanyarwanda mwokwigarura sindabona aho umuperezida atukana ndabibonye mu rwanda.Imana yibuke urwanda na banyarwanda.

  45. jye nasomye comentaire zose narebye nsanga abantu barwanya kagame bose bari hanze yi gihugu,abamwunva nabo na bari hanze cane abari mu rwanda ubwo rero izo nkora maraso zikomeze nazibwiriki ntacyo muzageraho uretse guta ibitabapfu, ngo kagame yabatutse sha murishuka tu muri nyuma kandi nabamenyeshaga ko akunzwe rwose nibyo mwandika hano ,nibaza ko ntanumwanya yabona wo kubisoma kuko afite ishingano zinshi zo guteza u rwanda na banyarwanda imbere,murarushwa nu busa ,mu mutuke,mu mwandike mu binyamateka byose byo mwisi, tu murinyuma kandi ntakizahinduka

  46. bitoryi says:

    KAGA! AMABYI NI WOWE
    NDETSE ‘gashahure nyoko wa mbwa we’

  47. hubert biraro says:

    burya umwanda nowo haraho ugira akamaro kuko ifumbire ituma imyaka yera ishishe ntacyibura akamaro mwitonde ayo mabyi ejo ashobora kuba ifumbire yo kweza imbuto nziza kubanyarwanda kuri nge kuba amabyi ntacyo bintwaye na jesus waducunguje amaraso ye yiswe amabyi bamuha divayi yindurwe iruta inkari gushalira arabyemera. reka tubyemerenatwe kuko ntacyo twe turicyo we uzi icyo aricyo buriya ayo mabyi iyaba atamuvamo.

  48. pascal says:

    umukuru w’igihugu ni ukumusengera,ni ugusengera igihugu cyacu kuko kigeze aharindimika. Ibi byose Imana irabireba ikicecekera.

    Dukomeze amasengesho nshuti z’amahoro.

Speak Your Mind

*