U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Bizimana wahoze ari Ambassaderi w’u Rwanda muri ONU yatahuwe muri Amerika

Jean Damascene Bizimana, uwahoze ahagarariye u Rwanda muri ONU mu gihe cya Jenoside yo mu 1994, irengero rye ntiryigeze rimenyekana kuva ubwo ariko amakuru aturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aremeza ko uwo mugabo yaba aherereye muri Leta ya Alabama muri icyo gihugu, aho akora mu ruganda rwa palasitike ‘Capitol Plastics Products’ akaba arubereye […]

Joseph Ntawangundi yakatiwe igifungo cy’imyaka 17

Joseph Ntawangundi atabwa muri yombi Kuri uyu gatatu kuwa 24 Werurwe 2010 Bwana Joseph Ntawangundi yongeye kwitaba urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma. Nyuma y’urubanza rwamaze amasaha atari make, urukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka 17 kubera uruhare yagize muri Jenoside yo muri 1994. Muri 2007 Gacaca yari yaramuciriye imyaka 19 adahari. [wpaudio url=”http://rwandinfo.com/audio/20100324-joseph-ntawangundi-gacaca-verdict.mp3″ […]

Urukiko mpuzamahanga ku Rwanda rwemeje ko Simon Bikindi afungwa imyaka 15

Igifungo cy’imyaka 15 cyari cyarakatiwe umuhanzi Bikindi Simon cyemejwe n’Urukiko Mpuzamahanga ku Rwanda rukorera Arusha, nyuma yo gusanga ahamwa n’icyaha cyo gukangurira abantu kwanga abandi (incitation à la haine) mu gihe cya Jenoside. Ubundi Simon Bikindi yafashwe mu mwaka wa 2001, igihe amaze afunze kikaba kizakurwa kuri iyo myaka 15. Nk’uko Africatime dukesha iyi nkuru […]

Victoire Ingabire Yandikiye Ikinyamakuru The New Times Abeshyuza Ibyo Cyamwanditseho

Umuyobozi wa FDU Inkingi, Madamu Victoire Ingabire, yandikiye ibarwa ikinyamakuru The New Times, agisaba kugorora ibyo cyamwanditseho kimutiza amagambo atavuze igihe yari yasuye urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi. Iyo nyandiko iri mu rurimi rw’icyongereza. Mushobora kuyisoma aha.

Madamu Victoire Ingabire ati “Nemera ko mu Rwanda habaye Jenoside”

Nyuma y’aho Umuyobozi Mukuru wa FDU-Inkingi Victoire Ingabire Umuhoza yamaganiwe kure n’abambari ba FPR na Ibuka bamushinja ko atemera cyangwa atubya Jenoside yabaye mu Rwanda. Yabonye bahagurutse nk’ibishwamwinyo bamwokeje igitutu ahita asohora itangazo yisobanura. Aragira ati: NEMERA KO MU RWANDA HABAYE JENOSIDE MU WA 1994 Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nongeye kubashimira urugwiro mwanyakiranye ntahutse mu gihugu nyuma […]

Ijambo rya Victoire Ingabire kuri Jenoside ritumye bakura inkota mu rwubati

I Kigali abambari ba FPR na Ibuka batangiye iterabwoba ku muyobozi wa FDU-Inkingi, Madamu Victoire Ingabire, buririye ku jambo yavugiye ejo akigera mu Rwanda ku rwibutso rwa jenoside ku Gisozi. Muri iryo jambo rye, yavuze ko mu Rwanda habaye amahano yatumye hameneka amaraso menshi y’abanyarwanda. Avuga ko urwibutso nk’urwo rukwiriye kubaho, ariko yongeraho ko kugeza […]