U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Deo Mushayidi yagejejwe imbere y’ubucamanza

Deo MushayidiDeo Mushayidi

Uyu munsi niho Deogratias Mushayidi, umunyapolitiki utavuga rumwe na leta y’u Rwanda yagejejwe imbere y’ubucamanza. Urubanza rwatangiriye mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu murwa mukuru i Kigali.

Deogratias Mushayidi yafatiwe muri Tanzaniya ku tariki ya 3 Gashyantare ajyanwa mu Burundi; nyuma ajyanwa mu Rwanda ku tariki ya 5.

Agifatwa, leta y’u Rwanda yavuze ko akekwa kugira uruhare mu bitero by’ama grenade mu Rwanda.

Nk’uko byumvikanye rero kuli BBC Gahuzamiryango uyu mugoroba, uyu munsi nibwo Deo Mushayidi yagejejwe imbere y’ubucamanza.
Dore uko Mutagoma wabikurikiraniye BBC Gahuzamiryango abitubwira :

« Ubwo yinjiraga mu cyumba cy’urukiko, Deogratias Mushayidi yasaga n’umwenyura. Ibyaha akulikiranyweho biraremeye mu mategeko y’u Rwanda.
Mu magambo magufi ariko aremereye, umushinjacyaha yavuze ibigera kuli 6 :
– kuvutsa igihugu umudendezo,
– guhungabanya umudendezo wa leta,
– gukorana n’umutwe w’iterabwoba,
– gupfobya jenoside,
– kubiba amacakubili no
– gukoresha inyandiko mpimbano.

Uretse icyo gukoresha inyandiko mpimbano uyu mugabo yiyemereye, ibindi byose arabihakana.

Yemera ko hagati y’umwaka w’2006 n’2010, yiyoberanije ahindura amazina, agakoresha urupapuro rw’inzira, passeport, rw’igihugu cy’u Burundi.
Mu bindi byaha aregwa hali ibikorwa yemera ko byabaye, aliko agasobanura ko nta kigendererwa cyo gukora icyaha nyirizina aregwa cyali kirimo. Nko kuba yarasinye amasezerano y’ubufatanye n’umutwe w’abarwanyi ba FDLR ukorera muli Republika Iharanira Demukarasi ya Kongo, n’izindi nyandiko zinenga ubutegetsi buriho yagiye asohora.
Mushayidi yavuze ko, mw’iburanishwa ryimbitse ry’urubanza, azagaragaza impamvu yumva ko ibyo bitamubera icyaha.

Icyarebwaga uyu munsi, ni ubusabe bw’umushinjacyaha ko Mushayidi yafungwa igihe cy’iminsi 30 mbere y’uko urubanza rutangira. Yavugaga ko ubwo busabe bushingiye ku buremere bw’ibyaha aregwa no kuba yarigeze gutoroka igihugu. Naho ubusabe bwa Mushayidi ko yarekurwa by’agateganyo ngo abone uko ategura urubanza, bwongeye gushimangirwa n’abamwunganira 2 bavuga ko buteganywa n’itegeko kandi ko kuva taliki ya 5 yagereyeho mu Rwanda kugeza ku ya 9 ngo atigeze amenyeshwa cyangwa abonana n’abamwunganira. Bityo bakabona ko kuba icyo bise iryo hame kitarubahirijwe, ngo byali bikwiye gushingirwaho agafungurwa by’agateganyo. Ikindi bavugaga ngo n’uko yorohereje ubutabera mw’ibazwa rye. Umwanzuro w’urukiko kuli iki kibazo utegerejwe ejo sa munani »

BBC Gahuzamiryango – bbc.co.uk/greatlakes

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*