U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Abanyeshuri ba Kaminuza mu Rwanda baratakamba

Abanyeshuri ba Kaminuza mu Rwanda bafite ingorane zikomeye. Nyuma y’aho Leta y’u Rwanda ifatiye icyemezo cyo guhagarika burusi n’inguzanyo yahaga abanyeshuri ikazigenera bamwe gusa, ibibazo abana b’abakene bahura nabyo mu myigire yabo bibaye ingorabahizi. Abanyeshuri barahangayitse bikomeye. Nta macumbi bafite, ntibagishobora kwiga, imirire yabo iteye agahinda, indwara zibamereye nabi, imitima yabo isobetse amaganya n’agahinda… Umva […]

Victoire Ingabire yahawe Igikombe cya Demokarasi n’Amahoro muri Canada

Kuwa gatandatu tariki ya 12 Werurwe 2011 i Montréal muri Canada habereye umuhango wo kumurika igikombe cyagenewe Madamu Victoire Ingabire Umuhoza cyiswe “Igikombe Victoire Ingabire Umuhoza cya Demokarasi n’Amahoro – Prix Victoire Ingabire Umuhoza pour la Démocratie et la Paix”. Icyo gikombe cyatanzwe n’Urugaga Mpuzamahanga rw’Abagore Baharanira Demokarasi n’Amahoro – RIFPD (Réseau International des Femmes […]

Imigambi ya Kagame yo guhitana umunyemari Tribert Rujugiro muri Uganda

par Kyomugisha Twamenye amakuru y’ifungwa rya ba maneko ba Kagame mu gihe twarimo dukora iperereza ku mugambi wa maneko za Kagame zari zifite wo gutsinda umunyemari Tribert Rujugiro muri Uganda, agiye gushyingura umwe mu bahungu be uherutse kwitabira Imana mu gihugu cy’Ububiligi, akaba yateguraga kumushyingura muri Uganda, dore ko kugeza ubu adashobora gukandagira mu Rwanda. […]

Abapolisi ba Uganda bataye muri yombi maneko za Kagame

par Kyomugisha, Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi yemeza ko maneko zicyekwaho gukorera Perezida Kagame ziherutse gutabwa muri yombi kubera kuneka icyo gihugu, bakaba banacyekwaho kuba imiyoboro minini yo kugura amakuru mu gisirikare cya Perezida Museveni . Réné Rutangungira hamwe na Herbert Twagiramukiza batawe muri yombi mw’ijoro ryo ku itariki ya 04 Gashyantare 2011, ubwo polisi yabahagarikaga bavuye […]

None ni Mubarak, ejo ni Kagame

by Habimana Rukundo Banyarwanda muhumure. Kubaho kw’inkoko si impuhwe z’agaca. Namwe abadacana uwaka na Kagome Kagame (war Criminal) nimuhumure siko bizahora. Uyu munsi mwabyiboneye nta ruba ntirushire na Mubarak ntiyari aziko azakubira umurizo mu maguru nka nyakazezeri! Ejo niwe nawe… ndavuga Kagame. Twibuke abazize kuvugisha ukuri uno munsi barwanirira Rwanda nyamwinci: Bernard Ntaganda, Sylvain Sibomana, […]

Leta ya Kagame yiteguye gukona hafi miliyoni y’abagabo b’abakene ngo batazabyara abo badashoboye kurera

par Sylvain Sibomana LETA YA FPR YITEGUYE GUKONA ABAGABO 700.000 B’ABAKENE NGO BATAZABYARA KANDI BADAFITE IBITUNGA ABABO. Related: Kagame regime plans to sterilise men to curb population growth in Rwanda Mu gihe igihugu gikomeje gushorwa mu ngirwamatora y’inzego z’ibanze arimo abayoboke b’ishyaka rimwe rukumbi FPR, Abanyarwanda baguye mu kantu bumvise ko Leta igiye gutangiza ibikorwa […]

Urukiko rw’i Paris rwanze kurekura by’agateganyo Umunyamabanga nshingwabikorwa wa FDLR Callixte Mbarushimana

Callixte Mbarushimana Paris – Urukiko rw’ubujurire rw’i Paris kuri uyu wa gatatu rwemeje ko Callixte Mbarushimana, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa FDLR, aguma mu buroko. Mu kwanga icyifuzo cye cyo kuba arekuwe, urukiko rwashingiye ku mpamvu zatanzwe n’ubushinjacyaha, aho bwavugaga ko Mbarushimana aramutse arekuwe yajya kwiyamamaza mu binyamakuru, agashyira igitutu ku batangabuhamya, ndetse akaba ashobora no guhungira […]

Urubanza rw’Umuyobozi wa FDLR Callixte Mbarushimana rwatangiye i Paris

Callixte Mbarushimana I Paris mu Bufaransa, hatangiye urubanza rwa Callixte Mbarushimana, umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umutwe w’inyeshyamba wa FDLR. Philippe Greciano, uburanira Mbarushimana, yasabye ko arekurwa kubera ko ari impunzi ya politiki mu Bufaransa ngo kandi ntiyegeze yica amategeko y’ubufaransa. Mbarushimana yafatiwe mu Bufaransa muri uku kwezi kubera urwandiko rumushakisha rwasohowe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha-ICC. Mu byaha […]

Human Rights Watch ku burenganzira bwa Victoire Ingabire na Bernard Ntaganda

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburengazira bw’ikiremwa muntu Human Rights Watch uramagana ibikorwa bigayitse byo kwibasira no gutoteza abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda. HRW iramagana ifungwa ry’umuyobozi wa FDU Inkingi, Madamu Victoire Ingabire Umuhoza hamwe n’ihohoterwa ridashira rya Me Bernard Ntaganda. Umuyobozi wa Human Rights Watch  mu rwego rw’Afurika, Rona Peligal, yatangaje ko bahangayikishijwe n’ubuzima bwa […]

Victoire Ingabire mu maboko ya polisi

Umva : [wpaudio url=”http://rwandinfo.com/audio/20101007_kagame_on_geert_wilders_victoire_ingabire.mp3″ text=”Kagame agereranya mu marenga ibya Victoire Ingabire n’urubanza rwa Geert Wilders mu Buholandi” dl=”0″] igihe yarahizaga abaministiri be ku tariki ya 6 Ukwakira 2010 Uyu munsi ku gicamunsi nibwo polisi yafashe Umuyobozi w’ishyaka rya FDU-Inkingi, Victoire Ingabire Umuhoza, imusanze iwe. Kuva aho Kagame avugiye disikuru yiyama ibihugu by’abanyamahanga bimubuza gukurikirana abamurwanya […]