U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Ishyaka Inyabutatu-RPRK rirashinja Paul Kagame uruhare rukomeye muri jenoside y’abatutsi

Icyunamo: Itangazo ry’Ishyaka INYABUTATU-RPRK Banyarwanda, Banyarwandakazi, baba abari imbere mu gihugu cyangwa abari hanze y’igihugu ku mpamvu zitandukanye; Muri iyi minsi y’icyunamo , Ihuriro riharanira gusubizaho ubwami bugendera kw’ itegekonshinga Inyabutatu-RPRK (Rwandese Protocol to Return the Kingdom) ryifatanyije n’abatutsi, abahutu, n’abatwa babuze ababo muri genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 hamwe n’abayirokotse. Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK […]

CNLG yatunze agatoki abava mu Rwanda mu gihe cy’icyunamo

Perezida wa CNLG, Jean de Dieu Mucyo, atanga ikiganiro Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) irasaba abantu bose bafata gahunda zo guhunga igihugu kuko kigeze mu gihe cy’icyunamo, kumva ko iyo gahunda ibareba bose. Ikabasaba gutangira kwifatanya n’abandi Banyarwanda mu kwibuka. Ingeri zitandukanye ziganjemi abanyamahanga, urubyiruko n’abakire bari mu bava mu gihugu iyo icyunamo gitangiye […]

Rwanda: FDLR iramagana imvugo ya Ministri Mukantabana ushinzwe impunzi

Mukantabana Seraphine, Ministri ushinzwe Impunzi Mme ministre Mukantabana Séraphine ushinzwe impunzi n’ibiza,azi neza ko nta munyarwanda w’impunzi utifuza gutaha ngo abe mu Rwanda rwamubyaye. Ni byo Mme ministre yabaye impunzi arazizi kuko yabaye n’umwe mu baziyoboraga iyo yari muri Kongo Brazzaville. Yigeze ndetse gushaka gufatanya n’abandi guharanira ko impunzi zataha zemye zigira ijambo mu gihugu […]

Amnesty International ntikwiye kwivanga mu bucamanza bw’u Rwanda

Ku wa mbere tariki ya 25 Werurwe Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (Amnesty International), umukozi wawo uba i Kigali Sarah Jackson, yasohoye itangazo avuga ko Urukiko rukuru rwaciye urubanza rwa Ingabire Victoire Umuhoza rwirengagije amahame mpuzamahanga, Urukiko rw’Ikirenga rusabwa kubanza kubisuzuma mbere yo kumuburanisha. Muri iyo nyandiko Sarah akomeza avuga ko Urukiko rukuru ruca urubanza […]

TIG yunguye igihugu akayabo ka miliyari 40

Abashyizeho TIG ni nabo bayirata. Abayikora bo bapfanye agahiri n’agahinda. Iyo bahigimye biba bigaragaza ko bishimiye ibyo bagejejeho igihugu. Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RSC) ruratangaza ko imirimo nsimburagifungo (TIG) yunguye Igihugu akayabo ka miliyari 40. Imirimo nsimburagifungo ikorwa n’abahamwe n’icyaha cya jenoside yakorewe Abatutsi bari mu cyiciro cya kabiri n’icya gatatu. Bakora imirimo yo […]

PS Imberakuri iratabariza abaturage bakomeje kwimurwa nta ngurane

par Bakunzibake Alexis. Nk’uko tutahwemye kugaragaza ko leta ya Kigali hari gahunda itura ku baturage batabanje kuzigishwaho inama kandi izo gahunda zikabagiraho ingaruka, ni muri urwo rwego ubu hirya no hino mu gihugu cyane cyane abaturage batuye ahantu hahanamye ndetse no mu hitwa ko hari ibishanga nko mu mugi wa Kigali mu murenge wa Gitega, […]

Perezida Kagame yageze muri Congo Brazzaville mu biganiro ku Burasirazuba bwa Congo

Nk’uko byari biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame yitabira inama y’umunsi umwe muri Congo Brazzaville, imuhuza na Yoweri Museveni wa Uganda, Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazaville na Joseph Kabila wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yayitabiriye ngo bigire hamwe ku iterambere ry’imbaraga zishyirwa mu gushakira amahoro Uburasirazuba bwa Congo Kinshasa. Nk’uko tubikesha abashinzwe itangazamakuru mu […]

Inteko itora abagore binjira mu Nteko ishobora kwikuba gatanu

Abagore bagize inteko itora bagenzi babo babahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko mu Rwanda, bashobora kongererwa umubare nyuma y’uko umushinga w’itegeko ryongera uwo mubare wagejejwe ku badepite ngo wemezwe. Mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyahuje imitwe ya politiki yemewe ikorera mu Rwanda na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora cyabaye ku wa Kane tariki ya 21 Werurwe 2013, Perezida w’iyi Komisiyo […]

Djibouti yahaye u Rwanda hegiteri 20 z’ubutaka ku nyanja

Ambasaderi w’U Rwanda muri Ethiopia asinyira ubutaka bwahawe u Rwanda ku nyanja Mu rwego rwo gufasha mu bucuruzi n’ubuhahirane n’ibindi bihugu byo hirya no hino ku Isi, igihugu cya Djibouti cyahaye u Rwanda ubutaka bungana na hegitari 20 bubarurirwa ku byambu by’icyo gihugu. Kuva ku wa 19 Werurwe 2013, Ambasaderi Nsengimana Joseph uhagarariye u Rwanda […]

Mu gihe Ntaganda ari kwerekeza iy’urukiko, Kagame yohereje ingabo muri Congo zo kwica Sultani Makenga

Ingabo M23 – Congo Muri iri joro rya keye ryo kuwa kane rishyira kuwa gatanu taliki ya 22 werurwe 2013, u Rwanda rwohereje amakamyo 6 yuzuye abasilikare ba RDF mu gihugu cya Congo mu gice kiyoborwa na M23 ya Sultani Makenga. Izo ngabo zinjiye muri Congo zinyuze mu kirunga cya Kalisimbi. Aya makuru y’uko abasilikare […]