U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Ubufaransa buteganya gukora irindi perereza ku bahanuye indege ya Perezida Habyarimana

Abacamanza b’abafaransa bagiye gutangira iperereza ku barashe indege ya Perezida Yuvenali Habyarimana ku tariki ya 6 Mata 1994, ikaba yaramuhitanye hamwe n’abari kumwe nawe bose, harimo na Perezida Cyprien Ntaryamira w’u Burundi Bwana Philippe Meilhac, uburanira umuryango wa Habyarimana, yatangarije abanyamakuru ko umurwi ugizwe n’impuguke zinyuranye uzajya mu Rwanda gukora iperereza kuri iryo hanurwa ry’indege […]

Simburudari ati nta kosa nakoze mu gutabariza abatutsi

KIGALI – Perezida wa Ibuka, umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, Théodore Simburudari, kuri telefoni ye igendanwa, ku wa 19 Mata 2010, yatangarije Izuba Rirashe ko nta makosa yakoze, kandi ko atabwirizwa ibyo avuga mu gihe ategura disikuru avuga mu mihango mikuru yo kwibuka aba […]

Urukiko rwa Gasabo rwategetse kurekura Victoire Ingabire by’agateganyo

Kigali – Uyu munsi urukiko rwa Gasabo rwafashe icyemezo cyo kurekura by’agateganyo Victoire Ingabire Umuhoza, umukuru w’ishyaka FDU Inkingi. Bamwatse passport ye kandi bamutegeka ko atagomba kuva mu mujyi wa Kigali adasabye uruhusa ubushinjacyaha. Madamu Victoire yategetswe kandi kujya yitaba ubucamanza inshuro ebyiri ku kwezi. Umukuru wa FDU Inkingi yafashwe ejo kuwa gatatu aregwa icyaha […]

Victoire Ingabire ati Joseph Ntawangundi ashobora kuba ari igikoresho cya Leta y’u Rwanda

Kuri uyu wa kabiri tariki 20/4/2010 umuyobozi w’ishyaka FDU Inkingi, Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, yasohoye itangazo rivuga ko umwe mu bayoboke baryo, bwana Joseph Ntawangundi ngo yaba ari igikoresho cya Leta y’u Rwanda. Abajijwe na BBC Gahuza Miryango, Mme Victoire Ingabire yatangaje ko igihe Joseph Ntawangundi yafungwaga yahawe abavoka 2 na FDU Inkingi, ariko we […]

Joseph Ntawangundi mu bujurire bwa Gacaca: Yatakambye biba iby’ubusa

Joseph Ntawangundi: igihano cyo gufungwa imyaka 17 cyagumyeho. Kuri uyu wa kane tariki 15/4/2010, Joseph Ntawangundi umwe mu bayoboke b’imena ba FDU-Inkingi akaba n’umwe mu bungiriza ba Victoire Ingabire uyobora iri shyaka yagaragaye imbere y’urukiko Gacaca, aho noneho yari mu bujurire nyuma y’aho akatiwe igifungo cy’imyaka 17, kubera guhamwa n’icyaha cyo kugira uruhare muri Jenoside, […]

Umuhango wo gusoza icyunamo no kwibuka abanyapolitiki bazize Jenoside wabereye i Rebero

Kigali – Nkuko bisanzwe iyo hasozwa icyumweru cyahariwe kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi, none kuwa kabiri tariki 13 Mata 2010 habaye umuhango wo kunamira by’umwihariko abanyapolitiki bazize Jenoside mu 1994. Uwo muhango wabereye ku Rebero mu Mujyi wa Kigali ahashyinguwe imibiri y’abanyapolitiki bazize Jenoside. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’amashyaka (Forum des partis politiques), Anicet Kayigema yavuze […]

Kimwe cya 3 cy’Abanyarwanda bafite ihungabana – Prof. Simon Gasibirege

Kigali – Muri Kigali Serena Hotel kuva ku wa 5 Mata 2010 hari ibiganiro byahuje abantu bo mu bihugu 9 bitandukanye higirwa hamwe uburyo ihungabana n’ihahamuka byafatirwa ingamba kugira ngo bigabanuke cyane cyane mu Rwanda ku bantu bahuye n’ingaruka za Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994. Prof. Simon Gasiribege wahoze yigisha muri Kaminuza Nkuru […]

Perezida Kagame ati: “Mu gahinda tuvanemo imbaraga zo kwiyubaka”

Paul Kagame acana Urumuri rw’Icyizere kuri Kigali Genocide Memorial Center “Mu gahinda tuvanemo imbaraga zo kwiyubaka” Ayo ni amagambo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavugiye kuri Sitade Amahoro uyu munsi mu gutangiza gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 16 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Insanganyamatsiko ikaba ari:”Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi dufatanya guhangana n’ihungabana.” […]

Perezida Kagame yacanye Urumuri rw’Icyizere ku rwibutso rwa Jenoside rwo ku Gisozi

Paul Kagame acana Urumuri rw’Icyizere kuri Kigali Genocide Memorial Center Kuri iyi tariki ya 7 Mata, mu Rwanda hatangiye icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 16 Jenoside yo muri Mata 1994. Imihango yo kwibuka yatangiriye ku Rwibutso rwa Gisozi aho Perezida wa Repubulika yacanye urumuri rw’icyizere ruzamara iminsi ijana. Umuhango watangijwe n’amasengesho yayobowe na Mufti […]

Perezida Paul Kagame: ubwinshi bw’amashyaka si bwo bugaragaza demokarasi

Paul Kagame: Kurebera u Rwanda mu ndorerwamo ya Bernard Ntaganda na Victoire Ingabire ni agasuzuguro. Kigali – Mu kiganiro ngarukakwezi Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye n’abanyamakuru mu gihe cy’amasaha hafi 3, yavuze ku bijyanye na politike z’uburezi, ububanyi n’amahanga, ubuhinzi n’ubworozi n’imibereho rusange y’abaturage. Perezida Kagame yasubije ibibazo bijyanye n’igikorwa cyo kwibuka ku nshuro […]