U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Ihohoterwa ry’abagororwa ba politike n’abandi muri gereza z’u Rwanda

Gereza ya Kigali

Gereza ya Kigali

Rishingiye ku makuru afitiwe gihamya aturuka mu magereza atandukanye yo mu gihugu afungiwemo abagororwa batandukanye,yaba abanyapolitiki kimwe nabandi,amakuru akomeza avuga ko kurubu abagororwa bakomeje gutotezwa,kubuzwa uburenganzira bwo kwivuza ndetse no kutarekurwa kuri bamwe barangije ibihano byabo. Ishyaka PS Imberakuri ritangarije abanyarwanda,incuti z’uRwanda ibi bikurikira:

Ishyaka PS Imberakuri riramagana ryivuye inyuma ibikorwa by’itotezwa, kwangirwa kuvuzwa n’ubushinyaguzi bikorerwa imfungwa birimo gushyira mukato kugeza aho batakibona ubufasha bw’ibanze bwo kwivuza, kwidagadura, guhaha ibyo kurya n’ubundi bufasha bw’ingoboka (service sociale) kuko abakozi ba gereza bagerageje kugoboka imfungwa barirukanywe abandi babimuye shishitabona mu rwego rw’igihano cyo kwitwara nabi kukazi.Ibikorwa by’itoteza bikomeje kugaragara cyane muri gereza ya Mpanga, gereza ya Remera,gereza ya Kigali, Nsinda na gereza ya Cyangugu aho muri aya magereza hakigaragara itotezwa rirenze urugero, aho imfungwa zitandukanye zitakigira uburenganzira bwo kwivuza, aho kuvuzwa bakajyanwa mu byumba bafungiramo abana (Mineurs) mu gihe izi gereza ziba zasuwe n’imiryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa muntu cyangwa se abandi bayobozi bakuru. Muri gereza ya Kigali ho bimaze kuba agahomamunwa kugeza naho abagororwa bamwe bakubitwa, bagacunaguzwa kugeza bavanyemo ubumuga bwo kutabona no kutumva twavuga nka MBWIRABUMVA Simeon, RWANDANGA Froduard, KARUTA Innocent, MUSABYIMANA nabandi, muri iyi gereza kandi harimo n’abagororwa barwaye ibinyoro batavuzwa.

Ibikorwa byo kuburabuza no gutoteza izo mfungwa byakajije umurego kuva muri 2013 aho bamwe mu bakozi bahanwe abandi bakimurirwa ahandi kubera icyaha cyo kuzuza inshingano zabo zo guha ubufasha bwibanze imfungwa. Abaguye muriyo munyangire kandi bagiye bazira ko batabarije imfungwa mu gihe abo bakozi bemezaga ko imfungwa zirimo kubangamirwa na cyane ko harimo imfungwa zahawe transfert zo kujya kwivuriza mu bitaro bitandukanye umunsi wo kujya kwivuza wagera ubuyobozi bw’amagereza babarizwamo bukabangira kujya kwivuza. Ikindi n’ababashije kugezwa ku bitaro bikaba ngombwa ko hari amafaranga bakenera yo gufotoza nk’impapuro usanga bibateza ibibazo,harimo gusabiriza ayo mafaranga,kutavurirwa igihe kandi ubuyobozi bubagenga buzi neza ko batemerewe gutunga amafaranga.

Ku bw’umwihariko, ishyaka PS Imberakuri ritewe impungenge n’ubuzima bwa Me Ntaganda Bernard umuyobozi w’ishyaka nizindi mfungwa zose tutiriwe turondora,dore ko amaze imyaka ibiri ababara cyane munda nyamara gereza ikaba itamwitayeho ahubwo ikaba ikomeje kumukorera ubushinyaguzi kugeza aho banga kumujyana kwa muganga kandi afite rendez-vous nkuko byagenze kuwa 7/06/2013 aho yagombaga kubonana na muganga I Butare anyuzwe mu cyuma maze umucungagereza witwa Mupenzi ushinzwe iperereza akamubuza gusohoka ngo ajye kwivuza. Mbere y’ibyo akaba yarakorewe ubushinyaguzi bwinshi harimo kuvutswa uburenganzira bwo kuvurwa mu ibanga aho abacunga gereza binjira ku ngufu mu cyumba cya muganga arimo kumuvura nyamara umurwayi afite uburenganzira bwo kuvurwa mu ibanga. Ibi byabaye kuwa 21/05/2013 ku bitaro bya Butare aho muganga yabyanze maze Me Ntaganda agacyurwa atavuwe.

Ishyaka PS Imberakuri rizamagana kumugaragaro abacungagereza bakora nka Mupenzi na Ruhinda Charles bashinzwe iperereza muri gereza ya Mpanga bakomeje gutoteza, gutera ubwoba imfungwa zifungiye I Mpanga. Uyu Mupenzi akaba yarabwiye umuyobozi w’ishyaka ry’Imberakuri riharanira imibereho myiza Me NTAGANDA Bernard ko ubuzima bwe buri mubiganza bye. BIRABE IBYUYA NTIBIBE AMARASO!!!!

Ishyaka PS Imberakuri ritewe impungenge n’ubuzima bubi imfungwa zikomeje gushyirwamo nk’uko twabivuze muri iri tangazo, bityo ishyaka rikaba risaba ubuyobozi bufite imfungwa mu nshingano zabwo ko bwakwihutira gukemura ibi bibazo byose cyane cyane bakita ku buzima bw’imfungwa zikavuzwa ndetse nizarangije ibihano zikarekurwa. Riboneyeho kandi umwanya wo gusaba, ibihugu by’incuti z’uRwanda, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yaba mpuzamahanga cyangwa iyo mu gihugu ko badufasha ubuvugizi maze ibibazo biri mu magereza bikarangira.

Bikorewe I Kigali kuwa 19/06/2013.

Alexis BAKUNZIBAKE

Visi perezida wa mbere.

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. Mahame says:

    Abantu bashobora gukurikira ibibera mu magereza yo mu rwanda mwagiye mutugezaho umunsi ku windi ingorwa ziri gupfira mo! Hanze bapfa gutanga amatangazo!
    Aho mbiherukira muri gereza ya kgl 1930 yose abapfa buri munsi bagera kuli 9, kandi bagahambwa nabi! Ubu koko umuntu afite gaciro ki mu Rwanda?
    Bantu mwatabarije bene wanyu ko abantu bazashira uruhongo hongo! Kubona abantu b intiti nka baganga (docteurs) bazira ubisa ntihagire uhirahira ngo abavugire! Koko abaganga bishe abantu muli genocides?
    Mana wagiriye ubuntu izi ngorwa zikarenganurwa niba koko ubaho!

Speak Your Mind

*