U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Hashize imyaka 22 FPR-Inkotanyi ishoye intambara mu Rwanda

Tariki ya 1 Ukwakira 1990, ahagana mu ma saa yine ingabo za FPR zambutse ikiraro cya Kagitumba zitera u Rwanda. Umwe mu basirikare ba mbere baguye muri iyo ntambara ni Adjudant Gasore wategekaga détachement y’abasirikare bagera kuri 15 ba Compagnie Mutara bari barinze umupaka wa Kagitumba.

Kuva uwo munsi kugeza uyu munsi ingaruka z’intambara yatangiriye i Kagitumba zirakica abantu haba mu Rwanda no muri Congo. Ibyo bitera benshi kwibaza intego nyazo z’iriya ntambara.

Ese intego z’umunyarwanda usanzwe w’impunzi washakaga gutaha mu gihugu cye nizo zari intego za Fred Rwigema? Nizo zari intego za Yoweli Museveni? Nizo zari intego z’abasirikare bose ba FPR? Nizo zari intego z’ibihugu by’ibihangange?

Ese ikibazo cy’impunzi ngo cyateye iyi ntambara cyarakemutse? Ese ngo demokarasi FPR yavugaga yashakaga turayifite? Ese byari ngombwa ko gucyura zimwe mu mpunzi ku ngufu bigwamo abanyarwanda n’abanyekongo amamiliyoni? Ese iyo ntambara igitangira ko FPR iticaga abaturage, yaje gutangira kubica kubera iki?

Ese uyu munsi ko Leta y’u Rwanda iri ku butegetsi ubu igenda isa nk’ishaka kuwibagiza abanyarwanda byaba biterwa n’iki? Ese iyi ntambara ko yiswe ngo n’iyo kwibohoza abanyarwanda baribohoje koko cyangwa baboshye kurushaho? Ese abarwanye iyo ntambara intego zabo bose bazigezeho?

Kuba Leta y’u Rwanda yibuka uruhande rumwe rw’abanyarwanda baguye muri ibi byago byatugwiririye ntabwo byabuza abanyarwanda bandi nabo kwibuka abandi nabo baguye muri ayo mahano batajya bibukwa.

Source: Therwandan

 

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*