U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

P.S Imberakuri iremeza ko Ubucamanza bugomba guhita burekura Nshimyumuremyi Eric

Ikimenyetso cy’ishyaka Parti Social Imberakuri ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU No 009/P.S.IMB/013 Rishingiye ku rubanza ubushinjacyaha buregamo umuyobozi w’ishyaka mu karere ka Kicukiro bwana NSHIMYUMUREMYI Eric rumaze kuba mu rukiko rukuru rwa Kigali, ishyaka PS Imberakuri ritangarije abanyarwanda incuti z’uRwanda,Imberakuri by’umwihariko ibi bikurikira: 1. Ishyaka PS imberakuri rirasanga NSHIMYUMUREMYI Eric akwiye guhita arekurwa nyuma yuko urukiko rwisumbuye […]

PRM/MRP-Abasangizi biyamye abiba inyandiko z’umwimerere w’ishyaka ryabo

ITANGAZO RIGENEWE ABANYARWANDA N’ABARWANASHYAKA BA PRM/MRP-ABASANGIZI Ubuyobozi bukuru bw’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI bwifuje kumenyesha abanyarwanda, abarwanashyaka baryo, abayoboke bifuza kurigana kimwe n’abakunzi baryo ko muri iyi minsi hari inyandiko za bamwe mu bantu ku giti cyabo n’amwe mu mashyaka ari gushingwa ubu, byafashe inyandiko z’umwimerere z’ishyaka ryacu nk’uko twazibatangarije mu: – Amahame remezo y’ishyaka yatangarijwe abanyarwanda n’amahanga […]

Bibaye impamo, amashyaka PDP-Imanzi na RDI-Rwanda Rwiza agiye mu Rwanda

Ubutumwa bwa PDP-Imanzi hamwe na RDI-Rwanda Rwiza Kuri uyu wa kane tariki ya 13 Kamena 2013, amashyaka PDP- Imanzi na RDI-Rwanda Rwiza yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru i Buruseli mu Bubiligi. Muri icyo kiganiro, yatangaje ko itsinda rya mbere ry’abayahagarariye rizaba ryageze i Kigali ku wa gatanu tariki ya 21 Kamena 2013, ku manywa y’ihangu. Abanyamakuru bifuje […]

Imitima irahagaze muli Kaminuza nyuma y’icyemezo cyo guhagalika inguzanyo gitunguranye

Abiga kaminuza batangiye kubunza imitima kubera inguzanyo ishobora guhagarara Kari agahinda ubwo Minisitiri w’Uburezi yasobanuriraga abanyeshuri ba Kaminuza Nkuru y’u Rwanda uburyo bushya inguzanyo ku biga mu mashuri makuru na za kaminuza bya Leta, bagiye kujya bahabwa inguzanyo bitewe n’icyiciro cy’Ubudehe barimo. Kuwa 19 Mata, 2013 ubwo Ministiri w’Uburezi Dr. Vincent Biruta yaganirizaga abanyeshuri ba […]

Inkotanyi zahunze Kagame nazo ziramushinja guhanura indege yalimo Habyarimana ku taliki 06/04/94

Undi musilikare mukuru wa FPR-Inkotanyi wari ushinzwe iperereza arashinja Kagame Paul guhanura indege yarimo Habyarimana muri mata 1994. Abigeze kuba inkoramutima za Paul Kagame, bakamurwanirira urugamba rwa gisilikare muri FPR, bakamwicaza ku ntebe y’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, ndetse bakageza n’ubwo bamugeza Ibwotamasimbi (ibihugu by’abazungu) aho bamushakiye inshuti z’abakuru b’ibihugu by’ibihangange ku isi bimukingira ikibaba mu […]

Paul Kagame asubije inyeshyamba za M23 muri Congo

Abarwanyi ba M23 Intebe y’ikinyoma inkotanyi Kagame Paul iyicaraho rimwe gusa ! Mu gihe hatarashira umwaka impuguke z’umuryango w’abibumbye zikoze raporo ishinja Paul Kagame guhungabanya umutekano w’akarere kose; ahise afatwa n’ikinyoma cyo kohereza inyeshyamba za M23 za hungiye mu Rwanda mu gusubira muri Congo kujya kwica abacongomani ; ibyo bikaba binyuranye n’amasezerano yashyizeho umukono Addis […]

Abibuka abazize jenoside batari abatutsi ni Interahamwe – Ambasaderi Masozera

Masozera Robert, Ambasaderi Ambasaderi Masozera uhagarariye u Rwanda mu Bubirigi yeruye yemeza ko hakwiye koko ivangura mu kwibuka abazize jenoside mu Rwanda, ko abatabyumva gutyo ari Interahamwe. Yanakoresheje amagambo akaze yuzuye urwango n’agasuzuguro, yemeza ko abagiye kwibuka abazize jenoside bose ku rwibutso rwubatswe Woluwe St Pierre i Buruseli bahanduje, ko abibuka gusa abatutsi bakorewe jenoside […]

RDI-Rwanda Rwiza iti: “Ntidukwiye kuvangura abapfu, tugomba kwibuka bose”

Kuri iyi tariki ya 06 Mata 2013, birakwiye kongera kwibuka inzirakarengane z’Abanyarwanda BOSE, baba abatutsi, baba abahutu, baba abatwa, zahitanywe n’ubwicanyi ndengakamere bwayogoje u Rwanda mu mwaka w’1994, no mu myaka yakurikiyeho, ubwo bwicanyi bugatikiza abanyarwanda ibihumbi n’ibihumbagiza imbere mu gihugu no mu nkambi z’impunzi, ndetse no mu mashyamba y’igihugu cya Congo. Nk’uko byanditswe n’abashakashatsi […]

Rwanda: Abanyarwanda n’abanyamahanga barakomeza guhunga igihugu

Icyunamo: Leta ya Paul Kagame irapfobya jenoside ku buryo abanyarwanda n’abanyamahanga bahunga u Rwanda mu gihe cy’icyunamo! [Ndlr ya Veritas-Info: « Umutego mutindi ushibuka nyirawo agihari ! » Umuryango FPR Inkotanyi na Kagame Paul bagize uruhare rukomeye rwo gukoma imbarutso ya jenoside yahitanye abahutu n’abatutsi benshi muri Mata 1994 ubwo biyemezaga guhanura indege yari itwaye […]

Amashyaka PDP-Imanzi na RDI-Rwanda Rwiza mu kwibuka jenoside yo mu Rwanda

Kwibuka :PDP-IMANZI na RDI-RWANDA RWIZA yifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka jenoside yahekuye u Rwanda mu mwaka w’1994. Banyarwanda, Banyarwandakazi,Muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 19 jenoside yakorewe Abatutsi, buri mwenegihugu aho ari hose, nafate akanya, nibimushobokera ajye mu ruhame hamwe n’abandi, maze twese tuzirikane Abanyarwanda bose bahitanywe n’iyo jenoside. Twibuke ko mu ijoro ryo ku […]