U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Bwana Nsabiyaremye Gratien wo muri FDU-Inkingi mu maboko ya polisi

by Twagirimana Boniface, Umuyobozi wungirije w’agateganyo w’ishyaka FDU-Inkingi. Nsengiyaremye Gratien – FDU-Inkingi Bwana Nsabiyaremye Gratien umwe mu bayobozi ba FDU-Inkingi ushinzwe urubyiruko yatawe muri yombi muri icyi gitondo cyo kuwa 3 Werurwe 2013 ashinjwa guhungabanya umutekano w’igihugu no gususugura ubuyobozi. Kuva ku mugoroba wejo tariki ya 2 Werurwe 2013 ahagana mu ma saa tatu z’ijoro […]

Ishyaka Isangano-AARDC riratabariza abimukira n’abapagasi mu Rwanda

Isangano-Release-Nr-02/Oct/12 Tariki 17 Ukuboza, 2012 ISHYAKA ISANGANO-ARRDC RITABARIZA ABIMUKIRA N’ABAPAGASI MU RWANDA BAFUNGIRWA UBUSA N’ABAMBARI B’ISHYAKA FPR-INKOTANYI. Banyarwandakazi, Banyarwanda dukunda, Mu mezi ashize cyane cyane muri Kanama na Nzeri uyu mwaka wa 2012, Ibitangazamakuru bitandukanye byagiye bitangaza ko Abanyarwanda bamwe na bamwe bagiye bicwa hirya no hino mu gihugu cyacu. Bamwe mu bibasiwe hirya no […]

Akarengane k’umuturage Ntamukunzi mu karere ka Burera

by Le Patriote. Nyuma yo kugera mu cyaro nkabona akarengane rubanda irimo niyemeje kubishyira ahagaraga mpereye ku muturage Ntamukunzi Grégoire utuye akagari ka Ntaruka Umurenge Kinoni akarere Burera intara y’amajyaruguru. Uyu muturage yahohotewe na Charles Hategekimana yitwaje icyo ari cyo ngo n’ubucuti afitanye n’inzego z’ubuyobozi bo hejuru. Ikibazo cyatangiye mu mwaka 2005 ubwo uwo mugabo […]

Urugendo rwa Minisitiri w’Intebe mu karere ka Burera

Ku wa 8 ugushyingo umushikiranganji w’intebe yasuye akarere ka Burera ngo agenzwa no kubashimira ngo babaye abambere mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta mu bijyanye no kurwanya isuri , mu karima k’igikoni, isuku no kubaka amashuri. Uwo muyobozi yanze kwakira ibibazo by’abaturage ku kagambane k’abayobozi dore ko hari hashize iminsi babunga muri rubanda ngo […]

Igipolisi cya Leta ya FPR-Inkotanyi gihanganye bikomeye n’abaturage

Igipolisi cya Leta ya FPR-Inkotanyi gihanganye bikomeye n’abaturage ku buryo rimwe na rimwe haba gukozanyaho Mu gihe mu minsi yashize mu karere ka Kayonza intara y’Uburasirazuba havuzwe itana mu mitwe ry’igipolisi cya Kagame n’abaturage bafite amasambu yacukurwagamo amabuye y’agaciro bikaza kuviramo bamwe muri abo baturage gukubitwa abandi bagafungwa, ubu noneho umukino usa n’umaze guhindura isura […]

Gukatira Ingabire igifungo bishobora kugwa nabi ingoma ya FPR-Inkotanyi

Kagame gukatira Ingabire igifungo bishobora kuzamuzanira ibihe bikomeye atigeze abona kuva yafata ubutegetsi Mu gihe hasigaye iminsi itagera kuri ine ngo ubucamanza bwa Kagame bwanzure urubanza aburana na Ingabire mu Rukiko Rukuru rwa Kigali urubanza rwamaze amezi menshi ruburanwa rukaba rumaze hafi umwaka n’igice rutangiye, abarebera ibintu hafi baremeza ko Kagame ashobora kuzakatira Ingabire igifungo […]

Kagame atanitswe n’amahanga ndetse na Opozisiyo y’imbere mu gihugu

Amaherezo ya Kagame ni ayahe? Mu gihe Kagame amaze iminsi avugwaho kwibasira, gufunga, kwica, kuzimiza no gutera ubwoba ku buryo butandukanye abatavuga rumwe na we, ubu noneho baratangaza ko ngo n’imyigaragambyo nibiba ngombwa izakorwa mu gihe izindi nzira zizaba zinaniranye. Ibi byatangajwe n’umunyamabanga mukuru wa FDU Inkingi ariwe Sylvain Sibomana aho yatangarije umunyamakuru wa BBC […]

Kagame na opposition bameranye bate mu kurwanira ubutegetsi?

Kagame yashatse kuniga opposition imuta ku wa kajwiga none arasaba ngo bazamufashe kuva ku butegetsi Mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame batangiraga kumvikana mu Rwanda cyane cyane igihe ishyaka FDU-Inkingi ryatangiraga kumvikana mu Rwanda umuyobozi waryo Madame Ingabire Victoire amaze gusesekara i Kigali, Kagame yatangiye amagambo yo kubapfobya abita abantu badafite agaciro, badafite akamaro […]

Ubugome bwa FPR-Inkotanyi ya Kagame buzavanwaho na revolusiyo ya rubanda

Ubugome abambari ba Kagame bakorera abaturage bushobora kuzaba imbarutso y’ibyabereye mu bihugu by’abarabu N’ubwo iri hohotera rigaragara mu ngeri zose z’ubuzima ariko hari aho usanga ziganje cyane nko mu buhinzi, mu bamotari, mu bo leta yita inzererezi (abatagira akazi kazwi gahoraho banafitiye amakarita y’akazi), abacuruza mu buryo leta idashaka (bitwa abazunguza imyenda n’agataro) hamwe n’abandi […]

Akarengane karagwira: abahinzi basonza bejeje

Akarengane karagwira: abaturage basonza bejeje kubera ko ngo nta burenganzira bafite bwo kurya ibyo bejeje Nyuma y’uko abaturage bo mu karere ka Ruhango mu ntara y’amajyepfo batangarije umunyamakuru wa BBC ko basonza kandi barahinze imyaka bakabuzwa kuyirya, no mu karere ka Huye ni ko bimeze. Dore ibyo abahinzi bo mu gishanga cya Rwasave batangarije umunyamakuru […]