U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

BANYARWANDA NTIDUSHUKWE NA BAMPATSIBIHUGU KUBERA INYUNGU ZABO BAKURIKIYE KU MUGABANE W’AFURIKA

by Donat Gapyisi

BANYARWANDA NTIDUSHUKWE NA BAMPATSIBIHUGU KUBERA INYUNGU ZABO BAKURIKIYE KU MUGABANE W’AFURIKA

Nakunze gusoma inyandiko z’ibinyamakuru bishigikiye RPF (igihe.com na rushyashya.net) bivuga ku mpunzi z’abahutu ziri muri Kongo. Ujya kumva ngo umuzungu yavuze ko hagomba gukorwa ikintu runaka bo bakumva ko ari ngombwa kugikora. Iyo umuturanyi avuze ati mbagiriye inama mwashyikirana mugashaka umuti w’ikibazo cyanyu cya politiki, usanga twahagurutse tukamurwanya (hano ndavuga Tanzania yacumbikiye impunzi z’abanyarwanda b’amoko yose imyaka myishi kugeza ubu). U Rwanda rwagize ibibazo by’intambara kuva 1990. Kuva iki gihe umuzungu barata yavugaga ibikorwa, hashize imyaka 24. Ese u Rwanda rwabonye amahoro? Iyo ruyabona ntihaba hari impunzi zikiri hanze y’igihugu n’abandi bakomeje guhunga.

Hari icyo nitegereje ngeraho menya uko isi ikora. Ahanini abantu b’abanyamahanga ni inyungu baba bakurikiranye muri Afurika. Iyo baba badukunda NTIBARI KUREKA NGO UBWICANYI MU RWANDA MURI 94 NGO BUMARE IMINSI 100 NTAWUTABAYE. NTIBARI KUREKA CG NGO BACECEKE INGABO ZA RPA ZICA ABAHUTU BARI KIBEHO. NTIBARI KUREKA INGABO ZA RPA ZAMBUKA UMUPAKA NGO ZICE IMPUNZI Z’ABAHUTU (UN mapping report).

Kumva tuzi uruhare Bill Clinton na Tony Blair bagize mu byabaye 94 (BBC documentary Rwanda’s untold story), uyu Bill Clinton akaba ntambazi yigeze abisabira (ntabwo nzi ibya Tony Blair wabaye adviser wa PK-inama yamugiriye ndabona nta musaruro irimo itanga), umushinga wa CBS/ENOUGH PROJECT report ari Howard Buffett (son of Warren) wawutanzeho amafaranga atubutse ngo bongere bajye guhiga impunzi z’abahutu, abantu bati umuzungu yavuze. Ku muntu ufite roho nzima yumva yafata impunzi akazicyura ku ngufu amahoro akaza. Ibi ni nk’inzozi.

Twagombye guta iturufu y’umuzungu tugaca bugufi tukemera imishyikirano niba koko dukeneye amahoro arambye mu Rwanda. Ngirango iturufu y’amoko RPF iri gukoresha yamaze kuvumburwa. Ubu abahutu, abatutsi n’abatwa b’inyangamugayo barimo kurwanya ibikorwa bibi bya RPF.

via Facebook.

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*