U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

RDI-Rwanda Rwiza iti: “Ntidukwiye kuvangura abapfu, tugomba kwibuka bose”

Kuri iyi tariki ya 06 Mata 2013, birakwiye kongera kwibuka inzirakarengane z’Abanyarwanda BOSE, baba abatutsi, baba abahutu, baba abatwa, zahitanywe n’ubwicanyi ndengakamere bwayogoje u Rwanda mu mwaka w’1994, no mu myaka yakurikiyeho, ubwo bwicanyi bugatikiza abanyarwanda ibihumbi n’ibihumbagiza imbere mu gihugu no mu nkambi z’impunzi, ndetse no mu mashyamba y’igihugu cya Congo. Nk’uko byanditswe n’abashakashatsi […]

Amashyaka PDP-Imanzi na RDI-Rwanda Rwiza mu kwibuka jenoside yo mu Rwanda

Kwibuka :PDP-IMANZI na RDI-RWANDA RWIZA yifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka jenoside yahekuye u Rwanda mu mwaka w’1994. Banyarwanda, Banyarwandakazi,Muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 19 jenoside yakorewe Abatutsi, buri mwenegihugu aho ari hose, nafate akanya, nibimushobokera ajye mu ruhame hamwe n’abandi, maze twese tuzirikane Abanyarwanda bose bahitanywe n’iyo jenoside. Twibuke ko mu ijoro ryo ku […]

Ishyaka Inyabutatu-RPRK rirashinja Paul Kagame uruhare rukomeye muri jenoside y’abatutsi

Icyunamo: Itangazo ry’Ishyaka INYABUTATU-RPRK Banyarwanda, Banyarwandakazi, baba abari imbere mu gihugu cyangwa abari hanze y’igihugu ku mpamvu zitandukanye; Muri iyi minsi y’icyunamo , Ihuriro riharanira gusubizaho ubwami bugendera kw’ itegekonshinga Inyabutatu-RPRK (Rwandese Protocol to Return the Kingdom) ryifatanyije n’abatutsi, abahutu, n’abatwa babuze ababo muri genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 hamwe n’abayirokotse. Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK […]

Rwanda: FDLR iramagana imvugo ya Ministri Mukantabana ushinzwe impunzi

Mukantabana Seraphine, Ministri ushinzwe Impunzi Mme ministre Mukantabana Séraphine ushinzwe impunzi n’ibiza,azi neza ko nta munyarwanda w’impunzi utifuza gutaha ngo abe mu Rwanda rwamubyaye. Ni byo Mme ministre yabaye impunzi arazizi kuko yabaye n’umwe mu baziyoboraga iyo yari muri Kongo Brazzaville. Yigeze ndetse gushaka gufatanya n’abandi guharanira ko impunzi zataha zemye zigira ijambo mu gihugu […]

PS Imberakuri iratabariza abaturage bakomeje kwimurwa nta ngurane

par Bakunzibake Alexis. Nk’uko tutahwemye kugaragaza ko leta ya Kigali hari gahunda itura ku baturage batabanje kuzigishwaho inama kandi izo gahunda zikabagiraho ingaruka, ni muri urwo rwego ubu hirya no hino mu gihugu cyane cyane abaturage batuye ahantu hahanamye ndetse no mu hitwa ko hari ibishanga nko mu mugi wa Kigali mu murenge wa Gitega, […]

Inteko itora abagore binjira mu Nteko ishobora kwikuba gatanu

Abagore bagize inteko itora bagenzi babo babahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko mu Rwanda, bashobora kongererwa umubare nyuma y’uko umushinga w’itegeko ryongera uwo mubare wagejejwe ku badepite ngo wemezwe. Mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyahuje imitwe ya politiki yemewe ikorera mu Rwanda na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora cyabaye ku wa Kane tariki ya 21 Werurwe 2013, Perezida w’iyi Komisiyo […]

Ishyaka Isangano-ARRDC ryahagurukiye gahunda yo gukomatanyiriza inganda z’ingoma-nkotanyi

ISHYAKA ISANGANO-ARRDC RIHAMAGARIRA ABAYOBOKE BARYO, ABANYARWANDA BOSE N’INCUTI ZABO MURI RUSANGE KWANGA KUGURA IBICUZWA BIKORWA N’INGANDA Z’AGATSIKO. Banyarwandakazi, Banyarwanda dukunda, Ubuyobozi Bukuru bw’Ishyaka ISANGANO-ARRDC burasaba Abayoboke baryo aho bari hose mu Rwanda no ku migabane itandukanye kw’isi, burasaba kandi Abanyarwandakazi n’Abanyarwanda ndetse n’incuti zabo kwifatanya n’abandi banyarwanda batangije igikorwa cyo kwanga kugura ibicuruzwa biva mu […]

Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rirangwa n’Ingengabitekerezo y’Ubworoherane

Mu tangazwa ry’ishyaka rishya ‘Parti Rwandais des Moderes / Moderate Rwanda Party’ ryakorewe i Savannah, Georgia, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku taliki ya 10/03/2013, abayobozi bakuru b’iryo shyaka aribo Dr Gasana Anastase, Bamara Prosper na Akishuli  Abdallah bashimangiye Ingengabitekerezo y’Ubworoherane bagenderaho. Dore uko basoza inyandiko yabo bise “Amahame Remezo y’Ishyaka Parti Rwandais des Moderes / Moderate Rwanda […]

Dore “Leta yo Kugangahura Igihugu” Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI riteganya gushyiraho

Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI riramutse rigeze ku ntego yaryo yo kuyobora Leta y’u Rwanda, kimwe mu bikorwa by’ibanze riteganya guhita rikora ni ugushyiraho Leta yo kugangahura igihugu (Nation’s Healing Government) yaba igizwe na sensibilities politiques zose ziri mu mitima y’abanyarwanda kandi zirazwi ariko zikirengagizwa. Ziri mu byiciro bitanu bikurikira: Abo bita Ingabo z’umwami Kigeli V barahari, Abo […]

Ibikorwa biteganwa n’Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI

IBIKORWA (actions) BY’ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI Nkuko twigeze kubivuga muri iyi nyandiko, kugirango imigambi (objectives) ya PRM/MRP-ABASANGIZI isohore, hakenewe ingamba (Strategies). Izo ngamba nazo kugirango zigire icyo zitanga gifatika hari ibikorwa (actions) bigomba gukorwa, bimwe muri byo bikaba ari ibi: Guhamagarira abanyarwanda bose bafite ingengabitekerezo y’ubworoherane (moderatism philosophy/moderatism ideology) kujya muri politiki nta pfunwe no kubabwira ko […]