U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Bishe umumalayika : ubuhamya ku bwicanyi bw’i Gakurazo bwo kw’italiki ya 5/6/1994

Yitwaga Richard Sheja. Yali umwana w’imyaka umunani (8).

Kw’italiki ya 5/6/1994 nimugoroba, abasilikare b’inkotanyi bo muli 157th battalion bivuganye Richard Sheja, mu gihe bicaga abasenyeri I Gakurazo. Bamwishe babiteguye, nta mbabazi, nta bumuntu bagaragaje. Nyina wa Sheja, Madame Espérance, interahamwe zali zimaze kwicira umugabo, ababyeyi n’abavandimwe, yiboneye kandi amenya abasilikari b’abatutsi bamuhekuye kandi bitwa ko baje kubohoza abatutsi nkawe. Ni ubwambere atanze ubuhamya kuli Radiyo Ijwi rya rubanda. Aragira ati “Bishe umumalayika”. Arongera ati “Abicanyi ntibagira ubwoko. Ikibahuza ni ubwicanyi. Si abahutu, si abatutsi, si abatwa. Bafite ubwoko bihariye : ni ubw’abicanyi.”

Kanda hano hasi kugira ngo wumve ubuhamya bwa Maman wa Sheja, umubyeyi uvugisha umutima, nta mujinya, nta rwango, ahubwo akimakaza ukuri, imbabazi, n’ubwiyunge.

1. Ijambo ry’ibanze rya Radio Ijwi rya rubanda

2. Igice cya mbere cy’ubuhamya bwa Maman wa Richard Sheja

3. Igice cya kabili cy’ubuhamya bwa Maman wa Richard Sheja

Source: France-Rwanda Tribune.

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*