U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Abategetsi b’u Rwanda bashenye nijoro imva ya Perezida wa mbere w’U Rwanda Dominiko Mbonyumutwa

Dominique Mbonyumutwa: Premier President de la Republique RwandaiseUmubyeyi Dominiko Mbonyumutwa: Yagizwe Prezida wa mbere wa Repubulika y’u Rwanda kuri 28 Mutarama 1961 igihe rubanda yavanagaho ingoma ya cyami.

Imva ya Dominiko Mbonyumutwa, Perezida wa mbere w’u Rwanda rwigenga yari muri Stade yitiriwe Demokrasi mu mujyi wa Gitarama (ubu hiswe Muhanga) yataburuwe kuwa gatandatu mu ijoro rwagati nk’uko twabimenyeshejwe na BBC.

Ibisigazwa by’umurambo w’iyo ntwari ya Demokarasi bishobora kuba byarimuriwe mu irimbi rusange ry’ahitwa Gahondo.

Umunyamakuru wa BBC aho imva yari isanzwe iri asanga barahashenye, asura irimbi rusange ryo mu Gahondo asanga itaka ry’aho bakeka ibisigazwa by’umurambo bya Prezida Mbonyumutwa byashyinguwe hagitose.

Umuryango wa Mbonyumutwa ndetse n’abanyarwanda bose bazi amateka ya Revolusiyo ya 1959 bababajwe n’icyo gikorwa cy’agashinyaguro cyakorewe uwo mubyeyi. Mbonyumutwa ni umwe mu bari ku isonga mu gihe cya revolusiyo yo kubohoza rubanda, akaba yaragizwe Perezida ku tariki ya 28 Mutarama 1961 igihe abarwanashyaka basezereraga ingoma ya cyami bagashyiraho Republika. Icyo gihe abari bagitsimbaraye ku bwami basabye ko haba Kamarampaka (referendum), noneho byemezwa burundu n’abaturage bose muri referendum yabaye kuwa 25 Nzeri 1961. Abataranyuzwe n’icyo cyemezo cya rubanda, barimo ababyeyi ba Paul Kagame, bafashe iy’ubuhungiro, bagaruka bateye igihugu muri 1990.

Nta mpamvu igaragara yatuma baka uwo mubyeyi icyubahiro yari asanganywe kandi akwiriye uretse gushaka kwongera intimba ya rubanda ubu yongeye kuba ingaruzwamiheto.

Birumvikana ariko ko ayo mahano yakozwe n’abantu bitwikiriye ijoro atazihanganirwa ubushiraherezo. Akari kera agatsiko k’intagondwa zirangajwe imbere na Perezida Kagame kazagira igihe cyo kwisobanura imbere ya rubanda.

Ibifitanye isano:

La tombe de l’ancien Président Rwandais Mbonyumutwa profanée
Rwanda state vandalism: Grave of former Rwandan President dug and moved at night

– Niba ushaka kwohererezwa emails z’ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda, kanda hano.
– Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. Barataka Abana says:

    Bazabaona bari i Rwanda, ruriye abandi rutabibagiwe

  2. kamana manudi says:

    Muraho ,ndabasaba ngo nimwandika mutubwira amateka mujye muvuga ngo yatangiye gutegeka kuva igihe ikiniki kugeza ikigihe,mujye kandi mubanza mumenye nimpanvu yateye leta kwimura inva kuko muri rusange harahantu hagenewe kujya inva ntabwo wafata umuntu umwe ngo atware ahantu hangana kuriya ,none se ko mubyara abana banyu bajya hehe ko mushaka ko umuntu yiharira hectare yose ,kandi niyo democratie muvuga ngo ni kamarampaka yakozwe nabantu bamwe abandi babamenesheje ntawayemeye mubagiye niyompavu bagarutse kubereka ko ibyo mwakoze atari democratie nkuko mubyita,ok mujye mubanza mumenye impanvu

Trackbacks

  1. […] Ibijyanye n’iyi nyandiko: – Abategetsi b’u Rwanda bashenye nijoro imva ya Perezida wa mbere w’U Rwanda Dominiko Mbonyumutwa […]

Speak Your Mind

*