U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Akarengane karagwira: abahinzi basonza bejeje

Akarengane karagwira: abaturage basonza bejeje kubera ko ngo nta burenganzira bafite bwo kurya ibyo bejeje

Nyuma y�uko abaturage bo mu karere ka Ruhango mu ntara y�amajyepfo batangarije umunyamakuru wa BBC ko basonza kandi barahinze imyaka bakabuzwa kuyirya, no mu karere ka Huye ni ko bimeze. Dore ibyo abahinzi bo mu gishanga cya Rwasave batangarije umunyamakuru Higiro Adolphe wo mu Imvaho Nshya:

Umurima w'umuceri

Higiro Adolphe

Abahinzi b�umuceri bakorera mu gishanga cya Rwasave kiri mu Karere ka Huye, intara y�Amajyepfo, bahawe ku nshuro ya mbere ku musaruro bejeje. Ibi bibaye nyuma y�igihe kinini bijujutira ko babangamiwe no kubabuza gutwara umusaruro wo kurya mu ngo zabo. Uruhande rw�ubuyobozi ruvuga ko impande zose zagize imikorere mibi ariko ko hagiye kunozwa uburyo bwo guha abaturage ku musaruro bahinze.

Hagati mu kwezi kwa Nyakanga abahinzi bo mu gishanga cya Rwasave bishimiye bwa mbere mu mateka yabo kuba barabonye bwa mbere ku musaruro wabo w�umuceri. Ku mwero buri muhinzi ajya gupimisha umuceri Koperative ikawujyana aho bawutunganyiriza. Ibi bikaba ari nabyo byatumaga abaturage bamwe bavuga ko bagombye guhabwa ku musaruro bakajya kuwitonorera mu rugo, dore ko kujya kuwutunganya ku ruganda bimara igihe cy�ukwezi umusaruro upimwe bikaba bitera gutegereza igihe kirekire ku muhinzi uba umaze igihe ahinze, akagomba no gutegereza ko uruganda ruwutonora umuhinzi akagenerwa 20% ku musaruro yejeje. Bamwe muri abo bahinzi baje kuwufataho bati �Uyu muceri tuwuhawe tuwukeneye kuko twari dufite inzara mu ngo zacu. Igihe cy�ukwezi baduha kiba ari kirekire kandi umuhinzi ahinga kugira ngo anihaze mu biribwa�.

Uretse n�ibyo abo bahinzi bavuga ko aho gutegereza ko bajya gutonoresha umuceri ku ruganda, koperative yajya ibaha umusaruro bagenewe noneho bakajya kuwitonoreshereza ku mashini isobanutse batarinze gutegereza igihe kinini. Nyamara ariko Mukundabantu Alexandre, umuyobozi wa koperative KOAIRWA, avuga ko kimwe mu bisubizo kuri iki kibazo ari uko habaho uruganda bigengaho nka kimwe mu bisubizo. Aganira n�itangazamakuru yagize ati �Turateganya gushinga uruganda cyangwa gushora imari mu ruganda rutonora umuceri hatabayeho gukoresha utumashini tudasobanutse, bikaba byazafasha abaturage mu kujya babonera urusaruro igihe. Nyamara ariko bizasaba hagati y�umwaka umwe n�imyaka ibiri.�

Bawubonye bawusonzeye

Mu minsi ishize bamwe mu bahinzi bemezaga ko hari bamwe muri bo bamaze gutakaza imirima nyuma yo gufatwa batwaye umuceri wo kurya kandi nta burenganzira babiherewe na Koperative. Marie Francoise Uwamariya, umwe muri aba bahinzi ati �Ubu turahingana inzara nta n�ikilo na kimwe baguha. Icyo baguha ni amafaranga gusa� kandi nta kindi wakora uretse kujya kuyahahisha ku isoko aho ibiciro biba bihenze�. Kuri bo ngo ntabwo byumvikanaga uko umuntu yabuzwa gutwara umusaruro w�ibihingwa yihingiye igihe yumva abisonzeye cyangwa ashaka kuganura.

Bamwe babyitaga akarengane. Umuhinzi Nsabumuremyi Gerard uvuga ko yambuwe umurima ubwo yafatwaga yatwaye ibiro 24 by�umuceri yemezaga ko wari uwo kurya mu rugo rwe, agira ati �Umuntu aba yahinze yavunitse, hakaba igihe uba ushonje kandi wejeje ukavuga uti �reka mfate ibiro nka bingahe njye kuba ndya�. Ukubonye rero arakurega bakakwambura umurima. Uyu murima kuwunyambura byarambabaje kuko bawunyaze nta mpamvu igaragara bashingiyeho ku gaceri kangana urwara najyanye! Iyo mba igisambo mu biro 600 nari� nejeje nari gutwara byibuze nk�ijana.�

Nta muhinzi wabujijwe kurya umuceri

Benshi mu bahinzi b�umuceri basanga iki cyemezo cyari urucantege kuri bo, ndetse bakanavuga ko bishobora no kuzatuma bamwe muri bo basezera muri ubu buhinzi kubera gukomeza kwangirwa kurya ku musaruro wabo uko babyifuza bamaraho igihe kinini bavunikira dore ko umuceri ari igihingwa kivuna kuva mu kuwutera kugeza mu isarura.� Ariko, abayobozi ba koperative z�abahinzi b�umuceri bo bavuga ko nta na rimwe umuhinzi yigeze abuzwa kurya ku musaruro w�ibyo yejeje. Alexandre Mukundabantu, avuga ko icyo babuza abahinzi ari ugutwara umusaruro mu kajagari kuko ngo bihombya koperative.

Mukundabantu avuga ko iki cyemezo kandi cyafashwe kugira ngo umusaruro w�umuceri ujye ubanza uhurizwe hamwe, ujyanwe ku ruganda kandi utonorwe n�imashini zujuje ubuziranenge. Ku bw�uyu muyobozi, ngo abahinzi bemerewe gutwara umuceri bashaka iyo uvuye ku ruganda gutonorwa. Basabwa gusa kwishyura amafaranga yo kuwutonora. Ibi ngo bituma umuceri utangizwa usekurwa mu masekuru ya kinyarwanda. Ati �Ntabwo ari ukubima umuceri ahubwo ntekereza ko ari ikibazo cy�imyumvire.� Yongeraho ati �Iyo bamaze kugupimira uravuga uti �uwo nzarya uzaba ungana gutya�, ubundi umuceri wava ku ruganda ugahabwa uwo wasabye�. Kuri we, inyungu ziba zishakwa ni iz�umuhinzi ku buryo ubwo ari bwo bwose. Ikintu bibangamiye inyungu ze cyose kigomba guhagarikwa. Mukundabantu kandi ahakana ibivugwa n�abahinzi by�uko ufatiwe mu ikosa ryo gutwara umuceri utanyuze muri koperative ahita yirukanwa ako kanya; akavuga ahubwo ko icyo gihe uwo munyamuryango ahagarikwa amezi atandatu by�agateganyo. Muri ayo mezi, uwo munyamuryango ngo asabwa kwandika ibaruwa isaba imbabazi; utabikoze ngo niwe wamburwa umurima burundu.

Mu myaka mike ishize, Leta yongereye imbaraga mu buhinzi bw�umuceri hatunganywa ibishanga bitandukanye hirya no hino mu gihugu ndetse hanashyirwaho uburyo bworoshye bwo kubona ifumbire n�imbuto nziza ku bahinzi. Minisiteri y�Ubuhinzi n�Ubworozi� ivuga ko ibi biri mu rwego rwo gutuma ubuhinzi bw�umuceri bukwira mu gihugu cyose kugira ngo abaturage bashobore kwihaza mu biribwa ndetse banasagurire amasoko.Umuceri watoranyijwe kubera ko� ari igihingwa cyera cyane, kugeza ku kigero kiri hejuru ya toni zirindwi kuri hegitari iyo weze neza, nk�uko Minisiteri y�ubuhinzi ibitangaza. Abahinzi bo mu gishanga cya Rwasave bateganyaga gusarura umusaruro ungana na toni magana atanu kuri hegitari ijana. Nyamara ariko izabashije kuboneka ni toni magana abiri mirongo itandatu bitewe n�impamvu zitandukanye zirimo n�ihindagurika ry�ikirere.

http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/news.php?type=rw&volumeid=663&cat=3&storyid=15228

Kavaruganda I.

Sud

Rwanda in Liberation Process

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*