Generali Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda indi manda y’imyaka 7
U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Generali Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda indi manda y’imyaka 7

kagame-swearing-2010-sm

Kagame arahira kuwa 6 Nzeri 2010

Njyewe Kagame Paul ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro ko ntazahemukira Repubulika y’u Rwanda, ko nzakurikiza nkanarinda itegeko nshinga n’andi mategeko, ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe, ko nzaharanira amahoro n’ubusugire bw’Igihugu, ko nzashimangira ubumwe bw’Abanyarwanda, ko ntazigera nkoresha ububasha mpawe mu nyungu zanjye bwite, ko nzaharanira ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro. Nintatira iyi ndahiro nzabihanirwe n’amategeko. Imana ibimfashemo.”

– Hari abihaye uburenganzira bwo kunenga iby’abandi bakora; bakanenga ibyiza dukora bakadutwerera ibibi bakora – Paul Kagame

-Twahanganye n’abitwaje intwaro, ntitwatsindwa n’ab’imbokoboko – Paul Kagame

Iyi ni indahiro Perezida Paul Kagame wa Repubulika y’u Rwanda, yarahiye, indahiro yo kuyobora u Rwanda muri manda ya kabiri y’imyaka irindwi. Yayirahiriye mu Murwa mukuru i Kigali, imbere ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mme Aloysia Cyanzayire  ndetse n’Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda (Umutwe wa Sena n’Umutwe w’Abadepite). Ibi bikaba bikurikiza itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya kane ivuga ko Perezida wa Repubulika arahira bitarenze ukwezi nyuma yo gutsinda amatora, akarahirira imbere ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga hari n’Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko. Uyu muhango wabaye mu gitondo kuri uyu wa 06 Nzeri 2010.

Perezida Kagame amaze guhamya iyo ndahiro, ari na cyo gihango yarahiriye Abanyarwanda kutazatatira, yashyikirijwe ibirango by’Igihugu birangajwe imbere n’Itegeko Nshinga.

Ubwo yashyikirizaga Umukuru w’u Rwanda ibirango by’igihugu, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mme Aloysia Cyanzayire, yahereye ku Itegeko Nshinga. Cyanzayire akaba yavuze ko Umukuru w’Igihugu agomba gutunga Itegeko Nshinga kuko ari we ufite inshingano zo kuririnda. Ibindi birango bikaba ari Ibendera ndetse n’Ikirango cya Repubulika y’u Rwanda.

Amaze kurahira kandi, Perezida Kagame ari na we Mugaba w’Ikirenga w’Ingabo yabanje kumurikirwa Ingabo z’Igihugu na Polisi mbere y’uko akarasisi ko kwizihiza ibyo birori gatangira.

Mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda batandukanye, Abakuru b’Ibihugu bya Afurika bagera kuri 13 n’abandi bahagarariye ibihugu byabo n’Imiryango mpuzamahanga, Perezida Kagame yashimiye ubwo bwitabire bagize maze avuga ko ibyo bikomeza ubumwe bw’abatuye Umugabane wa Afurika.

Kagame yavuze ko yiteguye gukomeza kuzuza inshingano ahawe muri iyi manda ya kabiri kandi ko yiteguye guhangana n’ibibazo bishobora kuzayibonekamo.

Akaba yashimiye Abanyarwanda uburyo bitwaye mu bikorwa byagiye biba mu Rwanda birimo n’amatora y’umukuru w’igihugu yabaye ku itariki ya 9 z’ukwezi kwa munani kuko ngo Abanyarwanda bahagurukiye icyarimwe kugira ngo bihitiremo aho bashaka kugera.

Perezida Kagame yavuze ko ibyo Abanyarwanda bakoze, babikoze mu mucyo kandi bikaba bibateye ishema. Yagize ati “Twemye, twiha ishema kandi duha ishema Abanyarwanda bose.”

“Twahanganye n’abitwaje intwaro, ntitwatsindwa n’ab’imbokoboko”

Muri uwo muhango, Perezida Kagame yagaye abanyamahanga barebera Abanyarwanda mu ndorerwamo y’amafuti, aho ngo usanga bambariye guharabika isura y’u Rwanda.

Kagame yibukije ko barwanye urugamba rwo guhagarika jenoside, bashyiraho gahunda y’ubutabera bwo kunga Abanyarwanda, bashyiraho gahunda yo gucyura impunzi ndetse no gushyira abahoze ari abasirikari ba EX-FAR mu ngabo z’Igihugu. Hirya y’ibyo u Rwanda rukomeza kubaka umugambi w’iterambere n’ubukungu. Ariko ntacyo yavuze ku birego bikubiye muri Raporo ya ONU bivuga ko Kagame n’ingabo ze bakoze jenoside y’Abahutu muri Congo.

Perezida Kagame ati “Ibyo ntibyajyaga gushoboka hatabayeho politiki ibigena, ntibyari gushoboka hatabayeho ubumwe n’ubwiyunge.” Kagame akaba yibukije abari aho ko nta muntu wigeze yigisha Abanyarwanda uburyo bashyiraho ubumwe n’ubwiyunge.

Perezida Kagame akaba ababazwa n’uburyo bakora ibishoboka kugira ngo abaturage batere imbere nk’uko biri mu nshingano ze nk’umukuru w’Igihugu nyamara ngo ibyo bigasakurisha abanyamahanga bavuga ko abaturage bahatirwa kugera ku iterambere.

Perezida Kagame akaba anenga abafata umwanya wo kugaya iby’Abanyarwanda. Yagize ati “Hari abihaye uburenganzira bwo kunenga iby’abandi bakora; bakanenga ibyiza dukora bakadutwerera ibibi bakora. Ariko Abanyarwanda uburyo mwitwaye muri aya matora ashize byari ukubabwira ngo Abanyarwanda tuzi aho twavuye, tuzi aho turi, tuzi n’aho tujya…Twanze agasuzuguro…Aho tujya ni imbere kandi nta nkomyi….Ati “Twahanganye n’abitwaje intwaro, ntitwatsindwa n’ab’imbokoboko.”

Yakomeje avuga ko Abanyarwanda bazakomeza bagakorana umurava, bakihaza mu biribwa, bakubaka ubuzima n’uburezi kuri bose, bakubaka ibikorwa remezo kandi bagakorana n’ababishaka. Yagize ati “Tuzakomeza dukorane n’abandi bifuza ko duhana agaciro.”

Uyu muhango wagaragaye nk’ibirori by’umwihariko ku Banyarwanda wabereye kuri Stade Amahoro i Remera witabiriwe n’Abanyarwanda benshi cyane uko byagaragaraga, kuko Stade yari yakubise yuzuye, abandi babikurikiranira hanze yayo ku nsakazamashusho nini zabyerekanaga.

Umwihariko w’ibyo birori kandi ni umubare munini w’Abakuru b’Ibihugu n’Abari bahagarariye ibihugu byabo, ndetse n’Abahagarariye Imiryango Mpuzamahanga itandukanye bari baje gushyigikira Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Muri uwo muhango kandi Abahagarariye amadini (Abanyarwanda n’Abanyamahanga) babanje gufata akanya ko gusengera Umukuru w’Igihugu ndetse n’Abanyarwanda yagabiwe kuyobora.

Mu isengesho rye Mufti w’u Rwanda Sheikh Habimana Salleh, yahanitse ashimira Imana yabashoboje kwihitiramo Umuyobozi mwiza. Akaba yasabiye amahoro u Rwanda n’inshuti zarwo maze asaba Imana kurengera u Rwanda, igaha Abanyarwanda ibyo bashaka kandi ikabarinda ibyo batifuza kumva no kubona.

Musenyeri muri Kiliziya Gatolika/Diyoseze ya Kabgayi, Isimaragidi Mbonyintege na we yaragije Imana Umukuru w’u Rwanda n’Abanyarwanda kandi ayisaba ko ubumwe n’ubufatanye ari byo byaranga Abanyarwanda.

Yagize ati “Azabonere imbaraga zo kuzuza inshingano ze mu bazamufasha…U Rwanda rube aho buri wese abona muri mugenzi we umufasha n’umujyanama, akamwishimira aho kumwishisha.”

Pastor Rick Warren (Umunyamerika) wasengeye u Rwanda na Perezida Kagame yashimye Imana avuga ko u Rwanda ari igihugu kigeze kwibagirana ku isi ariko ubu u Rwanda rukaba ari igihugu cyifuzwa. Mu isengesho rye, Pastor Rick Warren akaba yagaragaje ko uyu munsi utari uw’irahira rya Perezida Kagame gusa, ahubwo ko ari uw’u Rwanda rushya.

Ku bwe akaba ashimira Imana yahaye Abanyarwanda amahirwe yo kwihitiramo umuyobozi mwiza kuko muri iki gihugu ibibi byahabaye byasimbuwe n’ibyiza.

Tubabwire ko Perezida Paul Kagame yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda ku ya 9 Kanama. Iyi ikaba ari manda ya kabiri kuko iya mbere yayitorewe mu wa 2003, aho yari amaze imyaka 3 ayobora u Rwanda mu nzibacyuho asimbuye uwahoze ari Perezida Pasteur Bizimungu.

Muri uyu muhango hari abakuru b’ibihugu bagera kuri 13, intumwa z’abakuru b’ibindi bihugu bagera kuri 7, Umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Komiseri Mukuru wa Afurika Yunze Ubumwe, Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere ndetse n’Uhagarariye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (ONU).

[Igihe]

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*