U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Akamasa kazazimara kazivukamo

[youtube]fzuGcXnl_ls[/youtube] Jonathan Musonera arabwira ijambo abanyarwanda, abibutsa ibibazo u Rwanda rufite bijyana n’ingoma y’igitugu y’Inkotanyi za Kagame.

Paul Rusesabagina yahawe igihembo cya Lantos Foundation

Umunyarwanda Paul Rusesabagina yahawe igihembo kitwa “The Tom Lantos Human Rights Award”, gihabwa umuntu witanze mu guharanira uburenganzira bwa muntu kw’isi. Icyo gihembo ni icyo kwibuka nyakwigendera depite Tom Lantos waharaniye uburenganzira bwa muntu kw’isi igihe kirekire. Bwana Paul Rusesabagina abaye umuntu wa gatatu uhawe icyo gihembo, nyuma y’umuntu warokotse jenoside y’abayahudi porofeseri Elie Wiesel […]

Paul Kagame akomeje kugera ikirenge cye mu cya Hitler

par Habimana Rukundo. Kagame, le Hitler africain Ese uRwanda kugeza ubu rufite impunzi zingahe? Inkotanyi zinjira mu Rwanda zatahanye impunzi zingahe? Ese zagize bangahe impunzi? Umugabo Adolf Hitler yayoboye igihugu cy’Ubudage agikururira amakuba akomeye bitewe n’ubutegetsi bwe bw’igitugu na mpatsibihugu bituma havuka intambara ya kabiri y’isi yose. Uwo mugabo akaba yaravukaga mu gihugu cya Autriche, aza kunanirwa […]

Paul Kagame ni we wahanuye indege ya Habyarimana, akoma ku mbarutso ya jenoside, Rudasingwa

par Dr. Theogene Rudasingwa. PAUL KAGAME NIWE WISHE PEREZIDA JUVENAL HABYARIMANA, PEREZIDA CYPRIEN NTARYAMIRA W’U BURUNDI, DEOGRATIAS NSABIMANA, ELIE SAGATWA, THADDEE BAGARAGAZA, JUVENAL RENZAHO, EMMANUEL AKINGENEYE, BERNARD CIZA, CYRIAQUE SIMBIZI, JACKY HERAUD, JEAN PIERRE MINABERRY NA JEAN-MICHEL PERRINE. Major Theogene Rudasingwa, wahoze ari umuyobozi mukuru wa FPR Itariki 4 z’Ukwamunani, 1993, Arusha, Tanzania, Goverinoma y’uRwanda […]

Iminsi ya Kagame n’ingoma ye wayigereranya n’iy’umujura

par Jonathan Musonera. [youtube]SeF7ULzDU78[/youtube] IMINSI YA KAGAME N’INGOMA YE WAYIGERERANYA N’IY’UMUJURA Hari byinshi bikomeje gutuma abantu benshi, cyane cyane abanyarwanda bifata ku munwa kubera ibikorwa bigayitse bikorwa na Kagame n’agatsiko ke: Kagame yishe abakurambere n’abahanuzi, igihugu kiba umwirare, kibura gihanura none aho agiye kuraguza bamubwira ko nta ntsinzi, ko umuzimu w’umugwagasi atagira giterekera kuko yateje […]

Rwanda: Umwicanyi Kagame yatewe akamo i Paris

Mu gihe Generali Kagame yasuraga Ubufaransa, abantu benshi baje mu mihanda kugira ngo bamwamagane ku mugaragaro… Dore amwe mu mashusho yafashwe icyo gihe: [youtube]gQMo4Far5sM[/youtube] [youtube]qCmLBghykng[/youtube] [youtube]SajZ1UZ8hxo[/youtube]

Imyigaragambyo y’abarwanya Kagame i Paris

I Paris mu Bufaransa, kuri 12 Nzeri 2011, Abanyarwanda, Abanyekongo, Abandi Banyafurika, Abanyaburayi…: Bose bamagana Kagame bavugira icyarimwe: “Kagame, Assassin”. [youtube]TNfoo0xBIY4&NR[/youtube]

Faustin Twagiramungu ku rugendo rwa Kagame i Paris

Twagiramungu arasobanura ukuntu abafaransa batibitaye ku by’abanyarwanda. “Kagame yakwica abanyarwanda akabarimbura, icyabo ni uko bakomeza kuvoma ubukungu bwa Kongo.” Arasobanura kandi ukuntu abanyarwanda bagomba kubigenza kugira ngo bigobotore ingoma ya Kagame. Ati: “Nimutange ibitambo…” [youtube]W-ztb_rdb04[/youtube]    

Impamvu zatumye Inzirabwoba (F.A.R.) zitsindwa intambara

par Rwanda Rwiza IMPAMVU INZIRABWOBA ZATSINZWE INTAMBARA Kwinjira muri Politique y’amashyaka menshi mu buryo buhubukiwe kandi igihugu kiri mu ntambara:- Amashyaka agitangira byateye akajagari mu gihugu: imyigaragambyo, amagambo yo guca intege ingabo z’igihugu, byateye discipline nkeya mu gisirikare, ku buryo abayobozi b’ingabo byabagoraga gukurikirana discipline, byari byoroshye ko umusirikare avuga ko yahanwe kubera ko avuka […]

Igihe kirageze ngo Kagame agane inzira ya Moubarak

par Jonathan Musonera. Ibi biracumbura Ijambo rye ritangirira aha: Ubutumwa ku banyarwanda bakunda igihugu [youtube]2ZY5bkGG3Oo[/youtube] Mu gihe KAGAME yakuragaho buruse z’abanyeshuri, Kagame hamwe n’abambari be barimo gupanga uko bazajya  guhiga bamwe mu banyarwanda baba mu mahanga: Mwiyumviye aho Jenerali Jack Nziza aciririkanya n’intore-nterahamwe nshya mu kujya kwivugana jenerali KAYUMBA NYAMWASA. Aho bemera gutanga ibihumbi magana […]