U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Politike ya Leta mu buhinzi ishonjesheje abanyarwanda biteye ubwoba

par Le Patriote. Nyuma y’uko Leta ya Kigali ishyiriyeho amabwiriza yo guhinga ibigori igihugu cyose twegereye rubanda babitubwiraho. Abaturage bo mu majyaruguru no mu burengerazuba badutangarije ko babujijwe guhinga ibyera iwabo babategeka guhinga ibigori aha bagiraga bati twabujijwe guhinga ibirayi, amasaka, ibijumba n’ibindi bitewe n’ibyera kuri buri muturage. Badutangarije ko ibyo bigori ntawari wemerewe gucamo […]

Ministri Karugarama w’Ubutabera ntayobewe ko nta butabera buriho mu Rwanda

Nyuma y’uko umushyikirangaji w’ubutabera Tharcise Karugarama akoresheje ikiganiro n’abanyamakuru anenga amagambo Umukuru wa FDU Inkingi umutegarugori Ingabire Umuhoza Victoire yari yatangarije abanyamakuru b’Izuba Rirashe aho yavugaga ko atishimiye igihano yahawe ko yewe n’abacamanza babona ko nta cyaha kimuhama, uyu mugabo yavuzeko ibyemezo by’inkiko byakagombye kubahwa, ngo ariko Ingabire n’abandi banyepolitike bajyanwa mu nkiko ngo ntibabyemera. […]

Akarengane k’umuturage Ntamukunzi mu karere ka Burera

by Le Patriote. Nyuma yo kugera mu cyaro nkabona akarengane rubanda irimo niyemeje kubishyira ahagaraga mpereye ku muturage Ntamukunzi Grégoire utuye akagari ka Ntaruka Umurenge Kinoni akarere Burera intara y’amajyaruguru. Uyu muturage yahohotewe na Charles Hategekimana yitwaje icyo ari cyo ngo n’ubucuti afitanye n’inzego z’ubuyobozi bo hejuru. Ikibazo cyatangiye mu mwaka 2005 ubwo uwo mugabo […]

Urugendo rwa Minisitiri w’Intebe mu karere ka Burera

Ku wa 8 ugushyingo umushikiranganji w’intebe yasuye akarere ka Burera ngo agenzwa no kubashimira ngo babaye abambere mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta mu bijyanye no kurwanya isuri , mu karima k’igikoni, isuku no kubaka amashuri. Uwo muyobozi yanze kwakira ibibazo by’abaturage ku kagambane k’abayobozi dore ko hari hashize iminsi babunga muri rubanda ngo […]