U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Victoire Ingabire arahumuriza ingabo z’u Rwanda

Victoire Ingabire, Président de FDU-Inkingi Dore uko FDU Inkingi ibona ikibazo cy’ingabo z’igihugu. « Simperekejwe n’ingabo nje mbasanga ». Iri ni ihame rikomeye kandi nkomeyeho. Gutaha nta ngabo bivuga ko ingabo nsanze n’inzego zindi zishinzwe umutekano ari zo zizarinda umutekano wanjye nkuko zigomba kurinda uw’abanyarwanda bose. Ingabo zihari zishoboye akazi kazo. Igihe cyose zizaba ziyemeje […]

Kapiteni Karuta wahoze mu ngabo za FDLR yemeye ibyaha, akazakoreshwa mu gushinja Victoire Ingabire

Kigali – Kapiteni Jean Marie Vianney Karuta wahoze mu ngabo za FDLR yashyikirijwe urukiko rwisumbuye rwa Gasabo kuri uyu wa kane, amenyeshwa ibyaha aregwa. Ubushinjacyaha buramushinja kuba mu mutwe w’iterabwoba no guhungabanya umutekano w’Igihugu. Kapiteni Karuta ni uwa gatatu mu basirikari bahoze mu ngabo za FDLR bashyikirijwe urukiko muri iyi minsi kugirango bashobore kuzemeza ko […]

FDLR irahakana ko ikorana na Victoire Ingabire n’ishyaka ayoboye FDU-Inkingi

Leta y’u Rwanda iravuga ko ifite ibimenyetso simusiga bigaragaza ko Umuyobozi wa FDU-Inkingi Victoire Ingabire Umuhoza akorana n’umutwe w’abanyarwanda barwanya Leta y’u Rwanda – FDLR. Uwo mutwe ariko urabihakana rwose. Umunyamabanga wa FDLR, Callixte Mbarushimana, yatangaje ko batigeze bakorana na FDU-Inkingi mu gutegura ibitero ku Rwanda. Mbarushimana aremera kandi ko azi abasirikare batatu Leta y’u […]

Urukiko rwa Gasabo rwategetse kurekura Victoire Ingabire by’agateganyo

Kigali – Uyu munsi urukiko rwa Gasabo rwafashe icyemezo cyo kurekura by’agateganyo Victoire Ingabire Umuhoza, umukuru w’ishyaka FDU Inkingi. Bamwatse passport ye kandi bamutegeka ko atagomba kuva mu mujyi wa Kigali adasabye uruhusa ubushinjacyaha. Madamu Victoire yategetswe kandi kujya yitaba ubucamanza inshuro ebyiri ku kwezi. Umukuru wa FDU Inkingi yafashwe ejo kuwa gatatu aregwa icyaha […]

Umuyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi, Victoire Ingabire yatawe muri yombi

Victoire Ingabire, Chair of FDU-Inkingi Kigali – Kuri uyu wa 3 Madamu Victoire Ingabire Umuhoza yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda. Babaye bamufungiye muli Sitasiyo ya Polisi ku Kicukiro. Nyuma ya saa sita bamushyikirije urukiko rwa Gasabo, aho umushinjacyaha yavuze ko aregwa ibyaha bikomeye birimo gushishikariza abagize imitwe y’iterabwoba kurikora, ivangura n’amacakubiri hamwe n’ingengabitekerezo […]

Victoire Ingabire ati Joseph Ntawangundi ashobora kuba ari igikoresho cya Leta y’u Rwanda

Kuri uyu wa kabiri tariki 20/4/2010 umuyobozi w’ishyaka FDU Inkingi, Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, yasohoye itangazo rivuga ko umwe mu bayoboke baryo, bwana Joseph Ntawangundi ngo yaba ari igikoresho cya Leta y’u Rwanda. Abajijwe na BBC Gahuza Miryango, Mme Victoire Ingabire yatangaje ko igihe Joseph Ntawangundi yafungwaga yahawe abavoka 2 na FDU Inkingi, ariko we […]

FDU-Inkingi iti: “Abanyarwanda bakangukiye demokarasi, FPR niyo kidobya”

“Abanyarwanda bakangukiye demokarasi, FPR niyo kidobya”. Icyo Komite Ishyigikiye FDU-Inkingi itekereza ku ijambo ryavuzwe n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, ku munsi wo kwibuka jenoside ku nshuro ya 16. Abanyarwanda bakangukiye demokarasi, FPR niyo kidobya. Kuri uyu wa gatatu taliki ya 07/04/2010, ubwo twibukaga ku nshuro ya 16 jenoside yabaye mu mwaka w’1994, Perezida Paul Kagame, mu […]

Victoire Ingabire arasobanura ibyo yabajijwe na polisi

Uyu munsi umuyobozi wa FDU-Inkingi Madamu Victoire Ingabire Umuhoza yitabye Polisi avuyeyo asobanurira BBC Gahuzamiryango (BBC Greatlakes) yabajijwe. Iyumvire nawe: [wpaudio url=”http://rwandinfo.com/audio/20100324-bbc-victoire-asobanura-ibyo-yabajijwe-na-police.mp3″ text=”Uko Victoire Ingabire asobanura ibyo yabajijwe na Polisi.” dl=”0″]. Polisi nayo yasobanuye ibyo irega Victoire Ingabire: Ibyo Polisi y’u Rwanda irega Victoire Ingabire.

Ibyo Polisi y’u Rwanda irega Victoire Ingabire

Uyu munsi Umuvugizi w’Ubushinjacyaha wa Polisi y’u Rwanda yabwiye BBC Gahuzamiryango (BBC Greatlakes) ibyaha bitanu bikomeye Madamu Victoire Ingabire Umuhoza aregwa: 1. gukorana n’imitwe y’iterabwoba 2. kuvutsa igihugu umudendezo 3. gushaka gukuraho leta yashyizweho 4. ingengabitekerezo ya jenoside 5. gukurura amacakubiri mu banyarwanda. Iyumvire nawe: [wpaudio url=”http://rwandinfo.com/audio/20100324-bbc-victoire-ibyaha-police-imushinja.mp3″ text=”Reportage y’umunyamakuru wa BBC Gahuzamiryango” dl=”0″]