U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Djibouti yahaye u Rwanda hegiteri 20 z�ubutaka ku nyanja

Ambasaderi w'U Rwanda muri Ethiopia mu isinyira ubutaka bwahawe u Rwanda ku nyanja

Ambasaderi w’U Rwanda muri Ethiopia asinyira ubutaka bwahawe u Rwanda ku nyanja

Mu rwego rwo gufasha mu bucuruzi n�ubuhahirane n�ibindi bihugu byo hirya no hino ku Isi, igihugu cya Djibouti cyahaye u Rwanda ubutaka bungana na hegitari 20 bubarurirwa ku byambu by�icyo gihugu.

Kuva ku wa 19 Werurwe 2013, Ambasaderi Nsengimana Joseph uhagarariye u Rwanda muri Djibouti ariko akaba afite icyicaro i Addis Ababa muri Ethiopia, yagiriye uruzinduko rw�iminsi itatu muri Djibouti mu rwego rwo gusinya ihabwa ry�ubutaka bungana na hegitari 20 buzafasha u Rwanda mu bucuruzi n�ubuhahirane n�ibingi bihugu hirya no hino ku Isi.

Nk�uko bikubiye mu itangazo dukesha Amabasade y�u Rwanda muri Ethiopia, ubu butaka buzagirira akamaro kanini u Rwanda kuko bubarurirwa hafi y�ibyambu bizwi nk� icyambu cyigenga cya Djibouti (PAID) bizoroshya ubuhahirane n�icyambu mpuzamahanga cya Dubai.

Izi nyandiko zashyizweho umukono ku wa 20 Werurwe 2013 mu biro bya Minisitiri ushinzwe imari, ubukungu, inganda n�igenemigambi muri Djibouti, Ilyas Moussa Dawaleh. Mu biganiro yagiranye na Ambasaderi Nsengimana bakaba barasanze u Rwanda rukeneye cyane kubyaza umusaruro ubu butaka byihutirwa. Minisitiri Moussa yemera ko niburamuka butejwe imbere byihuse u Rwanda ruzongerwa izindi hegitari 20.

Muri urwo ruzinduko ambasaderi Nsengimana yabonanye na Mahamoud Ali Youssouf Djibouti ,bavugana ku mubano w�ubufatanye hagati y�ibihugu byombi. Yabonanye kandi na Mohamed Yacoub Mahamoud, Umuyobozi mukuru w�ikibuga cy�indege cya Djibouti, Aboubaker Omar Hadi, Ushinzwe ibyambu na Ahmed Houssein Hassan, Umuyobozi mukuru ushinzwe umutekano muri Djibouti.

Ambasaderi Nsengimana yanabonanye n�umuryango uhuza Abanyarwanda baba muri Djibouti, abaganiriza mu nshamake gahunda za Guverinoma y�u Rwanda mu iterambere, anabashishikariza kugira uruhare mu kigega cy�iterambere �Agaciro�. Ambasaderi Nsengiyumva atangaza ko ku ruhande rw�u Rwanda, Guverinoma na yo yahaye igihugu cya Djibouti ingurane y�ubutaka.

Source: Igihe

Share

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*