U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Ba Ministri: Seraphine Mukantabana na Louise Mushikiwabo mu rugendo rwo gucyura impunzi ziri muli Congo na Angola

Seraphine Mukantabana

Seraphine Mukantabana

By Ngendahayo Damien

18 juin 2013

Amakuru agera ku Ikaze Iwacu, aravuga ko Seraphine Mukantabana, wabaye impunzi imyaka myinshi i Brazzaville muri Congo, ubu akaba ari ministre ushinzwe gucyura impunzi n’ibiza muri leta y’u Rwanda, ari i Brazzaville mu rugendo rugamije gukangurira impunzi z’abanyarwanda gutaha. Seraphine ntari wenyine, kubera ko ari mu butumwa buyobowe na ministre w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo.

Rugendo rwabo barutangiriye i Luanda muri Angola, ku wa mbere tariki ya 17 Kamena 2013. Icyahagurukije Louise Mushikiwabo ni ukujya guteguriza perezida Paul Kagame, uri gukora uko ashoboye kose ngo arebe ko yavugana na perezida Dos santos wa Angola. Twabibutsa ko Angola ari kimwe mu bihugu by’ibihangange bigize wa muryango wa SADC, wahagurukiye gushakisha umuti w’intambara mu gihugu cya RD Congo. Kagame rero arakora uko ashoboye ngo arebe ko yakwihohora kuri Angola, kubera ko atari ubwa mbere bakimbirana, kubera ikibazo cya RD Congo. Muribuka ko mu ’1998 ubwo James Kabarebe, ubu ni ministre w’ingabo mu Rwanda, yagabaga ibitero simusiga muri Kinshasa ashaka kwigarurira Congo yose, nyakwigendera Laurent Desiré kabila yitabaje Angola, nayo ntiyamutenguha iratabara, Kabarebe akizwa n’amaguru.

Louise Mushikiwabo

Louise Mushikiwabo

Kagame rero ntiyibagiwe icyo Angola ishoboye ku rugamba. Kuva aho M23 itangiriye imirwano, Angola yarifashe, ntiyigera igira icyo ibivugaho cyane. Angola ibona ikibazo cya RD Congo kizakemurwa mu nzira za politiki, akaba ari yo mpamvu ishyigikiye cyane icyifuzo Perezida wa Tanzania, Jakaya Kikwete aherutse gutanga. Iki cyifuzo cyanashyigikiwe kandi na SADC mu nama iherutse kubera i Maputo (Imyanzuro y’inama ya SADC i Maputo). Louise Mushikiwabo rero yahawe akazi gakomeye ko kugenda yitwaje ko ari gushakira Rwanda Air amasoko, nyamara ikihishe inyuma ni ukureba ko SADC yayicamo ibice ngo barebe ko nibura barokoramo igihugu kimwe cyashyigikira u Rwanda mu byo rukora muri RD Congo.

Ku byerekeye impunzi Ikaze Iwacu yashoboye kumenya ko Seraphine Mukantabana yakoresheje inama n’impunzi z’abanyarwanda muri Brazzaville uyu munsi tariki ya 18 Kamena, ariko ngo iyo nama yitabiriwe n’abantu batarenze 15. Seraphine Mukantabana azakomereza akazi ke ko guhiga impunzi z’abanyarwanda muri Zambia ejo tariki ya 19 Kamena 2013.

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*