U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Urubanza rw’abarwanashyaka ba PS Imberakuri rwasubitswe

Inkuru dukesha Les Democrates Imberakuri: UBUTABERA BW’U RWANDA BUKOMEJE KWIBASIRA ABATAVUGARUMWE NA FPR. Kuwa 31/05/20111 nibwo abarwanashyaka batatu ba PS IMBERAKURI bagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Gasabo kugira baburane mu mizi urubanza rwabo. Bakurikiranyweho n’ubushinjacyaha ibyaha bibiri aribyo: Kwigomeka no Gutera abaturage ubwoba. Byaje gutungura imbaga y’abariho mu rukiko ubwo dosiye umushinjacyaha yarafite itari ihuye […]

Urubanza rw’Umuyobozi wa PS Imberakuri Bernard Ntaganda rwashojwe

Urukiko rukuru rw’U Rwanda rwashoje iburanisha ry’urubanza rw’umukuru w’ishyaka PS Imberakuri Bwana Bernard Ntaganda hamwe n’abandi bayoboke 4 b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi. Indi nyandiko: Umuyobozi wa PS-Imberakuri Me Bernard Ntaganda yitabye urukiko rwa Kigali Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Mutarama 2011, nibwo Urukiko Rukuru rwa Repubulika rwasubukuye urubanza ubushinjacyaha buregamo Me Bernard Ntaganda […]

Umuyobozi wa PS-Imberakuri Me Bernard Ntaganda yitabye urukiko rwa Kigali

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Mutarama 2011, Umuyobozi w’ishyaka rya PS-Imberakuri Me Bernard Ntaganda yitabye urukiko. Nta mwunganizi yari afite kuko nawe asanzwe ari umunyamategeko wunganira abandi. Me Bernard Ntaganda mu rukiko Me Ntaganda arashinjwa ibyaha byo kuvutsa igihugu umudendezo, gukurura amacakubiri, ndetse n’ubufatanyacyaha mu gutegura kwigaragambya nta burenganzira. Kuri iki cyaha cyo […]

Bernard Ntaganda ngo amerewe nabi muri gereza

Mw’itangazo ryashyize ahagaragara, Ishyaka P.S.IMBERAKURI riravuga ko rikomeje kubabazwa cyane n’ itotezwa rikorerwa umuyobozi waryo Nyakubahwa Me Bernard NTAGANDA akaba ari nawe mukandida rukumbi ishyaka PS IMBERAKURI ryatanze wo kurihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu, PS Imberakuri iravuga ko kuva Bernard Ntaganda yafatwa kugeza ubu ngo bakomeje kumugaraguza agati kuko atabona uburenganzira busesuye ahabwa n’amategeko. Ishyaka […]

Ishyaka PS Imberakuri rya Bernard Ntaganda riratabaza

par Theobald Mutarambirwa. ITANGAZO RIGENEWE ABIFURIZA U RWANDA AMAHORO BOSE Rishingiye ku cyemezo cy’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge cyo kuwa 9 Nyakanga 2010 kirebana n’ibyemezo byafatiwe Prezida Fondateri w’Ishyaka P.S.IMBERAKURI nabo bita ko bafatanyije icyaha, rigarutse kandi kwikubitwa rikomeye ryakorewe abakomeje kugaragaza ibitekerezo binyuranye nibya Leta ya Kigali; Ishyaka ry’IMBERAKURI riharanira Imibereho myiza riramenyesha Abanyarwanda, Inshuti […]

Ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kagame riramagana ihohoterwa ry’abayoboke bayo

Amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kagame aramagana ihohoterwa akomeje gukorerwa. Nkuko itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagagara n’urunana rw’amashyaka yishyize hamwe atavuga rumwe na Leta ya Kagame (FDU-Inkingi, PS Imberakuri, Green Party) riragaragaza ko akomeje kwimirwa mu kugira uruhare mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama 2010, ndetse hakaba hakomeje ifungwa n’itotezwa rya bamwe mu […]

Umuyobozi wa PS Imberakuri Bernard Ntaganda aramagana uko FPR icamo ibice andi mashyaka

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 004/P.S.IMB/ 010 Nyuma y’ifatwa n’ifungwa rya Bwana HAKIZIMFURA Noel wari umuyobozi w’Ishyaka rya P.S.PAWA ryashinzwe rigashyigikirwa na FPR INKOTANYI; Bushingiye ku bikomeje gutangazwa n’Ibinyamakuru bya Leta n’ibindi biri mu kwaha kwa FPR INKOTANYI; Ubuyobozi bw’Ishyaka ry’Imberakuri buratangariza Abanyarwanda n’ibihugu by’amahanga muri rusange, Imberakuri by’umwihariko, ibi bikurikira: Ingingo ya mbere : Bwana […]

Abarwanya Bernard Ntaganda muri PS Imberakuri basubiranyemo

Hashize amezi abiri abahoze ari abarwanashyaka ba PS Imberakuri bakoze inama itunguranye bavuga ko bakuyeho Umuyobozi wayo Bernard Ntaganda. (Reba: : Le Parti PS Imberakuri détrone Maître Ntaganda) Abiyimitse icyo gihe ku buyobozi bw’ishami rya PS Imberakuri ni Christine Mukabunane, Augustin Niyitegeka na Pastori Noël Hakizimfura. Byavuzwe cyane ko abo bishyizeho batumwe kandi bashyigikiwe n’ishyaka […]

Sena y’u Rwanda irasaba ko Umuyobozi wa PS-Imberakuri Bernard Ntaganda akurikiranwa mu nkiko

Bernard Ntaganda – Umuyobozi wa PS-Imberakuri Sena yasuzumye imyitwarire y’umuyobozi w’Ishyaka Imberakuri, Me Ntaganda. KIGALI – Ku wa 5 Mata 2010 muri Sena hasuzumwe raporo ya Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere Myiza ku kiganiro yagiranye n’abayobozi b’ishyaka PS-Imberakuri bari bayobowe na Me Ntaganda Bernard. Ngo icyo kiganiro cyabaye ku wa 15 Mutarama 2010. Nyuma yo gutanga […]

Ubuyobozi bushya bw’ishyaka PS Imberakuri buratabaza Leta ku kibazo cya Ntaganda

Me Bernard Ntaganda, aremeza ko akiri Prezida wemewe wa PS Imberakuri Mme Christine Mukabunane, ati ninjye Prezida mushya wa PS-Imberakuri Kigali – Abayobozi bashya b’ishyaka PS Imberakuri bagendera mu kibaba cya FPR barasaba inzego zibishinzwe kugira icyo zikora mu gukemura ibibazo biri hagati y’agatsiko kabo na Perezida bavanyeho Bernard Ntaganda. Ibyo byatangajwe na Christine Mukabunane […]