U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

FDU-Inkingi na RNC yagejeje mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Ibimenyetso bishya bishinja Kagame

Amashyaka ya politiki atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR ariyo FDU-INKINGI n’IHURIRO RNC yifashishije uyunganira mu mategeko ariwe Bwana Christopher Black, ejo yashyikirije Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, icyegeranyo cy’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu (Human Rights Watch) cyo ku wa 12 Nzeli 2012 cyerekeranye n’ibyaha by’intambara byakozwe n’umutwe w’inyeshyamba za M23 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’uruhare rubabaje rw’abategetsi ba Leta y’u Rwanda muri iyo ntambara kugira ngo ibyo bimenyetso bishya bizafashe Umushinjacyaha Mukuru w’urwo rukiko mu gutangiza anketi yimbitse kuri ibyo birego.Nk’uko icyo cyegeranyo kibivuga, “Abayobozi b’u Rwanda bashobora guhamwa n’ubufatanyacyaha mu byaha by’intambara kubera inkunga yabo ihoraho batera umutwe w’inyeshyamba za M23. Igisirikari cy’u Rwanda cyohereje abasirikari mu burasirazuba bwa Kongo ngo batere inkunga itaziguye inyeshyamba za M23 mu mirwano”.

Source: therwandan

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*