U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Callixte Mbarushimana, umwe mu bayobozi ba FDLR yafatiwe mu Bufaransa

Callixte Mbarushimana, Umunyamabanga Nshingabikorwa wa FDLR Kuri uyu wa mbere Polisi yo mu gihugu cy’u Bufaransa yataye muri yombi Umunyamabanga Nshingabikorwa w’umutwe w’inyeshyamba za FDLR, Callixte Mbarushimana, nyuma y’impapuro zimufatisha zatanzwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La Haye mu Buholandi. Amakuru atugeraho aratumenyesha ko Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La Haye, Moreno Luis Ocampo, yatangaje […]

“Leta ya Habyarimana ntiyateguye jenoside y’abatutsi”, Twagiramungu

Umva ikiganiro BBC yagiranye na Twagiramungu ku itegurwa rya jenoside y’abatutsi: [wpaudio url=”http://rwandinfo.com/audio/20101005_jenoside_ntiyateguwe_twagiramungu_bbc_kinya.mp3″ text=”Leta ya Habyarimana ntiyateguye jenoside” dl=”0″] Faustini Twagiramungu, wabaye Ministiri w’Intebe wa mbere wa Leta yiswe iy’ubumwe bw’igihugu mu 1994 yavuze ko yemera ko leta ya perezida Yuvenali Habyarimana itateguye jenoside yo muri 94. Mu kiganiro yahaye BBC, Twagiramungu yavuze ko inzego […]

Lt Abdul Ruzibiza yaba apfuye azize amarozi ya Kagame?

Abantu baracyibaza byinshi ku rupfu rwa Lt. Abdul Ruzibiza, mu gihe yari amaze kwemerera Abafaransa bakoraga iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana muri 1994 ko azajya mu rukiko gutanga ubuhamya bw’ukuntu FPR yahanuye iyo ndege. Ikinyamakuru Umuvugizi cyanditse kuri urwo rupfu kigira giti: Lt Ruzibiza Abdul yapfuye amarabira Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi yemezako […]

Guverinoma ya Espagne irasaba Afurika y’Epfo koherezayo Kayumba Nyamwasa ushinjwa ubwicanyi ndengakamere n’itsembabwoko

Fugitive Gen Kayumba Nyamwasa, accused of crimes against humanity and genocide Minisitiri w’ubutabera wa Espagne yatangaje ku wa gatanu ko Espagne yasabye Afurika y’Epfo kohereza Lt Gen Kayumba Nyamwasa i Madrid kugirango aburanishwe ku byaha aregwa bikubiye mu idosiye umucamanza Fernando Andreu Merelles yasohoye mu mwaka wa 2008, aho yaregaga abasirikare bakuru 40 b’u Rwanda […]

Ese Obama azemera ko raporo ya ONU irega jenoside ingabo z’u Rwanda izinzikwa kugira ngo zigume i Darfur?

par Gasasira Turebe ukuri kwe! Obama azemera ko raporo irega Generali Kagame n’ingabo ze jenoside izinzikwa? Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi nkuko yemezwa n’ambasaderi w’ Amerika muri Loni Suzan Rice, avuga ko Perezida Obama yemeye ubutumire bw’umunyamabanga mukuru wa Loni kuza mu nama izahuza abayobozi b’ibihugu bigize akanama k’umutekano, Banki y’isi yose hamwe n’ibindi bihugu […]

Abajenosideri babiri Bashir na Kagame bateye ONU ikibazo kitoroshye

par Gasasira Loni mu mayira abiri kubera kunanizwa na Perezida Bashir  hamwe na Kagame. “…Raporo ya Loni nisohoka ivugako ingabo z’u Rwanda zakoze jenoside y’abahutu muri Kongo nzahita nkura ingabo zarindaga umutekano muri Darfur, icyemezo cyanjye ni ndakuka”- Kagame “… Ingabo z’u Rwanda niziramuka zivuye muri Darfur nta zindi ngabo z’ikindi gihugu nshaka ko zinzira […]

Pasitoro Rick Warren arabwira Kagame ati abatagushyigikiye bime amatwi, “Sibo Mana”

6 Septembre 2010. Pasitoro Rick Warren yerekana pasiporo ye nyarwanda kuri sitade Amahoro. Kuri uyu wa mbere tariki 6 Nzeli 2010, ubwo perezida Kagame yarahiriraga kuzatunganya imirimo ashinzwe muri manda ya 2 y’imyaka 7, abakuru b’amadini batandukanye babanje gusengera uwo muhango. Abo ni Sheikh Habimana Salleh, mufti w’abayisilamu mu Rwanda, Musenyeri Smaragde Mbonyintege wa Diyosezi […]

Ban Ki-Moon arasaba u Rwanda kugumisha ingabo zarwo mu ntara ya Darfur

Kuri uyu wa Kane Umunyamabanga Mukuru wa Loni Ban Ki-Moon yasabye u Rwanda kudakura ingabo zarwo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudan, cyane cyane mu ntara ya Darfur, ngo kuko zifite uruhare rugaragara mu kuzana amahoro mu karere kose. Amakuru dukesha AFP avuga ko ubwo yaganiraga n’abanyamakuru i Vienne muri Autriche, Bwana Ban Ki-Moon yagize […]

Abanyarwanda bahungiye muri Uganda bazacyurwa ku ngufu muri uku kwezi

Impunzi z’abanyarwanda zirenga 1300 zahungiye muri Uganda mu mezi ya Werurwe na Mata uyu mwaka ntizemererwe ubuhungiro. Biteganyijwe ko zizacyurwa ku ngufu n’ubutegetsi bwa Uganda bufatanyije n’ubw’u Rwanda. Ibyo byatangajwe na Minisitiri ushinzwe impunzi n’ibiza, Gen Marcel Gatsinzi. Minisitiri Gatsinzi yavuze ko impamvu ibyo bihugu byombi byiyemeje kubacyura ku ngufu ari uko bari bahawe ukwezi […]

Pasitoro Uwinkindi yagejejwe ku rukiko rwa Arusha

Pasitoro Jean Bosco Uwinkindi uherutse gufatirwa muri Uganda akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yo mu 1994, yoherejwe ku Rukiko Mpanabyaha ku Rwanda rwa Arusha (TPIR). Yagejejwe mu buroko bwa TPIR ku wa Gatanu nimugoroba. Pasitoro Uwinkindi yavutse mu 1951. Yafatiwe muri Uganda ku wa gatatu w’icyumweru gishize. Araregwa ubufatanye mu gucura imigambi mibisha ya Jenoside, […]