U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Genda Kagame uzasiga inkuru imusozi! Zena Mukabuduwe

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Zena Mukabuduwe

“Hari ubwoko butavumika…”

Impyisi bayihaye induru ngo ngizo impundu mporana.
Bayibwiye ngo wa mpyisi we ko wamaze abantu ubarya, ngo yego koko narabariye mu mpiga ya Ndiza, ndabarya mu bisi bya Huye, ndabarya mu bitovu kwa Nyagakecuru, ndabarya mu Muhima wa Kigali, ndabarya mu Rugarama na Nyarufunzo, ndabarya mu Biryogo bya Nyamirambo, none uyu mupfu niwe nanirwa?
Ni uko Kagame afunze abanyarwanda, afunze abanyamahanga, anyiciye imfura yari ifite imyaka 26, anyiciye abavandimwe, abamaliye ku icumu, ageze aho ati ni Rwabahizi Yohani nali nsigaje. Ati umugore we ntiyize, nta mashuli bagira, tugomba kubanyaga ibyabo.
Reka da! Hari ubwoko butavumika. Ibyo mubimenye, Banyarwanda, Banyarwandakazi.
Kagame naramubuliye nti umugabo wanjye ntiyanga abatutsi nta mpamvu yo kubica kuko nta butegetsi yarwaniraga. Wimuziza ko yakoreye Abafransa.
Mu myaka amaze ntabwo yari azi ko muzategeka, Ubufaransa bukagira icyo bupfa n’u Rwanda.
Ba basore be namubwiye ko bamubeshya agiye kubibona.
Irya mukuru liratinda ntilihera.
Ngaho namwe nimutege amatwi uyu mugabo ibyo avuga, aliko mufate igihe mumutege amatwi bavandimwe. Maze mwiyumvire iby’uyu mutegetsi wanyu Paul Kagame.
Rwose mumbwire ko ali abamushyigikiye, ali umuryango we, ali abamwogeza maze mumbalire icyo iminsi yamuteguriye azabacyo mu gihe kili imbere.
Ahasigaye jyewe uko mbibona: yali akwiliye kubabalira abana be. Ndetse n’abamukomokaho kuko atazi uzamuhera amazi abana. Ntazi aho abana be bazugama imvura, ntazi aho bazacumbika mu gihe azaba atakiliho.
Abamushyigikiye mukwiliye gutangira kwitoza kubana n’abandi banyarwanda.
Ndavuga nka ba Ambasaderi, abasilikare… mukamenya ko muri abana b’u Rwanda mutali abana b’umuntu ku giti cye.
Ubutegetsi bw’igitugu burarangiye bugiye guhilima.
Ahubwo mwitaze ntihagire uwo bugwira.
Abibwira ngo Mukabuduwe ntiyize balibeshye. Kuko u Rwanda iyo rugira abantu bize ntituba twanamye hano.
Iyo u Rwanda ruba rufite umuntu uvuga nk’uyu musore tuba twaratashye kera. Mumutege amatwi. Icyo atasobanuye twese tuzi ni iki? Mumuhe amanota.
Ngo ninandika umugabo wajye bazamwica! Nibamwice! Ubu ibyo nandika se yantumye?
Aliko ngomba kwereka Kagame n’abambali be ko bibeshye amayira. Ahubwo muzicuza.
None se nintamuvugira azavugirwa na nde? Ko ba bandi bavuga ko bize bavugira Ingabire, Mushayidi, Ntaganda n’abandi, mwali mwumva hari uvuga Rwabahizi Yohani abantu bose bazi ko atakwica n’inkoko?
Bazamwica se ubundi narimutegereje? Ubu afite imyaka 63, akatiye imyaka 19, azaza ryali?
Ubu mfite imyaka 57, azaza narakutse amenyo. Dore nsigaye nsoma nambaye amadarubindi(lunette).
Azagwamo. Azafungurwe cg agwemo.
Namubajije nyirubwite ubwe Kagame. Rubanda mwese mwarabibonye abandi barabyumvise.
Uko byagenda kose, ubutabera n’amateka azabimubaza kuko amalira y’inzirakaregane imana izayamwishyuza.

Hari ubwoko butavumika bwitwa abanyamugisha.
Ugira nabi ukayishyurira kuli iyi si;
Uhora agasozi ubusa kagatuma ku kandi ngo uramporere;
ineza y’umuntu niyo imutera gukundwa.
Genda Kagame uzasiga inkuru imusozi!

[youtube]_9GejS5Rl4M[/youtube]

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. free says:

    ntakintu nakimwe uvuze usibye kugaragaza ko udatekereza habe nagato

Speak Your Mind

*