Politiki
U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Victoire Ingabire yitabye urukiko rukuru rwa Kigali none 16 Gicurasi 2011

Nk’uko byari byaravuzwe, kuri uyu munsi tariki ya 16 Gicurasi, Umuyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi Victoire Ingabire yitabye urukiko rukuru rwa Kigali. Nta mwunganira bari kumwe. Umucamanza Angeline Rutazana wari uyoboye urwo rubanza yahaye Ingabire n’abamwunganira ukwezi kumwe gusa kwo gutegura imiburanire ye. Dore mu magambo arambuye uko Umuvugizi yabibonye: Imbanguramatwi za Kagame, zabangamiye Umunyepolitiki Victoire Ingabire […]

Mu nama y’amashyaka i London, Nyamwasa ati: Abanyarwanda twese tugomba kurwanya ingoma ya Kagame twivuye inyuma

Inama ihuriwemo n’amashyaka ashaka kuvanaho ubutegetsi bubi mu Rwanda yabereye i London kuri uyu wa gatandatu 14 Gicurasi nk’uko byari byateganijwe. Iyo nama abanyarwanda benshi barayitabiriye n’ubwo Polisi y’u Bwongereza yari imaze iminsi ibiri imenyesheje mu nyandiko abanyarwanda bamwe ko Guverinoma y’u Rwanda ishaka kubivugana ikoresheje uburyo ubwo aribwo bwose. Dore uko Umuvugizi asobanura uko […]

Kuba Leta ya Kagame igereranya Osama bin Laden n’abatavuga rumwe nayo bihatse iki?

par Johnson, Europe Kuba Leta ya Kagame igereranya Osama Bin Laden n’abatavuga rumwe nayo, ni ikimenyetso cy’uko idateze kunamura Icumu!!! Ibifitanye isano: Kagame regime claims its opponents are terrorists and deserve Osama bin Laden fate Kuwa kabiri tariki ya 3 Gicurasi, ikinyamakuru cya Perezida Kagame, The New Times, cyasohoye inyandiko igereranya iyicwa rya Osama Bin […]

Amateka n’Imikorere y’Ingengabitekerezo

byanditswe na F. RUDAKEMWA Mu mateka y’isi “Ingengabitekerezo” ni ikijambo cy’igicurano cyadutse mu Rwanda muri iyi myaka ya vuba nyuma ya 1994. Mu gifaransa ni “idéologie”, mu cyongereza bikaba “ideology”. Ubwo n’izindi ndimi zigira iryo jambo, ni ukuvuga ko icyo rihatse atari umwihariko w’Urwanda, ahubwo ko kiba n’ahandi hose ku isi no mu ngamba zose […]

Victoire Ingabire yahawe Igikombe cya Demokarasi n’Amahoro muri Canada

Kuwa gatandatu tariki ya 12 Werurwe 2011 i Montréal muri Canada habereye umuhango wo kumurika igikombe cyagenewe Madamu Victoire Ingabire Umuhoza cyiswe “Igikombe Victoire Ingabire Umuhoza cya Demokarasi n’Amahoro – Prix Victoire Ingabire Umuhoza pour la Démocratie et la Paix”. Icyo gikombe cyatanzwe n’Urugaga Mpuzamahanga rw’Abagore Baharanira Demokarasi n’Amahoro – RIFPD (Réseau International des Femmes […]

Nkiko Nsengimana yahawe ububasha bwo guhagararira Victoire Ingabire mu mishyikirano ya FDU-Inkingi

Komite Nyobozi y’Agateganyo ya FDU-Inkingi yemeje Nkiko Nsengimana guhagararira Madame Ingabire Victoire byagateganyo. Nkiko Nsengimana Itangazo dukesha Bonifasi Twagirimana, Visi Perezida w’Agateganyo wa Komite Nyobozi ya FDU-Inkingi, n’Umunyamabanga mukuru w’agateganyo w’iri shyaka, Silivani Sibomana, ryemeza ko, bisabwe n’Umuyobozi mukuru wa FDU-Inkingi, Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, Biro ya Komite Nyobozi y’agateganyo y’iri shyaka yateraniye i Kigali […]

Kagame aravuga iki ku byabaye mu Misiri?

Hari uwamenya icyo Kagame yaba yavuze ku byabereye mu Misiri? Ubu ariho aracura iyihe migambi? Aho ntagifite icyizere ko ingabo ze n’abapolisi be bazamurwanirira inkundura igihe abaturage bazamuhagurukana? Aho ntagifite icyizere ko kunuma no kwihangana kw’abaturage kwabagize intama burundu? Aho ntiyibwira ko ibihugu bimushyigikiye ubu bikirengagiza ibibi akorera abanyarwanda bizakomeza kumushyigikira igihe rubanda izaba yiyemeje […]

None ni Mubarak, ejo ni Kagame

by Habimana Rukundo Banyarwanda muhumure. Kubaho kw’inkoko si impuhwe z’agaca. Namwe abadacana uwaka na Kagome Kagame (war Criminal) nimuhumure siko bizahora. Uyu munsi mwabyiboneye nta ruba ntirushire na Mubarak ntiyari aziko azakubira umurizo mu maguru nka nyakazezeri! Ejo niwe nawe… ndavuga Kagame. Twibuke abazize kuvugisha ukuri uno munsi barwanirira Rwanda nyamwinci: Bernard Ntaganda, Sylvain Sibomana, […]

Amasezerano y’ubufatanye hagati ya FDU-Inkingi n’Ihuriro Nyarwanda RNC

ITANGAZO RISOZA IMIRIMO Y’UMWIHERERO HAGATI YA FDU-INKINGI N’IHURIRO NYARWANDA (RNC). Nyuma y’umubonano wabereye i Bruxelles (mu Bubiligi) ku wa 19 Ukuboza 2010, intumwa za Komite Nshyigikirabikorwa bya FDU-INKINGI zibitumwe n’iryo shyaka zagiranye umwiherero n’intumwa z’IHURIRO NYARWANDA RNC (Rwanda National Congress) mu gihugu cy’u Busuwisi kuva ku wa 21 kugeza ku wa 25 Mutarama 2011, zigamije […]

Ibyo muri FDU-Inkingi ni amayobera. FDU irahakana amasezerano y’ubufatanye na RNC

Ngo FDU-Inkingi ntiyemera amasezerano y’ubufatanye hagati ya FDU-Inkingi n’Ihuriro Nyarwanda (RNC) nk’uko yatangajwe kuri Facebook page ya Victoire Ingabire Umuhoza for President! Soma: ► Amasezerano y’ubufatanye hagati ya FDU-Inkingi n’Ihuriro Nyarwanda RNC ► Rwandan Opposition parties FDU-Inkingi and Rwanda National Congress (RNC) agree to operate together to liberate the Motherland Dore ibyo Umuyobozi wa Komite […]