U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Ijambo rya General Kagame arahiza abaminisitiri

Umva Ijambo rya General Kagame none kuwa kane 06 Ukwakira 2010 amaze kurahiza abaminisitiri ba guvernoma ye. [wpaudio url=”http://rwandinfo.com/audio/20101007_kagame_speech_swearing_in_ministers.mp3″ text=”Ijambo rya General Kagame 06-10-2010″ dl=”0″]

Ukwivuguruza kwa Kagame ku birebana no kuvana ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’amahoro bihishe iki?

Mu kiganiro Generali Kagame yahaye ikinyamakuru “Wall streat Journal” muri Amerika, yahakanye yivuye inyuma ko atigeze avuga ko azakura abasirikare b’u Rwanda mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, ONU niramuka isohoye icyegeranyo gishinja abasirikare be ubwicanyi ndengakamere bakoreye impunzi z’abahutu bari muri Kongo. Icyegeranyo cy’ agateganyo gishinja ingabo za Kagame ubwicanyi ndengakamere na jenoside y’abahutu  kikimara  […]

Generali Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda indi manda y’imyaka 7

Kagame arahira kuwa 6 Nzeri 2010 “Njyewe Kagame Paul ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro ko ntazahemukira Repubulika y’u Rwanda, ko nzakurikiza nkanarinda itegeko nshinga n’andi mategeko, ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe, ko nzaharanira amahoro n’ubusugire bw’Igihugu, ko nzashimangira ubumwe bw’Abanyarwanda, ko ntazigera nkoresha ububasha mpawe mu nyungu zanjye bwite, ko nzaharanira ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro. […]

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village urugwiro ku wa 03/09/2010

par Minisitiri Protais Musoni. Ku wa Gatanu tariki ya 03 Nzeri 2010, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME. Inama y’Abaminisitiri yatangiye ishimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kubera intsinzi yagize mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye ku wa 9 Kanama 2010. Inama y’Abaminisitiri irifuriza Nyakubahwa Perezida wa […]

Ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kagame riramagana ihohoterwa ry’abayoboke bayo

Amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kagame aramagana ihohoterwa akomeje gukorerwa. Nkuko itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagagara n’urunana rw’amashyaka yishyize hamwe atavuga rumwe na Leta ya Kagame (FDU-Inkingi, PS Imberakuri, Green Party) riragaragaza ko akomeje kwimirwa mu kugira uruhare mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama 2010, ndetse hakaba hakomeje ifungwa n’itotezwa rya bamwe mu […]

Lt Gen Kayumba Nyamwasa yarasiwe muri Afrika y’epfo

Lt Gen Faustin KAYUMBA Nyamwasa yarasiwe mu mujyi wa Johannesbourg mu gitondo cyo kuwa Gatandatu taliki ya 19 Kamena 2010. Umugore we Madamu Rosette Nyamwasa, yatangarije abanyamakuru ko barasiwe imbere y’irembo ry’urugo rwabo i Johanesbourg, bavuye guhaha. Yagize ati “tukihagera umugabo wirabura wari ufite pistolet yadusatiriye atangira kurasa mu idirishya ryegereye shoferi, kuko ikirahure cyari […]

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 14 Mata 2010

ITANGAZO RY IBYEMEZO BY INAMA Y ABAMINISITIRI YATERANIYE MURI VILLAGE URUGWIRO KU WA 14 04 2010 15-04-2010 Ku wa gatatu tariki ya 14 Mata 2010, Inama y‘Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME. Inama y’Abaminisitiri yatangiye yifuriza ikaze Minisitiri mushya muri Guverinoma: General James KABAREBE Minisitiri w’Ingabo. 1. Inama […]

Gen Marcel Gatsinzi yahawe kuyobora Ministeri ishinzwe impunzi

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyize Gen Marcel Gatsinzi ku mwanya wa Minisitiri Ushinzwe Ibiza n’Impunzi. Hari hashize iminsi ibiri gusa habayeho impinduka mu buyobozi bw’ingabo z’u Rwanda, ubwo Gen Gatsinzi Marcel yasimburwaga ku mwanya wa Minisitiri w’Ingabo na Gen James Kabarebe, uyu akaba yari asanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo. Iyi Ministeri y’Ibiza n’Impunzi ni […]

Impinduka mu buyobozi bw’ingabo: Gen James Kabarebe yagizwe Minisitiri w’ingabo

Gen. James Kabarebe: Ministri mushya w’Ingabo. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Perezidansi y’u Rwanda riramenyesha ko Prezida wa Repubulika Paul Kagame yakoze ihindurwa ry’imyanya y’ubuyobozi muri Minisiteri y’Ingabo ndetse no mu Buyobozi Bukuru bwa Gisirikare (MINADEF na ETAT MAJOR). Ashingiye ku bubasha ahabwa n’itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul KAGAME Perezida wa Repubulika y’u […]