U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Afurika y’epfo yafashe abandi 5 baregwa kugira uruhare mu iraswa rya Gen. Kayumba Nyamwasa

Polisi ya Afurika y’epfo kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko yafashe abandi bantu 5 bakekwaho kuba baragize uruhare mu iraswa rya Lt Gen Faustin Kayumba Nyamwasa ryabaye tariki 16/6/2010 i Johannesburg. Abo bantu bakaba barafashwe biyongera ku bandi 6 bari bafashwe mbere iryo raswa rimaze iminsi mike ribaye, ariko hari hasigayemo batanu kuko uwitwa Francis […]

Mwene nyina wa Kayumba Nyamwasa, Lt Col Rugigana Ngabo, yatawe muri yombi

Kigali – Kuri uyu wa gatanu tariki 20/8/2010, Inzego z’ubutabera za gisirikare zataye muri yombi Lt Col Rugigana Ngabo wari umuyobozi (Commanding Officer) wa Engineering Regiment, akaba na mwene nyina wa General Faustin Kayumba Nyamwasa ubu wahungiye muri Afurika y’Epfo, aho aherutse kurusimbuka igihe yarasirwaga imbere y’iwe avuye guhaha. Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Colonel […]

Itangazo ry’Ingabo z’u Rwanda ku birebana n’umutekano

Lt Col Jill Rutaremara Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Nyuma yaho ku wa gatatu ushize hongeye guterwa gerenade mu mujyi wa Kigali igahitana 2 abarenga 20 bagakomereka, Umuvugizi w’Ingabo (RDF), Lt Col Jill Rutaremara yashyize ahagaragara itangazo avuga ko Ingabo z’u Rwanda ubu zifite ishusho nyaryo ry’umutwe w’ibyihebe ndetse n’abari inyuma y’ibyo bikorwa bibisha. Muri iryo […]

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda aramagana Col. Karegeya n’abandi ba gashozantambara

Karegeya yavuze ko abanyagitugu nka Kagame ntibegura, bakurwaho ku ngufu. Nyuma y’aho Patrick Karegeya wahungiye muri Afurika y’Epfo atangarije ko abanyarwanda bakwiye kurwanya Leta y’umunyagitugu Kagame, umuvugizi mukuru w’ingabo Lt Col Jill Rutaremara yagize icyo abivugaho mu izina ry’ingabo z’igihugu. Mu itangazo yanyujije muri The New Times kuri uyu wa kabiri tariki 3/8/2010, Lt Col […]

General Kazura yararekuwe

Nyuma y’ukwezi kurenga afunze, Brig Gen Jean Bosco Kazura ari nawe Perezida wa Ferwafa,yasabye imbabazi ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda. Yarababariwe ndetse aranafungurwa kuwa mbere w’icyi cyumweru. Brig Gen Jean Bosco Kazura usanzwe uyobora ibirebana n’imyitozo ndetse n’ibikorwa mu ngabo z’u Rwanda, yari yatawe muri yombi tariki 9 Kamena avuye muri Afurika y’Epfo mu nama ya […]

Nyuma y’iminsi ibiri arasiwe i Johannesburg, Kayumba Nyamwasa yavuye mu bitaro

Lt Gen Kayumba Nyamwasa yasohotse mu bitaro bya ‘Morningside Clinic’ by’i Johannesburg kuri uyu wa mbere, ubu akaba arwariye iwe mu rugo i ‘Melrose Arch Residence.’ Gen Kayumba Nyamwasa yarasiwe imbere y’urugo rwe kuwa gatandatu ubwo yari avuye guhaha ari kumwe n’umugore we hamwe n’umushoferi. Umugore we Rosette Kayumba akaba yemeza ko abo bicanyi baba […]

Rwanda: Gen Maj Karenzi Karake na Lt Gen Charles Muhire bahagaritswe banatabwa muri yombi

Kigali:Ejo Inzego Nkuru za gisirikare zahagaritse Lt Gen Charles Muhire na Gen Maj Emmanuel Karenzi Karake ku mirimo yabo ndetse batabwa muri yombi, nkuko bitangazwa n’Umuvugizi w’Ingabo, Maj Jill Rutaremara, wanatangaje kandi ko aba basirikare bakuru bombi bakoze amakosa akomeye. “Lt Gen Muhire yahagaritswe kubera ibyaha bikomeye bya ruswa no gukoresha nabi ububasha afite mu […]

Ijambo rya Paul Kagame ryababaje abanyarwanda benshi

Paul Kagame, mad? angry? upset? Ijambo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavugiye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku tariki ya 13 Mata, igihe yarahizaga abayobozi bashya b’Ingabo, ryababaje abanyarwanda benshi, uretse nyine abari ku isonga ry’ubutegetsi kuko bo bamukomeye amashyi. Hano rero twashyize hamwe inyandiko zerekana uko abanyarwanda bahurira ku mbuga zo kuri Internet bafashe […]

Iyumvire aho Prezida Kagame yigamba ko ingabo ze zarashe impunzi muri Congo

[wpaudio url=”http://rwandinfo.com/audio/20100413-kagame-yigamba-ko-yarashe-impunzi.mp3″ text=”Iyumvire aho Kagame yigamba ko barashe impunzi” dl=”0″] Ku tariki ya 13 Mata, igihe yarahizaga abasirikari bakuru yatoreye kuyobora ingabo z’u Rwanda aribo: General James Kabarebe, Lieutenant General Charles Kayonga, Lieutenant General Ceaser Kayizari na Lieutenant General Charles Muhire, Prezida Paul Kagame yavuze ibigwi by’ingabo ze, abwira abari aho ko ibyo yabasezeranyije byose […]

Impinduka mu buyobozi bw’ingabo: Gen James Kabarebe yagizwe Minisitiri w’ingabo

Gen. James Kabarebe: Ministri mushya w’Ingabo. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Perezidansi y’u Rwanda riramenyesha ko Prezida wa Repubulika Paul Kagame yakoze ihindurwa ry’imyanya y’ubuyobozi muri Minisiteri y’Ingabo ndetse no mu Buyobozi Bukuru bwa Gisirikare (MINADEF na ETAT MAJOR). Ashingiye ku bubasha ahabwa n’itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul KAGAME Perezida wa Repubulika y’u […]