U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Mu gihe u Rwanda rushinja ibihugu bimwe kudafata abicanyi, rurahishira abicanyi bashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha

Par Charles I. U Rwanda rwakunze gutaka cyane rushinja ibihugu bimwe kudafata abagize uruhare muri jenoside bashakishwa n’urukiko mpuzamahanga rw’Arusha cyangwa inkiko z’u Rwanda, ariko rukirengagiza gufata abashinjwa ibindi byaha by’ubwicanyi birirwa bidegebya mu Rwanda, bakorana n’inzego zabo zishinzwe umutekano kandi bashakishwa n’inkiko mpuzamahanga mpana-byaha. Mu gihe u Rwanda rwishimira itabwa muri yombi ry’uwahoze ari […]

Ban Ki-Moon arasaba u Rwanda kugumisha ingabo zarwo mu ntara ya Darfur

Kuri uyu wa Kane Umunyamabanga Mukuru wa Loni Ban Ki-Moon yasabye u Rwanda kudakura ingabo zarwo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudan, cyane cyane mu ntara ya Darfur, ngo kuko zifite uruhare rugaragara mu kuzana amahoro mu karere kose. Amakuru dukesha AFP avuga ko ubwo yaganiraga n’abanyamakuru i Vienne muri Autriche, Bwana Ban Ki-Moon yagize […]

Raporo ya ONU ishinja ingabo z’u Rwanda jenoside y’abahutu muri Congo izasohoka ku tariki ya 1 Ukwakira

Madamu Navi Pillay Komiseri Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwa muntu. Nyuma y’aho u Rwanda rugaragarije ko rutishimiye ibigaragazwa na Raporo irushinja ubwicanyi ndengakamere, ibyaha by’intambara na Jenoside yakorewe Abahutu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burenganzira bw’Ikiremwa Muntu ryafashe icyemezo ko itangazwa ry’iyo Raporo ryigijweho ukwezi kwose. Komiseri […]

ONU irashinja Kagame genoside y’abahutu muri Congo

Related: [wpaudio url=”http://rwandinfo.com/audio/20100413-kagame-yigamba-ko-yarashe-impunzi.mp3″ text=”Iyumvire aho Kagame yigamba ko ingabo ze zarashe impunzi muri Congo” dl=”0″] Iperereza rya ONU riremeza ko iyicwa ryakorewe impunzi z’Abahutu mu ntambara yamaze igihe kirekire muri Congo biri mu rwego rwa jenoside. Icyegeranyo cyateguwe n’umurwi w’abapererezi ba ONU ku byabaye guhera muri 1993 kugeza muri 2003, iragaragaza icyo bise ibitero byagabwe […]

HCR iriyerurutsa yamagana itahura ku ngufu ry’impunzi z’abanyarwanda

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, riramagana itahurwa ku ngufu ry’impunzi z’abanyarwanda zari muri Uganda zibarirwa ku 1700. Muri zo hari izapfuye n’izakomeretse muri uwo mukwabu ugayitse w’abapolisi. HCR iratangaza ko izo mpunzi zari mu nkambi ebyiri zashutswe ngo zize gufata imfashanyo n’ibyangombwa mbere yo kwinjizwa ku ngufu mu makamyo y’abapolisi. Abanyarwanda batatatinyijwe muri […]

Abanyarwanda bahungiye muri Uganda bazacyurwa ku ngufu muri uku kwezi

Impunzi z’abanyarwanda zirenga 1300 zahungiye muri Uganda mu mezi ya Werurwe na Mata uyu mwaka ntizemererwe ubuhungiro. Biteganyijwe ko zizacyurwa ku ngufu n’ubutegetsi bwa Uganda bufatanyije n’ubw’u Rwanda. Ibyo byatangajwe na Minisitiri ushinzwe impunzi n’ibiza, Gen Marcel Gatsinzi. Minisitiri Gatsinzi yavuze ko impamvu ibyo bihugu byombi byiyemeje kubacyura ku ngufu ari uko bari bahawe ukwezi […]

Ibuka yakoresheje urugendo rwo kwamagana umunyamerika Peter Erlinder waje kuburanira Ingabire

Peter Erlinder: “How I am treated will tell us a lot about the nature of the Rwandan government…” Kigali – Kuri uyu wa gatanu tariki 28/5/2010, Ibuka ifatanije n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga baba mu Rwanda bakoze urugendo rwo mu mutuzo rugamije kwamagana Peter Erlinder, umunyamategeko w’Umunyamerika wigisha muri Kaminuza ya Minessota, akaba aregwa guhakana no gupfobya […]

Human Rights Watch iraregwa gusuzugura ubutegetsi bw’u Rwanda

Kigali – Mu kiganiro Madamu Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, yagiranye n’abanyamakuru kuwa kane, yavuze ku ngingo zitandukanye zirimo ikibazo cy’iburanishwa rya Victoire Ingabire, ifungwa ry’ibinyamakuru Umuvugizi n’Umuseso ndetse n’iyirukanwa ry’umukozi wa Human Rights Watch. Kuri iyi ngingo ikaba ari nayo yibanzweho, Ministri Mushikiwabo yatangaje ko ibaruwa Umuyobozi Mukuru wa Human […]

Rwanda: Intumwa ya Human Rights Watch yirukanywe mu Rwanda

Kigali – Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kwirukana mu gihugu umukozi w’Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu – Human Rights Watch. Ministiri w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo, yavuze ko Leta yanze guha viza Carina Tertsakian wari mu Rwanda ashinzwe ubushakashatsi muri Human Rights Watch kubera ko ngo yujuje nabi impapuro zisaba viza. Yongeyeho kandi ko uwo muryango […]