U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame i Kigali bibasiwe bikomeye n’inzego za gisirikali za FPR

FPR-Inkotanyi

Muri iyi minsi i Kigali haravugwa ukwibasirwa gukomeye kw’abayobozi n’abayoboke b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame ku buryo mu gihe cy’ibyumweru bitarenze bibiri havugwa abarenga batandatu bagiriwe nabi n’ubutegetsi bwa Kagame hifashishijwe inzego z’ubutegetsi bwite bwa leta n’iza gisirikari ndetse zikaba zaranabyinjijemo abaturage b’abasivili ku buryo ufite amaso yo gusoma yasoma ko kwibasirwa kw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ari umugambi muremure wa leta ya Kagame wo kurangiza burundu no kwikiza amashyaka atavuga rumwe na we. Ibikorwa binyuranye byo kwibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame kandi bikorwa n’abambari b’ingoma ye bigaragaza ko ubutegetsi bwa Kagame butifuza uwo ari we wese wagerageza kubuvuguruza kabone n’iyo bwaba buri mu makosa nk’uko bikunze no kugaragara hirya no hino mu gihugu aho ushatse kugira icyo anenga ku mikorere mibi y’ubwo butegetsi aruhukirizwa mu gihome cyangwa yabona bikomeye akavanamo ake karenge agafata iy’ubuhungiro.

Muri FDU Inkingi abarwanashya barakubitwa bakanafungwa amanywa n’ijoro bazira kuba batavuga rumwe na FPR

fdu-inkingi

Kuba mu minsi yashize taliki 26 Kanama 2012 umunyamabanga mukuru wa FDU Inkingi ariwe Sibomana Sylvain hamwe n’undi muyoboke wa PS Imberakuri witwa Dominique Shyirambere barakubitiwe i Kigali bagakubitwa n’abategetsi ba FPR bafatanyije n’inkeragutabara ndetse bakanitabaza igipolisi ngo kibarenganure bigafata ubusa ni ikimenyetso kigaragaza ko inzego z’umutekano ziba ziri inyuma y’iryo totezwa. Kuba kandi nanone taliki 8 Nzeri 2012 umunyamabanga mukuru wa FDU Inkingi Sibomana Sylvain n’uhagarariye iryo shyaka mu mujyi wa Kigali Martin Ntavuka barafashwe bagafungirwa kuri polisi i Gitarama nanone ni ikindi kimenyetso cy’uko leta ya Kagame yibasiye abatavuga rumwe nayo. Ibi kandi birakurikira ifatwa n’ifungwa bya hato na hato byagiye bikorerwa umunyamabanga wa FDU Inkingi mu myaka yashize ndetse byanakorewe n’abandi bayobozi n’abayoboke b’iryo shyaka hamwe n’abo mu ishyaka PS Imberakuri yose atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR buyobowe na Kagame.

Abo muri PS Imberakuri nabo ngo ntiborohewe muri iyi minsi

ps-imberakuri-sceau

Kuba nanone mu minsi ya vuba taliki 5 Nzeri 2012 umuyobozi wungirije wa PS Imberakuri ariwe Bakunzibake Alexis yarafashwe asohotse iwe agafatwa n’abantu bambaye imyenda ya gisivili bafatanyije n’abambaye imyenda ya gipolisi bakamushyira mu modoka y’ibirahure byijimye iri kumwe n’indi ya polisi bita pandagari bigakorwa ku manywa y’ihangu rubanda ibireba bakajya kumujugunya mu gishyanga cya Buziba Akarere ka Kabare, Secteur Kamwezi, Cellule Gasheke akace ka Rwezaza ni ikindi kimenyetso cyo kwibasirwa kw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame. Kuba nyuma y’iminsi mike taliki 9 Nzeri 2012 umunyamabanga mukuru wa PS Imberakuri Uwizeye Kansiime Immaculée yarafashwe agafungirwa ku gipolisi i Remera ya Kigali nacyo ni ikindi kimenyetso cy’uko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame bashobora gusibanganywa ku butaka bw’u Rwanda. Iri hohoterwa ryose rikaba rigaragara ku mbuga z’aya mashyaka atavuga rumwe na Kagame. Nta n’ubwo twakwibagirwa ko mu mezi yashize uwitwa Icyitonderwa Jean Baptiste umunyamabanga ushinzwe ubukangurambaga muri PS Imberakuri na we yashimuswe muri buriya buryo Bakunzibake yashimuswemo akaza kuboneka nyuma y’iminsi igera kuri itanu ajugunywe mu gishanga cya Rugende hafi ya Kanombe mu masaha ya nijoro.

Byose ngo bigamije gucecekesha abatavuga rumwe na Kagame ngo batanamworoheye muri iki gihe

Kuba ibi byose byarabaye mu gihe gitoya nk’iki kandi hakaba hari amakuru yari amaze iminsi avugwa ko Kagame yaba yarabwiye abambari n’intore ze ko bagomba gukora uko bashoboye bakamuzanira abigometse ku butegetsi bwe kuko ngo atumva icyo babananije n’icyabuze kugira abo bantu ababone, ni ikimenyetso kigaragara ko uwo mugambi waba urimo gushyirwa mu bikorwa. Icyo umuntu yakwibaza ariko ni impamvu ituma umuntu asaba ko bamuzanira abamurwanya bikagomba kunyuzwa mu nzira zo gutotezwa, gufungwa, gushimutwa ndetse no kugirirwa nabi gutandukanye gukorerwa abashakwa. Byakabaye byiza binyuze mu nzira zumvikana keretse Kagame abaye yaratanze itegeko ko bamuzanira imirambo naho ubundi ubu bwaba ari uburyo butazagira icyo bumara mu gushakisha uko bamushyikiriza abigometse (iyi mvugo ikunze gukoreshwa ku batavuga rumwe n’ubutegetsi) ku butegetsi bwe.

Ibi birakorwa kandi mu gihe Kagame anashakisha uko yakwigarurira bamwe mu banyamashyaka yigeze kutavuga rumwe nawe n’atavuga rumwe nawe akorera hanze y’u Rwanda ngo arebe ko yabona agakingirizo ko gukinga mu maso amahanga amuhe agahenge dore ko ubwe yanivugiye ko imijugujugu amahanga amutera itamworoheye. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame rero barasabwa kuba maso no kwitonda kuko bidashidikanywaho ko muri iyi minsi baba barahagurukiwe n’igisirikari cya Kagame bakaba bashobora gukorerwa ibya mfura mbi baramutse batabaye maso.

Nkunda L.

Kigali City

Source: Rwanda in Liberation Process

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Speak Your Mind

*