Callixte Mbarushimana, umwe mu bayobozi ba FDLR yafatiwe mu Bufaransa
U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Callixte Mbarushimana, umwe mu bayobozi ba FDLR yafatiwe mu Bufaransa

Callixte Mbarushimana, Umunyamabanga Nshingabikorwa wa FDLR

Kuri uyu wa mbere Polisi yo mu gihugu cy’u Bufaransa yataye muri yombi Umunyamabanga Nshingabikorwa w’umutwe w’inyeshyamba za FDLR, Callixte Mbarushimana, nyuma y’impapuro zimufatisha zatanzwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La Haye mu Buholandi.

Amakuru atugeraho aratumenyesha ko Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La Haye, Moreno Luis Ocampo, yatangaje ko itabwa muri yombi rya Mbarushimana ari intambwe ikomeye mu rwego rwo kurenganura abakorewe ibya mfura mbi muri Congo. Yatangaje kandi ko kuba Mbarushimana yatawe muri yombi biturutse ku kazi k’iperereza kamaze imyaka ibiri gakorwa n’u Bufaransa, u Rwanda, u Budage, Congo Kinshasa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La Haye, ku bikorwa by’umutwe w’inyeshyamba za FDLR.

Mbarushimana akurikiranweho ibyaha byo kwibasira inyokomuntu ndetse n’ibyaha by’intambara yakoreye muri Congo Kinshasa harimo ubwicanyi, gufata abagore n’abana ku ngufu, kwangiza imitungo y’abantu n’ibindi.

Mbarushimana afite imyaka 47 y’amavuko, yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FDLR guhera mu mwaka wa 2007.

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. alphonse says:

    Niba koko ibyo bavuga kuli FDLR alibyo natwe abakunzi babo ntabwo uko kwitwara gutyo nta mbabazi natwe twabaha , niba kandi Callixte ntacyo abiziho , napfe kigabo kuko ntiyabsimbuka . Ikindi niba batali muli byo bikorwa biteye isoni bakorera abanyagihugu , imana izabarenganura kuko umwana w’umuntu we ntacyo azamumalira kuko imyaka ibaye myinshi bavuga cyane FDLR .Ihangane muvandimwe Callixte nibura ni prison y’i Burayi siya Kagame tukwijeje ko turagusengera kandi courage

  2. N’abandi nkawe ahubwo barye bari menge. Bagomba kuryozwa ibyo bakora.
    Gasasira nawe wirirwa akwiza ibihuha, wigize umuvugizi w’abanyabyaha n’ibyigomeke amaherezo azabibazwa.

Speak Your Mind

*