Abasirikare babiri bahoze muri FDLR bemeye ibyaha baregwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda
U Rwanda Ruzubakwa n'Amaboko y'Abana Barwo Bose

Abasirikare babiri bahoze muri FDLR bemeye ibyaha baregwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Lt. Colonels Tharcise Nditurende (L) and Noel Habiyambere outside Gasabo court on 29 April 2010Lt. Colonels Tharcisse Nditurende (ibumoso) and Noel Habiyambere (iburyo) imbere y’urukiko rwa Gasabo kuri 29 Mata 2010

Kigali – Kuri uyu wa kane, abasirikare babiri bakuru bahoze mu mutwe wa FDLR, Lt Col Tharcisse Mbiturende na Lt Col Noel Habiyambere bagejejwe mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo bemera ibirego byo gukorana n’umutwe w’iterabwoba no guhungabanya umudendezo w’u Rwanda.

Aba bagabo bafatiwe mu Burundi mu mwaka ushize wa 2009.
Ubushinjacyaha burega Mbiturende ko yagiranye imishyikirano na Victoire Ingabire mu gutegura umutwe wo guhungabanya umutekano. Uyu mugabo ngo yaba yaranakiraga amafaranga yohererezwaga na Victoire Ingabire n’abantu be.
Habiyakare araregwa ko yakiraga amafaranga avuye kwa Paul Rusesabagina, uyu mugabo we akaba yanasabye imbabazi mu rukiko.

Televiziyo y’u Rwanda yaraye itangaje ko aba bagabo bemera ibyaha baregwa bakaba banabyakira imbabazi.
Bafatanije n’ababunganira basaba ko barekurwa bakaburana bari hanze.

Ejo niho urukiko ruzatangaza umwanzuro ku cyifuzo cyabo cy’uko baburana bari hanze.

Ntituramenya impamvu Lt. Jean Marie Karuta atagejejwe imbere y’urukiko kandi ari uwa gatatu mu bo ubushinjacyaha bwari bwavuze ko bazazanwa gushinja Victoire Ingabire.

Soma kandi:
Rwanda: Three ‘FDLR Ingabire accomplices’ arrested
Rwanda: Two ex-FDLR militants arraigned in Gasabo court, admit complicity with Victoire Ingabire

– Niba ushaka kwohererezwa emails z’ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda, kanda hano.
– Niba ushaka kujya usomera inyandiko zo kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda ukoresheje RSS Reader yawe, kanda hano.

Niba ushaka kwohererezwa emails z'ibyandikwa kuri Rwandinfo mu Kinyarwanda,
Injiza email yawe hano:

Bitangwa na FeedBurner

Comments

  1. Audric says:

    Nimureke uwo mudamu yikinire politiki.Bageze aho kumushakira abazamushinja ko akorana na FDRL >ibyo byose amateka azabibabaza.

Trackbacks

  1. […] Les deux autres ex-officiers des FDLR en détention pour les mêmes motifs sont le Lt. Col. Tharcisse Nditurende et le Lt. Col Noel Habiyaremye. […]

Speak Your Mind

*