U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 14 Mata 2010

ITANGAZO RY IBYEMEZO BY INAMA Y ABAMINISITIRI YATERANIYE MURI VILLAGE URUGWIRO KU WA 14 04 2010
15-04-2010

Ku wa gatatu tariki ya 14 Mata 2010, Inama y�Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

Inama y�Abaminisitiri yatangiye yifuriza ikaze Minisitiri mushya muri Guverinoma: General James KABAREBE Minisitiri w�Ingabo.

1. Inama y�Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y�Inama y�Abaminisitiri yo ku itariki ya 01/04/2010 imaze kuyikorera ubugororangingo.

2. Inama y�Abaminisitiri yagejejweho imbanzirizamushinga w�ingengo y�imari ya Leta y�imyaka ya 2010/11- 2012/13 n�umushinga w�ingengo y�imari ya Leta y�umwaka wa 2010-2011 iyitangaho ibitekerezo byo byo kuwunoza.
3. Inama y�Abaminisitiri yemeje Umushinga w�Itegeko rishyiraho Ikigo cy�Igihugu gishinzwe Imiyoborere (Rwanda Governance Board) rikanagena inshingano, imiterere n�imikorere byacyo.

4. Inama y�Abaminisitiri yemeje imiterere ivuguruye y�inzego z�imirimo (new structure) za Minisiteri y�Ubutegetsi bw�Igihugu (MINALOC).

5. Inama y�Abaminisitiri yemeje imiterere ivuguruye y�inzego z�imirimo z�Akarere n�iz�Umurenge.

6. Inama y�Abaminisitiri yashyizeho urwego ruzajya rwihutisha gutanga impushya zo kubaka mu Mujyi wa Kigali (Kigali City Constrution One Stop Center) muri urwo rwego inemeza amabwiriza ajyanye no gucunga no gutanga ubutaka kugira ngo byihutishe korohereza ishoramari (Client charter on land administration and land acquisition), isaba ko abo bireba bose babimenyeshwa.

7. Inama y�Abaminisitiri yemeje amateka akurikira :

– Iteka rya Perezida rishyira ACP Joseph MUGISHA ku mwanya w�Ubuyobozi bwa National Police Academy.
– Iteka rya Minisitiri w�Intebe ryemerera Bwana Prosper MUSAFIRI guhagarika akazi mu gihe kitazwi.
– Iteka rya Minisitiri w�Intebe rivana ikibanza n�inyubako zirimo kiri kuri Avenue de l�Arm�e mu Karere ka Nyarugenge, mu mutungo rusange wa Leta kigashyirwa mu mutungo bwite wa Leta.

– Iteka rya Minisitiri w�Intebe rivana ku mirimo Bwana Vincent UZARAMA, wari Komiseri Wungirije ushinzwe abasoreshwa bato n�abaciriritse.

– Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bw�imenyekanisha ry�Ikigo, Abakozi n�imiterere y�igitabo cy�umukoresha.

– Iteka rya Minisitiri rigena ibihe, uburyo n�ingano byo kwishyura amafaranga yo gushyingura umukozi.

8. Inama y�Abaminisitiri yemeje uburyo bushya bwo kubara amafaranga Leta igenera buri Karere mu rwego rwo kunganira ingengo y�imari yatwo. Ubwo buryo bushya bushingiye ku mubare w�abaturage batuye Akarere, igipimo cy�ubukene n�umubare w�Imirenge ikagize.

9. Inama y�Abaminisitiri yemeje ko 60% by�imigabane ya Leta yo mu nganda z�icyayi cya Mata na Gisakura zigurwa n�umushoramari �Tea Group Investments Ltd� watsinze ipiganwa.

10. Inama y�Abaminisitiri yashyigikiye uburyo inyandiko y�imenyekanishamutungo ivuguruye iteye ( Declaration form).

11. Inama y�Abaminisitiri yashyize Abakozi mu myanya ku buryo bukurikira:

� Mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w�Abadepite
Bwana Justin HATUNGIMANA, Principal Researcher

� Mu Rukiko rw�Ikirenga
Bwana Fred GASHEMEZA, Director General in charge of ICT

� Muri MINICOM /RBS
Madamu Annonciata MUJAWAMARIYA, Director of Administration and Human Resource Management Unit
� Muri MINECOFIN :
1. Madamu Enatha DUSENGE, Umuyobozi Mukuru wa �Corporate Services�
2. Bwana Caleb RWAMUGANZA, Deputy Accountant General in charge of Treasury Management
3. Bwana Christophe NSENGIYAREMYE, Fiscal Decentralization Coordinator;
4. Bwana Ronald NKUSI, Financial Resources Mobilisation Coordinator.
12. Mu bindi

a) Inama y�Abaminisitiri yasabye ko imishinga ya Kigali Indutrial Park na Free Trade Zone yihutishwa.
b) Minisitiri w�Ubutegetsi bw�Igihugu yamenyesheje Inama y�Abaminisitiri ko Inama isanzwe ihuza Abayobozi b�Inzego z�ibanze n�abiz� Ubutegetsi Bwite bwa Leta izaba ku matariki 26-27 Mata 2010 asaba ko iyo nama yazitabirwa n�inzego zose bireba.
c) Minisitiri w�Ubuhinzi n�Ubworozi yamenyesheje Inama y�Abaminisitiri ko hari ingamba zafashwe kugira ngo u Rwanda rurenge intambwe y�ubuhinzi bwo kwihaza mu biribwa rugere ku rwego rw�ubuhinzi bugamije isoko.
d) Minisitiri w�Uburinganire n�Iterambere ry�Umuryango yasabye abagize Inama y�Abaminisitiri mu Turere bashinzwe gukurikirana kwibutsa ababyeyi n�abandi bireba bose akamaro k�akarima k�igikoni gahingwamo imboga mu rwego rwo kurwanya imirire mibi y�abana ituma bagira amaraso make mu mubiri.
e) Minisitiri ushinzwe Ikoranabuhanga mu by�Itumanaho yamenyesheje Inama y�Abaminisitiri ko u Rwanda rwatanze kandidatire ku mwanya wo kuba umwe mu bihugu bigize Inama y�Ubuyobozi y�Umuryango Mpuzamahanga w�Itumanaho (ITU Council).
f) Minisitiri w�Amashyamba na Mine yamenyesheje Inama y�Abaminisitiri aho imishyikirano na Sosiyeti ya New Forestry Company (NFC) ku bijyanye no gucunga no gusarura ibiti mu nkengero z�ishyamba rya Nyungwe no kubaka uruganda rukorera mu Rwanda ibikoresho bikozwe mu biti igeze. Yanayimenyesheje kandi aho amasezerano na Ecosystem Restoration Association (ERA) ku bijyanye no gutera ishyamba ku butaka bwa Gishwati bwari bwarahawe abaturage, nyuma bugasubizwa mu butaka bw�amashyamba kubera ko bwari ahataberanye n�ubuhinzi no guturwaho (Very High Risk Zone) igeze.

Inama y�Abaminisitiri yashimye intambwe imaze guterwa, isaba ko amasezerano yombi yanozwa vuba agashyikirizwa Inama y�Abaminisitiri kugira ngo iyemeze.

g) Minisitiri w�Umutekano mu Gihugu yamenyesheje Inama y�Abaminisitiri ko mu rwego rwo kwizihiza imyaka 10 Polisi y�Igihugu imaze ishinzwe, ibikorwa by�imbanziriza birori bizatangira ku itariki ya 19 Mata 2010.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na

Protais MUSONI
Minisitiri ushinzwe imirimo y�Inama y�Abaminisitiri

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*